Umushinga wo gukora uruganda ruciriritse

Inganda ziciriritse zigira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu no mu iterambere ry’abaturage muri rusange. Ushobora kuba usanzwe ufite ibintu ukora bitandukanye ariko ubikora mu buryo butari kinyamwuga. Ni byiza ko watekereza gushinga uruganda ruto cyangwa ruciriritse, hanyuma ukazagenda urwagura kugeza igihe rubaye uruganda runini.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kubereka zimwe mu nganda zigezweho ushobora gushinga mu Rwanda cyangwa n’ahandi uherereye ukabona inyungu kandi ugatera imbere.

Inganda ushobora gushinga mu Rwanda

Inganda ushobora gushinga zikaguteza imbere ni nyinshi. Izi ni zimwe twabatoranyirije mwakwibandaho.

 URUTONDE RW’INGANDA ZICIRIRITSE WAKORA:

1) Uruganda rutunganya imitobe inyuranye.

2) Uruganda rukora imigati, amandazi n’ibindi biribwa bikorwa mu ifaranini.

3) Uruganda rukora amasabune y’ubwoko bwose.

4) Uruganda ruko ibikomoka ku nzuki cyane cyane ubuki.

5) Uruganda rukora amafu atandukanye yaba ifu y’ibigori, ifu y’imyumbati, ifarini n’andi mafu.

6) Uruganda rukora amavuta yo kwisiga, imibavu n’ibindi bikoresho by’isuku.

8) Uruganda rukora inzoga zituruka ku bihingwa byo mu Rwanda (Urugero: uruganda rwenga urwagwa)

9) Uruganda rukora ibikomoka ku matungo (Urugero: Uruganda rukora Yaourt/yogurt)

10) Uruganda rutunganya ibiryo bw’amatungo (Inkoko, ingurube, …)

11) Uruganda rukora imiti y’amatungo

12) Uruganda rutunganya imiti yica udukoko mu myaka

13) Uruganda rukora amazi

14) Uruganda rudoda imyenda n’imideri itandukanye

15) Uruganda rukora icyayi cyangw ikawa.

MENYA UKO WATEGURA UMUSHINGA

Uru rutonde twakoze rugaragaza zimwe mu nganda ushobora gushinga kandi zimwe muri zo ntabwo zisaba igishoro gihambaye. Ni inganda watangiza ubushobozi ufite ukagenda uzagura uko ugenda ubona inyungu.

Ibyo ukwiye kumenya mbere yo gutangira uruganda

Mbere y’uko utekereza gushinga uruganda ruto cyangwa ruciriritse ugomba kubanza kureba byibura ko wujuje bimwe muri ibi bikurikira:

1) Kuba ufite ikintu ugiye gukora (product) cy’umwihariko kidasanzwe ku isoko cyangwa bigaragara ko gikenerwa n’abantu benshi.

2) Kuba ufite ubumenyi bw’ibanze mu gukora icyo kintu

3) Kuba ufite aho ukura ibikoresho (raw materials) uzakoresha mu ruganda.

4) Kuba ufite ahantu heza ho gukorera hafite  isuku.

5) Ni byiza kandi gushaka ubuziranenge bw’ibicuruzwa byawe kugira ngo bigiriwe icyizere ku isoko.

6) Kuba ufite aho uzagurisha ibicuruzwa byawe cyangwa isoko ry’ibicuruzwa uzakora mu ruganda rwawe.

7) Kuba ufite igishoro cy’ibanze cyangwa aho uzakura igishoro yaba inguzanyo ya banki cyangwa inkunga.

8) Kuba ufite ibikoresho kandi byujuje ubuzirannge  bijyanye n’uruganda ugiye gukora.

9) Ni byiza kandi kubanza gutegura umushinga cyangwa “business plan” y’uruganda rwawe kugira ngo bizagufashe kuruteza imbere no gukoresha neza inyungu uzakuramo.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

Mu gusoza, turakangurira abantu bose bashaka gutera imbere no kwihangira umurimo gushinga inganda nto cyangwa inganda ziciriritse. Icya ngombwa ni ukumenya ikintu gikenewe ku isoko ubundi ugatangira kugikora, ukakigurisha, ukabona amafatanga.  Amahirwe yo gushinga inganda ari mu gutunganya ibyo abantu barya cyangwa banywa, ibyo abantu bakoresha mu buzima bwa buri munsi cyangwa ibyo abantu bakoresha mu bikorwa byabo nko mu bihinzi, ubworozi n’ibindi.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Email: imbere2020@gmail.com

Website: www.imbere.rw

SOMA IZINDI NYANDIKO ZIRI MU MBUGA ZACU

One thought on “Umushinga wo gukora uruganda ruciriritse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!