Umushinga wo gukora serivise zo gutwara abantu

UMUSHINGA WO GUTANGA SERIVISI ZO GUTWARA ABANTU (TAXI CAB SERVICES)

I. AMAKURU Y’IBANZE KU MUSHINGA

I.1. IZINA RY’UMUSHINGA: GUTANGA SERIVISI ZO GUTWARA ABANTU (TAX CAB SERVICES)”

I.2. AHO UMUSHINGA UZAKORERA

  1. Igihugu: Rwanda
  2. Intara: AMAJYEPFO
  3. Akarere: Huye

I.3. IBIKORWA UMUSHINGA UZAKORA

Ibikorwa by’umushinga ni ugutanga serivisi zo gutwara abantu (transport services) mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo hakoreshejwe imodoka nto zitwara abantu zizwi za “Taxi Voitures”.

I.4. ABAZAGURA/ABAZAKORESHA SERIVISI UMUSHINGA UTANGA

Abazagura/abazishyura serivisi z’umushinga wacu ni abaturage bo mu Karere ka Huye, abakora ubukererugendo, abashyitsi basura u Rwanda n’abandi baturutse mu bice binyuranye by’u Rwanda no mu mahanga.

I.5. UKORA UMUSHINGA (NYIRUMUSHINGA)

AMAZINA:AMAZINA YOMBI
AHO ATUYE 
Intara:AMAJYEPFO
Akarere:Huye
Umurenge:Ngoma
Akagari:……….
Umudugudu:……….
TELEFONE+………………..
Email:………………………………  

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

I.6. AMAFARANGA AZAKENERWA MU MUSHINGA

SNAHO AMAFARANGA AZAVAINGANO (Frw)
1Amafaranga yose umushinga uzakenera13,500,000
2Uruhare rwa nyirumushinga2,500,000
3Inguzanyo ya banki (BPR)11,000,000

I.7. UKO INGUZANYO IZISHYURWA

Inguzanyo izakoreshwa mu mushinga izishyurwa ivuye ku mafaranga azava mu mushinga no mu nyungu zawo. Hazakorwa amasezerano agaragaza uburyo inguzanyo izishyurwa n’ingano y’azishyurwa buri kwezi mu gihe cy’imyaka itanu cyangwa ikindi gihe kizumvikanwaho n’impande zombi.

II. AMAKURU ARAMBUYE Y’UMUSHINGA

II.1. IIMPAMVU Z’UMUSHINGA (Kuki nahisemo gukora uyu mushinga?)

Serivisi zo gutwara abantu ziri muri serivisi zikenerwa n’abantu benshi. U Rwanda nk’igihugu kiri kwihuta mu iterambere, gikeneye ko serivisi zo gutwara abantu nazo zikomeza gushorwamo imari kugira ngo iterambere rikomeze. By’umwihariko, u Rwanda ruri mu bihugu bizwiho guteza imbere ubukerarugendo. U Rwanda kandi, ruri mu bihugu byakira inama nyinshi ku rwego rw’Akarere ruherereyemo no ku rwego mpuzamahanga.

Kuba u Rwanda rusurwa na ba mukerarugendo kandi rukagendwa n’abantu b’ingeri zose, bituma serivisi zo gutwara abantu ziba zimwe muri serivisi zikenerwe n’abantu benshi kandi zikaba zagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abazikora no mu iterambere ry’igihugu muri rusange. Uretse abanyamahanga basura u Rwanda, Abanyarwanda nabo bakenera serivisi zijyanye no gutwara abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ku ruhande rwanjye nk’uwateguye umushinga, mfite uburambe bwo gukora akazi ko gutwara aabantu. Nkaba nari nsanzwe nkorera abandi none nkaba nshaka kwikorera. Mfite ubumenyi n’ubunariribonye buhagije bwatuma nkora uyu mushinga kandi ukanteza imbere.

