Umushinga w’ubworozi bw’inkoko zitanga inyama

Ubworozi buri mu mishinga ikomeye itanga umusaruro kandi igateza imbere abayikora. Ubworozi ubwo ari bwo bwose bukozwe kinyamwuga bushobora kukugira umukire mu gihe gito. Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kuvuga ku bworozi bw’inkoko zitanga inyama.

1) Ni ubuhe bwoko bw’inkoko zitanga inyama bwororwa mu Rwanda?

Inkoko zose zitanga inyama dukunda kuzita “broiler” mu rurimi rw’icyongereza (Broiler Chickens). Izo nkoko zibamo amoko atandukanye. Azwi cyane yororerwa mu Rwanda twavuga nk’inkoko zo mu bwoko bwa “Cobb 500”.

Inkoko zo mu bwoko bwa Cobb 500 zirangwa no kuba zifite ibara ryera. Nizo nkoko zitanga inyama zizwiho gutanga umusaruro kurusha izindi zo mu bwoko bw’izitanga inyama. Ikindi cyiza cyazo ni uko zoroha kuzitaho ugereranyije n’izindi. Ziziwho kandi gukura vuba no kuba kuzigaburira byoroha ugereranyije n’izindi.

Muri rusange inkoko z’inyama zitangira kubagwa zipima ibiro bibiri (2kg) iyo ibaze. Inkokoy’inyama yitaweho neza ishobora kukira ibiro nibura mu gihe cy’ibyumweru 6. Bitewe n’ibyifuzo by’abaguzi ariko zishobora kubagwa zitarageza ibi biro cyangwa zarabirengeje.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

2) Inkoko zitanga inyama zororerwa he?

Uburyo busanzwe bwo korora inkoko ni ukuzororera mu biraro. Cyane cyane inkoko zitanga inyama, uburyo bwiza bwo kuzorora ni ukuzishyira mu biraro. Iikiraro cy’inkoko gifasha kurinda inkoko imiyaga, ubushyuhe cyangwa ubukonje bukabije. Gifasha kandi kuzirinda imvura, kuzirinda inyamaswa zishobora kuzirya nk’imbwa n’injangwe, ibisiga bizirya n’ibindi byonnyi.

3) Ni gute wakubaka ikiraro cy’inkoko zitanga inyama?

Ubworozi bw’inkoko zitanga inyama bukenera kwitabwaho cyane kugira ngo inkoko zikure neza kandi zikurire ahantu hari isuku. Inzu y’inkoko cyangwa ikiraro cy’inkoko kigira ibice byinshi birimo: inzu inkoko zibamo; igice kibikwamo ibikoresho bikoreshwa mu bworozi, igice kibikwamo ibitunga inkoko, ndetse n’ibindi bikenerwa mu bworozi buri munsi.

Ingano y’ikiraro cy’inkoko iterwa n’umubare w’inkoko umworozi ashaka korora hakurikijwe ibipimo byabugenewe kandi inzu yubakishwa ibikoresho binyuranye bitewe n’ibiboneka mu gace umworozi arimo cyangwa ubushobozi bw’ushaka korora inkoko.

4) Ibyibandwaho mu kubaka ikiraro

Ikiraro cy’inkoko zitanga inyama kigomba kuba cyubatswe ku buryo inkoko zibaho zisanzuye kandi mu mutuzo. Ikiraro kigomba kuba cyubatse kandi ku buryo inkoko zibona urumuri ruhagije, umwuka ukwiye ndetse n’ubushyuhe bukwiye.

Mu kubaka inzu y’inkoko kandi, hibandwa cyane kureba icyerekezo cy’umuyaga n’amahuhezi kugira ngo byitabweho mu kumenya aho inzu izerekeza mu rwego rwo kurinda inkoko. Amadirishya n’imiryango bigomba kureba mu cyerekezo kitarimo izuba ryinshi n’umuyaga.

Ikiraro cy’inkoko zitanga inyama kigomba kandi gushyirwaho imiryango n’amadirishya ahagije kugira ngo inkoko zibone umwuka mwiza uhagije kandi binazirinde kugira ubushyuhe bukabije. Mu bworozi bwa kijyambere kandi, ikiraro kigomba kuba gifite ahantu hashyirwa umuti wo gukandagiramo igihe cyose hari ugiye kwinjira mu kiraro.

Ikiraro cyororerwamo inkoko z’inyama kigomba kandi guhora kibona neza. Ku manywa hagomba kuba habona neza ndetse na nijoro hakaba harimo amatara atuma gihora cyaka.

