Menya uko wakorera amafaranga kuri interineti (Igice cya mbere)

Muri iki gihe tugezemo, interineti yabaye nk’indi si abantu batuyemo. Ubumenyi washaka bwose wabukura kuri interineti, iyo ushaka kuganira n’abantu ujya kuri interineti, iyo ushaka guhaha ujya kuri interineti, iyo ushaka koherereza umuntu amafaranga ujya kuri interineti n’ibindi byinshi.

Ikoranabuhanga riri mu buryo bugezweho kandi bwizewe bwagufasha gukorera amafaranga bitagusabye igishoro kinini nk’uko bigenda ku yindi mishinga myinshi. Gukoresha interineti bigomba kukuzanira inyungu aho kuba ibyo kugutwara amafaranga gusa. Niba ugura interineti ya 10,000 Frw ku kwezi cyangwa irenga, igashira nawe nta mafaranga winjije, uri mu gihimbo gikomeye.

Mu gihe tugezemo, birashoboka ko wakorera amafaranga bitagusabye gufungura iduka yangwa ibiro. Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kuvuga imirimo cyangwa imishinga itandukanye wakora ukoresheje ikoranabuhanga cyangwa interineti ukinjiza amafaranga, kandi menshi:

1) Gutangiza “website” yawe

Muri iki gihe gufunguza “website” biroroshye kandi n’iyo waba utarize iby’ikoranabuhanga ushobora kwikorera “website” bitagusabye amafaranga menshi.

Gutangiza “website” bishobora kuguha amafaranga mu buryo bunyuranye. Ushobora kuyicuruzaho no kwamamazaho ibikorwa byawe, ushobora kwamamariza izindi nganda cyangwa izindi kompanyi ukinjiza amafaranga.  Ushobora kandi kuyitangiraho amasomo n’ibiganiro byagufasha kwinjiza amafaranga.

KANDA HANO tugufashe gukora Website yawe.

2) Gukora imirimo itangirwa kuri interineti

Ibi bizwi cyane ku izina rya “Freelancing”. Hari imbuga za interineti nyinshi zitanga akazi ko gukora imirimo itandukanye nko kwandika, gukosora inyandiko zanditse n’ibindi.  Icyo usabwa gusa ni ukuba ufite “email” ukanafunguza konti kuri izo mbuga. Zimwe muri izo mbuga ni nka Upwork, Toptal, Jooble, Freelancer.com, Fverr, Flexjobs, SimplyHired, Guru n’izindi nyinshi.

Iyo umaze kwiyandikisha kuri izi mbuga, ugaragaza ibintu ufitemo ubumenyi ubundi ukajya uhabwa akazi cyangwa ibiraka ukabikorera aho uri, warangiza ukabyohereza kuri “email”.

3) Kwamamaza ibicuruzwa by’izindi kompanyi

Ibi bizwi cyane ku izina rya “Affiliate marketing”. Ubu ni uburyo bugezweho bwo gukorera amafaranga binyuze mu kwamamaza ibicuruzwa cyangwa serivisi z’izindi kompanyi cyangwa inganda zikomeye.

Aha ntibigusaba gufungura iduka cyangwa gushora amafaranga yawe urangura ibyo bicuruzwa. Icyo usabwa gusa ni ukuba ufite konti ya Facebook, Instagram cyangwa ufite “website” ukajya wamamazaho ibyo bicuruzwa, byagurwa ukabona amafaranga ya komisiyo kuri buri gicuruzwa wamamaje. Mu nyandiko zizakurikira tuzasobanura byimbitse ubu buryo bwo gukorera amafaranga.

4) Akazi ko gusemura indimi (translation)

Muri iki gihe kuba uzi indimi nyinshi na byo byagufasha gukorera amafaranga kuri interineti. Ushobora gukorera abantu batandukanye akazi ko guhindura indimi mu zindi ukabona amafaranga. Hari na “websites” nyinshi wasangaho akazi ko guhindura inyandiko mu ndimi zinyuranye.  Icyo bisaba gusa ni ukuba ufite “email” ubundi abantu bakaguha akazi, warangiza kugakora ukabiboherereza. Ntibisaba kuba ufite ibiro cyangwa ngo ubishoremo andi mafaranga. Ubikorera kuri interineti.

5) Gutanga amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga

Ibi bizwi ku izina rya “online tutoring” aho ushobora kwigisha cyangwa gutanga amasomo mu bintu bitandukanye wifashishije ikoranabuhanga. Ibi na byo bishobora kukwinjiriza amafaranga ukoresheje imbuga zinyuranye zifasha mu gutanga amasomo, amahugurwa cyangwa inama nka WebEx, Zoom, GoogleMeet, Skype n’izindi nyinshi.

Hari kandi n’imbuga zifashishwa mu gutanga amasomo nka Vedantu.com, MyPrivateTutor.com, BharatTutors.com, tutorindia.net wakwifashisha utanga amasomo ukinjiza amafaranga. Icyo usabwa gusa ni ugufungura konti kuri izo mbuga.

6) Gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga

Uretse kuba imbuga nkoranyambaga zigufasha kuganira no gutanga ubutumwa ku bantu benshi, zishobora no kugufasha gukorera amafaranga.

Imbuga nka Facebook, Instagram, Twitter, Snapchat n’izindi zishobora kugufasha kwinjiza amafaranga binyuze ku kuzamamazaho. Izi mbuga kandi na zo zihemba amafaranga menshi abazikoresha bafite abantu benshi babakurikira.

7) Gukorera amafaranga kuri YouTube n’izindi mbuga

Muri iki gihe, imbuga nka YouTube na TikTok ziri mu mbuga abantu bakoreraho amafaranga kandi menshi. Icyo usabwa gusa ni ugufunguza konti muri izo mbuga ubundi ugashyiraho amakuru anyuranye. Uko abantu bareba ibyo washyizeho ni na ko nawe winjiza amafaranga kandi menshi.

Niba ufite impano runaka cyangwa ufite ibintu wakwigisha abandi bakabikunda, wafungura “Channel” kuri izi mbuga ugatangira gukorera amafaranga. Uko ibintu ushyizeho bikundwa kandi bikarebwa n’abantu benshi niko nawe winjiza amafaranga.  Nta kindi bigusaba.

KANDA HANO tugufashe gufungura Channel ya YouTube tukwigishe n’uko ikoreshwa.

8) Ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga

Ubundi buryo bugezweho wakoreramo amafaranga muri iyi minsi, ni ugukora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga buzwi nka “e-commerce”. Wifashishije interineti ushobora gucuruza ibicuruzwa byawe ukabona amafaranga menshi.

Uretse gucuruza ibicuruzwa byawe kandi, ushobora gukora umushinga wo guhahira no kugemurira abantu ibicuruzwa bitandukanye, ukinjiza amafaranga.


Mu gusoza iyi nyandiko, twababwira ko ikoranabuhanga ririmo amahirwe menshi mwabyaza umusaruro mukiteza imbere. Aho gukoresha ikoranabuhanga wishimisha gusa, tangira utekereze uko waribyaza amafaranga. Icyo bisaba gusa ni ugukomeza kwiyungura ubumenyi no kumenya gukoresha neza iryo koranabuhanga.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

7 thoughts on “Menya uko wakorera amafaranga kuri interineti (Igice cya mbere)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Please contact us!