II.2. INTEGO Z’UMUSHINGA

a) Intego rusange

Uyu mushinga ugamije guteza imbere serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa “taxi voiture” kuko byagaragaye ko hari icyuho kinini. Abakenera serivisi zo gutwara abantu ni benshi ugererenyije n’imodoka zihari. Ibi bizagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, mu iterambere ry’abazakoresha serivisi nzatanga no mu iterambere ryanjye bwite.

b) Intego zihariye

By’umwihariko, uyu mushinga ugamije ibi bikurikira:

  • Gukemura ikibazo cy’imidoka nke zitwara abagenzi mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Huye;
  • Gufasha Abanyarwanda b’abasura u Rwanda gukora ibikorwa byabo mu buryo bwihuse kandi bwizewe;
  • Gukemura ikibazo cy’ubushomeri kuko uyu mushinga uzatanga akazi;
  • Guteza imbere ubukerarugendo;
  • Iterambere rya nyirumushinga uzashobora kugira ikindi kintu kimwinjiriza amafaranga cyunganira umushahara.

II.3. ABO UMUSHINGA UZAGIRIRA AKAMARO

Uyu mushinga uzagira akamaro nyirwawo, umuryango n’igihugu muri rusange.

Ku ruhande rwanjye nka nyiri umushinga, uyu mushinga uzambyarira inyungu numara gukomera. Umuryango wanjye nawo uzazamura imibereho biturutse mu nyungu zizava mu mushinga. Inyungu zizava mu mushinga kandi zizamfasha gukomeza kuwagura no kwishyura neza inguzanyo ya banki.

Uyu mushinga uzatanga akazi kandi ku bakozi bahoraho cyane cyane abashoferi bazatwara imodoka nzagura. Aba bashoferi bazahabwa umushahara uzabafsha gutunga imiryango yabo. Abandi uyu mushinga uzagirira akamaro ni abakiliya (customers) bazakoresha serivisi zo gutwara abantu zizatangwa n’umushinga wanjye. Bizabafasha kugera aho bajya no gukora imirimo yabo biboroheye.

Ku rwego rw’Igihugu, kimwe n’indi mushinga, uyu mushinga uzinjiza amafaranga mu isanduku ya Leta binyuze mu misoro n’imisanzu nzatanga. Uyu mushinga kandi uzagira uruhare mu gukemura ikibazo cya “transport” gikunze kugaragara mu Rwanda, cyane cyane mu Mijyi yunganira Kigali.

II.4. NYIRUMUSHINGA N’IMPAMVU YO GUKORA UMUSHINGA

Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bushishikariza Abanyarwanda gukora cyane no kwihangira Umurimo. Guhanga umurimo ni bumwe mu buryo bwafasha mu iterambere ry’Igihugu no mu iterambere ry’abaturage.

Ku ruhande rwanjye nka nyirumushinga, nsanzwe ntwara imodoka zitwara abagenzi ariko nkorera abanda. Nahisemo gukora umushinga wo gutwara abantu mu buryo bwa “taxi voiture” kubera ko ni umushinga nsanzwe nkora kandi nkaba mfite uburambe mu gukora uyu mushinga.

II.5. ABAKOZI B’UMUSHINGA

Umushinga uzaha akazi ku bakozi 4 bahoraho.

Imbonerahamwe ikurikira igaragaza abakozi n’inshingano bazaba bafite.

SNUMUKOZIINSHINGANO
1Ukurikirana umushinga (1)-Gukurikirana umushinga -Gushaka ibyangombwa by’umushinga -Gushaka ibyangombwa by’imodoka -Kubika ibitabo by’amafaranga y’umushinga -Kubara ibyinjiye n’ibyasohotse -Gukora raporo y’ibyinjiye n’ibyasohotse -Guhemba abakozi b’umushinga -Kwishyura imisoro
2Abashoferi (2)-Gutwara imodoka -Kumenya ibyangombwa byayo no kubikurikirina -Gutanga raporo ya buri munsi y’uko akazi kagenze -Kwakira abagana abakenera serivisi za “transport” no kubageza aho bagomba kujya
3Umukozi wo mu igaraje ukurikirana imodoka Mechanic Technician)-Gukora imodoka zagize ikibazo -Kumenya ibibazo by’imodoka  

II.6. IBIKORWA BITEGURA GUTANGIRA UMUSHINGA NA GAHUNDA YABYO

SNIgikorwaIgihe kizamara (iminsi)Feb 2022Mar 2022Apr 2022May 2022
1Kwiga no gutegura umushinga                                                         30      
2Gutegura ibikenewe no gushaka amafaranga15      
3Gushaka abakozi15      
4Kugura imodoka no kuzishakira ibyangombwa15      
5Gutangira umushinga       

III. INGENGO Y’IMARI Y’UMUSHINGA

III.1. AMAFARANGA UMUSHINGA UZAKENERA

Muri rusange uyu mushinga uzakenera amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’eshatu n’ibihumbi Magana atanu (13,500,000Frw). Ayo mafaranga azava cyane cyane ku nguzanyo ya banki (BPR) ingana na miliyoni icumi n’imwe (11,000,000Frw) n’uruhare rwa nyirumushinga rungana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu (2,500,000Frw).