5) Ibipimo bikurikizwa mu kubaka ikiraro cy’inkoko

Dufatiye ku rugero rw’ikiraro kijyamo inkoko 1000, icyo kiraro kigomba kuba nibura gifite ibipimo bikurikira:

– Metero 20 z’uburebure na metero 10 z’ubugari;

– Kuva kuri fondasiyo (ku butaka) hari ubuhagarike bwa sentimetero (cm) ziri hagati ya 75 cm na metero 1,5 (1,5m=150cm).

– Igice cy’amadirishya kigomba kujya hejuru ya ya metero 1,5m yubakishije amatafari ayo ari yo yose cyangwa ibindi bikoresho byubaka urukuta.

– Inzu yose igomba kuba ifite byibura ubuhagarike bungana na metero 2,5m kugeza kuri 3m uvuye kuri fondasiyo.

-Inkuta z’ikiraro zigomba kuba ziteye sima kandi zisennye neza mu rwego rw’isuku.

– Urubaraza rw’ikiraro rugomba kuba rukizengurutse kandi rufite nibura 50cm.

-Ikiraro kigomba kuba gisakaye neza kandi kitava.

6) Ingengo y’imari y’ubworozi bw’inkoko zitanga inyama:

Dufatiye na none ku rugero rw’inkoko 1000, imbonerahamwe zikurikira ziragaragaza iby’ibanze bisaba amafaranga kugira ngo utangire umushinga wo korora inkoko:

1. ISAMBU, INYUBAKO, IBIRARO

IBIKENEWEINGANOIGICIRO CYA KIMWE (Frw)IGICIRO CYOSE (Frw)
Isambu yo korereramo1ha5,000,0005,000,000
Ikiraro cy’inkoko 100012,00,0002,000,000
Inzu yo gukoreramo ibiryo na stock11,000,0001,000,000
IGITERANYO (A)  8,000,000

2. IBIKORESHO

IBIKENEWEINGANOIGICIRO CYA KIMWE (Frw)IGICIRO CYOSE (Frw)
Uburiro (Ibyo kuriramo)202,00040,000
Ibyo kunyweramo amazi202,00040,000
Imbabura zo kwita ku mishwi520,000100,000
Ibigega by’amazi2500,0001,000,000
Amajerakani52,00010,000
Ibikoresho by’isuku Estimate120,000
Imashini ikora ibiryo by’inkoko (grinding machine)14,000,0004,000,000
IGITERANYO (B)  5,310,000

3. KUGURA IMISHWI

IBIKENEWEINGANOIGICIRO CYA KIMWE (Frw)IGICIRO CYOSE (Frw)
Kugura imishwi1,0001,000,0001,000,000
Transport y’imishwi1100,000200,000
IGITERANYO (C)  1,200,000

4. KUGABURIRA INKOKO (mu gihe cy’iminsi 30)

IBIKENEWEINGANO MU KWEZIIGICIRO CYA KIMWEIGICIRO MU MINSI 30 (Frw)
Ibiryo by’inkoko 1000 mu minsi 3010,000kg (estimate)500  5,00,000
Amazi  mu minsi 3015,000 L20  300,000
IGITERANYO (D)    5,300,000

5. IMITI N’INKINGO

IBIKENEWEINGANOIGICIRO CYA KIMWE (Frw)IGICIRO CYOSE (Frw)
Imiti (yose hamwe) (estimate)400,000
Inkingo (zose hamwe) (estimate)800,000
IGITERANYO (E)  1,200,000

6. ABAKOZI (GUHEMBA ABAKOZI)

UMUKOZIUMUBAREUMUSHAHARA MU KWEZIIGITERANYO
Veterinnaire160,00060,000
Abakozi ba buri munsi23060,000
Umuzamu140,00040,000
IGITERANYO (F)  160,000

IGITERANYO CYOSE:  A+B+C+D+E+F= 8,000,000+5,310,000+1,200,000+5,300,000+1,200,000+160,000= 21,170,000 Frw

Icyitonderwa: Izi mbonerahamwe twagaragaje ni ingero za bimwe mu bikenerwa mu gukora ubworozi bw’inkoko. Si itegeko ko ibyo twagaragaje byose nawe ubikoresha mu mushinga wawe cyangwa se ngo ingengo y’imari twagaragaje ube ari yo ukoresha. Uru ni urugero twatanze.

Ikindi twakongeraho ni uko amafaranga yose waba ufite ushobora gutangira ubworozi bw’inkoko. Si ngombwa kuba ufite za miliyoni nyinshi kugira ngo utangire ubu bworozi. Icya ngombwa ni ukugira ubushake no kumenya gukurikirana no kwita ku bworozi bwawe.

KANDA HANO TUGUKORERE UMUSHINGA W’UBWOROZI BW’INKOKO

SOMA IZINDI NYANDIKO KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Email: imbere2020@gmail.com

Website: www.imbere.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!