Umushinga w’ubworozi bw’inkwavu

Inkwavu ziri mu matungo yororoka vuba kandi yoroshye kuyorora ugereranyije n’andi matungo. Korora inkwavu ni umushinga udakorwa n’abantu benshi kandi n’abawukora ugasanga batawukora mu buryo bwa kinyamwuga.

Urukwavu ni itungo rigufi ridasaba ibintu byinshi mu kuryitaho. Inkwavu zitanga umusaruro cyane cyane uw’inyama zikungahaye ku ntungamibiri nyinshi. Uretse gutanga inyama kandi, inkwavu zitanga amafaranga n’ifumbire nziza yakoreshwa mu buhinzi.

Abantu benshi borora inkwavu mu Rwanda usanga babikora mu buryo butari ubwa kijyambere. Abenshi usanga boroye urukwavu rumwe cyangwa se inkwavu zitagera ku icumi. Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kuvuga ku bworozi bw’inkwavu.

Umushinga w’ubworozi bw’inkwavu

Kuki inkwavu ziri mu matungo meza yo korora?

-Inkwavu ziri mu matungo atagora kuyitaho.

-Korora inkwavu ntabwo bisaba igishoro kinini. Amafaranga ufite yose yatangira umushinga wo korora inkwavu.

-Inkwavu ntizigora kuzigaburira.

-Inkwavu zororoka vuba kandi zigakura vuba.

-Inkwavu zitanga inyungu ku bazorora.

-Umushinga wo korora inkwavu uri mu mishinga yunguka vuba.

-Inyama z’inkwavu zifite intungamuburi nyinshi.

-Ni umushinga utanga amafaranga mu buryo bworoshye.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

Ni ubuhe bwoko bw’inkwavu wakorora?

Mu Rwanda haba amoko menshi y’inkwavu, ariko ay’ingenzi yororoka mu Rwanda ni aya akurikira:

1) Inkwavu zo mu bwoko wa New Zelande: Ni urukwavu rufite ubwoya bwera ku mubiri hose. Rugira amaso yiganjemo ibara ritukura. Urukwavu rwo muri ubu bwoko iyo rukuze rupima hagati y’ibiro 4 Kg na 4,5 Kg.  Urukwavu rwumwe rubyara hagati y’abana 6 na 7.  Inkwavu zo mu bwoko bwa New Zelande zishobora zitanga umusaruro ushimishije w’inyama.

Umushinga w’ubworozi bw’inkwavu

2) Inkwavu z’inyarwanda:

Ubwoko nyarwanda bugira amabara atandukanye.  Ntibukunze kurenza ibiro 3 Kg ariko bushoboye kurwanya indwara. Nabwo buri mu bwoko bw’inkwavu zororoka kandi bumenyereye ikirere cyo mu Rwanda ku buryo budapfa kurwara ibyorezo binyuranye.

3) Inkwavu zo mu bwoko bwa Kaliforuniya

Ni urukwavu rw’umweru rugira amabara y’umukara ku matwi, ku maguru, ku murizo no ku munwa. Urukwavu rwo muri ubu bwoko rubyara abana bari hagati ya 7na 8. Urukwavu rukuze rwo muri ubu bwoko yaba isekurume cyangwa inyangazi rushobora gupima ibiro 3,6 Kg.

Umushinga w’ubworozi bw’inkwavu

Ni gute wakubaka ikiraro cy’inkwavu?

Kimwe n’andi matungo, urukwavu rukunda kuba ahantu hari isuku, hagera umwuka n’izuba kandi hisanzuye. Mu kubaka inzu y’inkwavu ugomba kugendera kuri ibi bikurikira:

-Akazu inkwavu zibamo kagomba kuba nibura kicaye kuri cm 75 uvuye ku butaka. Si byiza ko inkwavu ziba ku butaka.

-Akazu cyangwa agasanduku kamwe karimo urukwavu kagomba kuba gafite nibura uburebure bwa metero 1 (1m), ubugari: bwa Cm 75, n’ubuhagarike bwa Cm 55.

-Urukwavu rumwe rukuru rukwiye kuba nibura mu buso buri hagati ya metero kare 0,6m na metero kare 1 (0,6m2-1m2).

