Gutera imbere no kuba umukire ntabwo byizana. Umuntu arabikorera kandi akarangwa n’imyitwarire imuganisha ku bukire. Ushobora kuba ubona abantu bateye imbere, yewe hari n’abo mujya muganira ariko ukaba utajya ubabaza ibanga bakoresheje ngo batere imbere.
Uyu munsi rero tugiye kukubwira amabanga umunani (8) abakire benshi bahuriraho yabafashije gutera imbere:
1) Irinde gufata inguzanyo udafite umushinga wunguka uyijyanyemo. Fata inguzanyo gusa mu gihe ugiye kuyishora mu mushinga uzunguka ukanishyura iyo nguzanyo.
2) Gerageza ubike cyangwa uzigame nibura 30% by’amafaranga winjiza buri kwezi.
3) Guregeza ushore mu yindi mishinga nibura 10% by’amafaranga winjiza ku kwezi cyangwa ku mwaka bitewe n’igihe umaze kugwiza ayavamo igishoro ujyana mu yindi mishinga.
4) Shaka nibura ibindi bintu 3 bikwinjiriza amafaranga yunganira ayo usanzwe winjiza mu kazi cyangwa mu zindi “business” ukora.
5) Gira umuco wo kubara no kumenya amafaranga ukoresha mu kwezi.
6) Irinde gushaka kuba umukire mu gihe cya vuba cyangwa byihuse kuko bishobora gutuma ukora amakosa anyuranye. Kuba umukire umuntu arabikorera kandi birashoboka.
7) Hora wiyungura ubumenyi kandi wiga ibintu bishya ku bijyanye n’imikoreshereze y’amafanga n’uburyo bwo gukora “business”.
8) Witinya gukora imishinga ngo utazahomba. Ibi ni byo dukunda kwita mu cyongereza “taking risk”. Abantu bashaka gutera imbere ntabwo batinya guhomba, niyo mpamvu bemera gushora amafaranga yabo mu mishinga itandukanye.
Aya mabanga twakubwiye ni amabanga utazapfa kumvana abantu bateye imbere. Gusa icyo ukwiye kumenya ni uko gutera imbere cyangwa kuba umukire bitizana. Bisaba kumenya gukoresha amafaranga yawe neza, kumenya kuzigama, kugira ibintu byinshi bikwinjiriza amafaranga no guhora wiyungura ubumenyi bagufasha kwiteza imbere.
Mugire amahoro
Ubwanditsi bwa imbere.rw
Tel: +250785115126