III.2. IBIKORWA BY’INGENZI BIZAKORESHA INGENGO Y’IMARI

SNIGIKORWA (ITEM)INGANO (Quantity)IGICIRO CYA 1 (Frw)IGITERANYO (Frw)
1Kwiga no gutegura umushinga1100,000100,000
2Kugura imodoka26,000,00012,000,000  
3Ibyangombwa by’imodoka (assurance, controle technique, Autorization, imisoro….)  (estimate)  5,00,000  1,000,000
6Gukurikirana umushinga no guteganyiriza impanuka(estimate) 400,000
   IGITERANYO  13,500,000 Frw

III.3. IKIGERERANYO CY’IBYO IMODOKA 2 ZIZAKORESHA BURI MWAKA

SNIBIKENEWEINGANOIGICIRO CYA KIMWEIGITERANYO (Frw
1Assurance2220,000440,000
2Controle technique2200,000400,000
3Uruhushya rwo gukora taxi voiture (Authorization)2150,000300,000
4Gutera irangi rya tazi2120,000240,000
5Imisoro + Imisanzu(estimate)130,000260,000
6Ibindi bikenerwa n’imodoka (maintanace….)(estimate)40,00080,000
 IGITERANYO  1,720,000 Frw

III.4. IKIGERARANYO CY’IBYO IMODOKA 2 ZIKORESHA BURI KWEZI

SNIKIKENEWE (ITEM)INGANO (Quantity)IGICIRO CYA 1 (Frw)IGITERANYO (Frw)
1 Lisansi (Fuel )800L ku modoka 216001,280,000  
2Kwita ku modoka (amasuku, gukoresha ibyangiritse….)estimate60,000120,000
3Guhemba abakozi   
3.1.-Abashoferi2150,000300,000
3.2.-Ukurikirana umushinga1120,000120,000
4Kwishyura parking(estimate)20,00020,000
5Ibindi byakenerwa bitateganyijwe Estimate30,00060,000
   IGITERANYO (mu kwezi 1)  1,900,000 Frw
 MU MWAKA (amezi 12)  22,800,000 Frw

III.5. IKIGERERANYO CY’AMAFARANGA AZINJIZWA N’UMUSHINGA MU KWEZI NO MU MWAKA (Hatavuyemo ibyakoreshejwe)

SNIMODOKAAmafaranga izinjiza ku munsiAmafaranga izinjiza mu kweziMu mwaka (amezi 12)
1Imodoka 139,0001,170,00014,040,000  
2Imodoka 239,0001,170,00014,040,000  
 IGITERANYO (imodoka 2) 2,340,00028,080,000

IV. UKO UMUSHINGA UZUNGUKA BURI MWAKA NA BURI KWEZI

Imbonerahamwe ziri harugura zagaragaje ko umushinga uzajywa winjiza amafaranga 28,080,000 Frw ku mwaka hadakuwemo ibindi umushinga izajya ukenera buri kwezi na buri mwaka. Byagaragaye kandi ko buri mwaka imodoka 2 zizajya zikoresha amafaranga agera kuri 1,720,000 Frw. Nyuma yo kubara ibizakenerwa n’imodoka buri kwezi, twasanze mu mwaka umwe (amezi 12) imodoka zizajya zikoresha amafaranga 22,800,000 frw.

Mu kubara inyungu y’umushinga turakoresha “Formule” ukurikira:

N=A-(B+C)

N=Inyungu y’umushinga mu mwaka

A= Amafaranga umushinga winijiza mu mwaka (hatavuyemo ibyakoreshejwe)

B=Ibikoreshwa n’imodoka 2 buri mwaka

C= Ibikoreshwa n’imodoka buri kwezi (byabazwe mu mezi 12)

N=28,080,000-(1,720,000+22,800,000)

N=3,560,000

Inyungu y’umushinga mu mwaka ingana na= 3,560,000Frw

Inyungu mu kwezi ingana na: 3,560,000/12= 296,665 Frw

KANDA HANO UBONE IBINDI BICE BY’UMUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!