– Inzu y’inkwavu igomba kujyamo umwuka, ariko ikaba ikingiye neza umuyaga.

-Isuku nayo ni ingezi mu kiraro cy’inkwavu. Ikiraro cy’inkwavu kigomba gukorerwa isuku buri munsi. Iyo zitakorewe isuku zirarwa cyangwa se ntizororoke neza.

-Inkwavu kandi zikunda umutuzo. Ntabwo zikunda ahantu hari urusaku.

Ni gute wagaburira inkwavu zawe?

Nk’uko twabivuze haruguru, inkwavu ntabwo zigora kuzigaburira. Dore bimwe mu biryo by’ingenzi ugomba guha inkwavu zawe:

1) Ibyatsi bibisi: Inkwavu zikunda kurya ibyatsi bikiva mu murima. Gusa ugomba kwirinda kuziha ibyatsi bitose cyangwa birimo urume. Ibyatsi inkwavu zirya bigomba kuba byumutse neza.  Bimwe mu byatsi inkwavu zirya ni ibi bikurikira: inyabarasanyi, kimari, amasununu, igifuraninda, imigozi y’ibijumba, igicumucumu, urwiri, setaria, urubingo n’ibindi byinshi.

2) Ibibabi by’ibihingwa binyuranye: Inkwavu zirya kandi ibibabi by’ibihingwa cyane cyane ibinyamisogwe nk’ubunyobwa, soya, ibishyimbo, amashaza, mukuna n’ibindi byinshi. Zirya kandi amakoma y’insina, amashu, karoti n’ibindi byatsi.

3) Ibyatsi byumye: Nibyo inkwavu zikunda kurya ibyatsi byumye, cyane cyane ibishogoshogo by’ibishyimbo, urubingo rwumye n’ibindi byatsi byumye. Si ngombwa ku buri gihe uzigaburira ibyatsi bibisi.

4) Ibisigazwa n’ibishihwa bya bimwe mu biryo by’abantu: Inkwavu zirya ibishishwa by’ibirayi, ibishishwa by’ibitoki, ibishishwa by’ibijumba n’ibindi. Gusa bigomba kuba bifite isuku kandi bitanduye.

5) Invange z’amafu atandukanye bizwi ku izina rya “son de riz”: Ibi bigomba kuba bigizwe n’amafu atandukanye arimo ibinyampeke n’ibinyamisogwe cyane cyane ibigori, umuceri n’ibisigazwa byawo, soya n’ibindi.

6) Ibiryo byo mu nganda: Inkwavu zirya kandi ibiryo bikorerwa mu nganda. Ibizwi cyane biba ku isoko ryo mu Rwanda ni ibyitwa “palette” biba bikozwe mu byatsi n’ibinyampeke bitandukanye. Icyiza cy’ibiryo byo mu nganda ni uko biba byongeyemo za vitamini n’inyongeramirire zituma inkwavu zikura neza kandi vuba.

7) Amazi: Yego, nibyo, inkwavu zinywa amazi. Inkwavu nazo zigomba guhabwa amazi. Abantu benshi ntibazi ko inkwavu zinywa amazi ariko nayo ugomba kuyaziha. Mu Kugaburira inkwavu, amazi ntabwo avangwa n’ibindi biryo. Uyaziha mu kintu cyabugenewe ukwayo.

Kimwe n’andi matungo, urukwavu rukenera guhindurirwa indyo kugira ngo rukure neza kandi rutange umusaruro. Urukwavu rukunda kurya ibyatsi, ariko  biba byiza no kuruha ibindi biribwa bikize mu bitunga umubiri.

Umushinga w’ubworozi bw’inkwavu

Muri iyi nyandiko twavuze akamaro ko korora inkwavu, twavuze ku moko y’inkwavu wakororera mu Rwanda, twavuze kandi uko wakubaka ikiraro cy’inkwavu n’uburyo wazigaburira. Mu nyandiko izakurikira tuzavuga ku buryo inkwavu zororoka n’ibindi bya ngombwa bijyanye n’uyu mushinga w’ubworozi bw’inkwavu.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

Website: www.imbere.rw

One thought on “Umushinga w’ubworozi bw’inkwavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!