Uko wategura umushinga

Mbere yo gutangira gukora umushinga cyangwa “business” iyo ari yo yose ni ngombwa gutegura umushinga wayo. Gutegura umushinga bigufasha kumva neza umushinga ugiye gukora no kumenya ibyo usabwa kugira ngo uwo mushinga uwukore neza.

Uretse n’abasabwa gutegura umushinga igihe bagiye gusaba inguzanyo cyangwa inkunga z’imishinga bagiye gukora, umuntu wese uteganya gukora umushinga asabwa kwicara agategura iby’ibanze uwo mushinga uzakenera. Mu gihe adashoboye kubyikorera, ni byiza ko areba ababizobereyemo bakamufasha gutegura umushinga.

KANDA HANO UBONE INYANDIKO WAGENDERAHO UTEGURA UMUSHINGA

Gutangira “business” utarateguye umushinga wayo ni nko gutangira urugendo utazi iyo werekeje.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kugaruka ku bice by’ibanze bigomba kuba bigize umushinga wawe. Turabagezaho kandi inyandiko (template) mwajya mwifashisha mutegura imishinga yanyu.

1) Izina ry’Umushinga (Project Name):

Muri iki gice ugaragaza gusa izina ry’umushinga. Urugero: Umushinga wo korora inkoko.

2) Umwirondoro wa nyirumushinga:

Muri iki gice ugaragaza amazina ya nyiri umushinga. Ashobora kuba ari umuntu ku giti cye, Company, umuryango cyangwa Koperative.

3) Aho Umushinga uzakorera:

Muri iki gice uvuga mu buryo burambuye aho umushinga uzakorera, impamvu ari ho wahisemo kuwukorera n’ibibazo bihari uwo mushinga uzakemura.

4) Isobanurampamvu ku mushinga (Project Description):

Muri iki gice uvuga umushinga wawe mu buryo burambuye. Icyo umushinga uzakora n’impamvu uzagikora. Muri iki gice usobanura impamvu ari ngombwa ko ukora uwo mushinga ugendeye ku bisubizo uwo mushinga uzazana ku bibazo biri aho uzawukorera.

Sample project template

5) Intego z’umushinga (Objectives of the Project)

Muri iki gice ugaragaza intego rusange y’umushinga (General Objective) n’intego zihariye (Specific Objectives) z’umushinga. Muri iki gice niho uvuga icyo umushinga ugamije muri rusange no mu buryo bwihariye.

6) Abagenerwabikorwa b’umushinga (Project beneficiaries)

Iki gice kijya cyane cyane ku mishinga yo gusaba inkunga mu miryango nterankunga inyuranye. Uretse ko no ku muntu ukora “business” agomba kumenya abakiliya be cyangwa abo uwo mushinga ureba.

Muri iki gice ugaragaza abo uwo mushinga uzagirira akamaro n’ibibazo bafite bituma ukora uwo mushinga kugira ngo ubikemure.

7) Ibikorwa umushinga uzakora (Project activities)

Iki gice ni ingenzi cyane. Muri iki gice ugaragaza ibikorwa umushinga wawe uzakora. Buri gikorwa ugiha igihe uzagikorera byaba ngombwa ukagaragaza n’abazagikora. Ibi ni nko gugaragaza mu ncamake “action plan” cyangwa “business plan” y’umushinga wawe.

KANDA HANO UMENYE UKO BATEGURA BUSINESS PLAN

8) Akamaro k’umushinga (Project Contribution/importance)

Muri iki gice ugaragaza icyo umushinga uzamarira aho uzawukorera n’icyo uzamarira abawukora. Ugaragaza niba umushinga uzarwanya ubukene, ukazamura imibereho myiza, gutanga akazi, iterambere ry’ubukungu n’ibindi. Ugomba kugaragaza kandi uburyo umushinga uzagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije mu gihe ari ngombwa.

9) Uburambe bw’umushinga (Project Timeline)

Muri iki gice ugaragaza igihe umushinga uzamara ukabihuza n’ibibazo uzaba waje gukemura. Ugaragaza niba ari umushinga uzamara igihe runaka (imyaka 2, 5 cyangwa 10) cyangwa niba ari umushinga uzahoraho.

10) Ingengo y’imari (Project budget)

Iki gice nayo ni ingenzi cyane. Muri iki gice ugaragaza ingengo y’imari buri gikorwa cy’umushinga kizatwara; hanyuma ukagaragaza ingengo y’imari umushinga wose uzatwara. Muri iki gice ugaragaza kandi ingengo y’imari ihari n’idahari (ni ukuvuga iyo ufiye n’iyo utarabona). Ugaragaza kandi aho uzakura ingengo y’imari yunganira iyo ufite kwaba ari ukwaka inguzanyo muri banki cyangwa se ari umuterankunga uzayiguha. Iyo ari inguzanyo uzasaba kandi, ugaragaza uburyo uzayishyura.

Ibi bice twagaragaje ni iby’ingenzi bijya mu mushinga. Si ngombwa ko ibi bice byose bigaragagara mu mushinga umwe icyarimwe. Utegura umushinga niwe umenya ibyo yibandaho. Muri iki gihe kandi ni byiza kugaragaza uko uzamamaza umushinga wawe n’uburyo uzakoresha ikoranabuhanga.

KANDA HANO UBONE INYANDIKO WAGENDERAHO UTEGURA UMUSHINGA

Mugire amahoro.

Ubwanditsi mbwa imbere.rw

Tel: +250785115126

28 thoughts on “Uko wategura umushinga

  1. murahoneza mbanjekubashimira kunama mudahwemakutugirira ese ntago umunt yakwandika umushinga akawohereza mukamukosora ahobiringobwa murakoze

  2. Murahoneza ese mwampaye urugero rugaragaza ukowakora action plan cg wenda mukabwira ibintu byingenzi bidakwiye kubura muri action plan murakoze

  3. Muraho neza, ese ntakuntu umuntu yaboherereza umushinga ashaka gukora(umutwe wumushinga),mukamukorera umushinga wanditse? Murakoze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Please contact us!