Kwiyungura ubumenyi no kwiga ibintu bishya ni ibanga rikomeye ryagufasha gutera imbere

Kwiga no kwiyungura ubumenbyi bushya biri mu mabanga akomeye yafashije abantu benshi kuba abakire no gutera imbere. Umuhanga, Benjamin Franklin yaravuze ngo: “An investment in knowledge pays the best interests” (“iyo ushoye mu bumenyi, ubona inyungu nyinshi”).

Mu gihe tugezemo, kugira ubumenyi cyane cyane ku buryo bwo gukoresha amafaranga n’uburyo bwo kuyakorera ni umutungo ukomeye kuko usanga abantu benshi bashaka kuba abakire no gutera imbere ariko badafite ubwo bumenyi.

Bumwe mu bumenyi umuntu ushaka gutera imbere agomba kugira muri iki gihe ni ubu bukurikira:

-Ubumenyi mu buryo bwo gukorera amafaranga;

-Ubumenyi mu kubara amafaranga;

-Ubumenyi mu byo kuzigama, uko bazigama, impamvu ari ngombwa kuzigama;

-Ubumenyi mu byo gushora imari, ni hehe ugomba gushora imari?, ni ryari ugomba gushora imari?, ni gute washora imari? n’ibindi;

-Ubumenyi mu gutegura, gutangira no kuyobora imishinga;

-Ubumenyi mu gukoresha no kuyobora abakozi;

-Ubumenyi mu kwamamaza no kumenyekanisha imishinga;

-Ubumenyi mu by’ikoranabuhanga;

-Ubumenyi mu by’imibanire n’abantu n’ibindi.

Si ngombwa kuba waraminuje kugira ngo ugire bumwe muri ubu bumenyi. Icyango ngombwa ni ukugira ubumenyi bw’ibanze no kugira abo mukorana bafite ubwo bumenyi.

Umuhanga Dave Ramsey we yaravuze ngo: “Gukorera amafaranga menshi siryo banga ry’ubukire, ibanga rikomeye ni ukugira ubumenyi bwo gukoresha ayo mafaranga”. Ibi nabyo bishimangira ko kugira ngo ubashe kuba umukire no gutera imbere, ugomba kugira ubumenyi  bubigufashamo.

Inama duha abasoma inyandiko zacu ni uko buri gihe bagomba kuhora biga ibintu bishya. Bumwe mu buryo bwo kwiga ibintu bishya ni ugusoma ibitabo, kwitabira inama zinyuranye zivuga ku iterambere, kwiga mu buryo bw’ikoranabuhanga, amahugurwa anyuranye, gusoma inyandiko mu binyamakuru n’ubundi mbwinshi.

KANDA HANO UMENYE BIMWE MU BITABO WASOMA

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

Kwiyungura ubumenyi no kwiga ibintu bishya ni ibanga rikomeye ryagufasha gutera imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!