Ubucuruzi bugezweho muri iki gihe

Ubucuruzi ni umwe mu mishinga ikomeye yagufasha kwiteza imbere no kuba umukire. Mu nyandiko zacu zatambutse mbere twagaragaje imwe mu mishinga wakora mu Rwanda cyangwa n’ahandi ukubona inyungu mu gihe gito (KANDA HANO UZISOME).

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kubagezaho imishinga y’ubucuruzi bugezweho muri iki gihe ku buryo uwayikora wese yatera imbere.

1) Gucuruza ibiribwa n’ibinyobwa

Nk’uko twagiye tubigarukaho, abantu bose bakenera kurya. Uko isi igenda itera imbere ni nako umubare w’abantu ugenda wiyongera. Bityo, n’abakenera kugura ibiribwa nabo bagenda biyongera. Mu gihe ukeneye umushinga wakora ukaguteza imbere, watekereza gucuruza ibiribwa byaba ibibisi cyangwa ibitetse.  Ibiribwa kandi bijyana n’ibinyobwa kuva ku mazi kugera ku binyobwa bikorerwa mu nganda birimo inzoga, imitobe itandukanye n’ibindi byinshi.

2)Gucuruza imiti

Muri iki gihe abantu bose bakeneye kugira ubuzima bwiza. Ubucuruzi bw’imiti inyuranye yaba ivura indwara cyangwa ifasha mu buzima bwa buri munsi, buri mu mishinga y’ubucuruzi wakora ukabona amafaranga kandi menshi. Uretse imiti ivura indwara, muri iki gihe hagezweho “products” z’inyongeramirire zaba izifasha kugabanya ibiro, izongera ubudahangarwa bw’umubiri n’izindi nyinshi. Nta kabuza ko rero mu gihe wacuruza iyo miti cyangwa izo “products” zifasha mu buzima bw’abantu wabona inyungu.

3) Gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi

Ibikoresho by’ubwubatsi binyuranye nabyo biri mu bicuruzwa bigurwa cyane mu Rwanda n’ahandi henshi ku isi. N’ubwo kubicuruza bishobora gusaba igishoro kinini, ariko uyu mushinga nawo uri mu mishinga itanga inyungu kuko ibikoresho by’ubwubatsi bikenerwa n’abantu benshi.

4)Ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga (e-commerce)

Ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga buzwi nka e-commerce nabwo buri mu bucuruzi bugezweho muri iki gihe. Mu gihe tugezemo umuntu ashobora gukora amangazini mu buryo bw’ikoranabuhanga akajya acuruza ibicuruzwa bye bitamusabye kujya gukodesha aho gucururiza. Ubu bucuruzi bujyana kandi no gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, kwamamaza ibicuruzwa by’abandi no kuba wagemurira abantu ibicuruzwa binyuranye.

Kanda hano usome inyandiko bijyanye.

5) Gucuruza imyambaro

Uko abantu bakenera ibibatunga ni nako bakenera kwambara no kurimba. Ubucuruzi bw’imyenda inyuranye nabwo buri mu mishinga igezweho itanga amafaranga menshi ku babukora. Ubucuruzi bw’imyenda bujyana kandi no guhanga imideri no kudoda imyenda n’imideri inyuranye. Ibi nabyo biri mu mishinga igezweho itanga amafaranga ku bantu babikora.

6) Gucuruza imitako n’ibindi bikorwa by’ubugeni

Muri iki gihe kandi hagezweho ubucuruzi bw’imitako inyuranye n’ibikorwa by’ubugenzi byaba ibibumbano, ibibazanyo cyangwa ibishushanyo. Gucuruza imitako biri mu mishinga igezweho cyane ko bigurwa na ba mukerarugendo basura u Rwanda.

Ibi twagaragaje muri iyi nyandiko sibwo bucuruzi bwonyine bugezweho. Izi ni zimwe mu ngero twatanze. Ubucuruzi bwose wakora ugamije gukemura ikibazo runaka abantu bafite bwaguteza imbere. Igikomeye ni ukumenya neza ibyo ugiye gukora n’aho ugiye kubikorera.

Kanda hano umenye uko wategura umushinga.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!