Affiliate marketing:  Uko wakorera amafaranga kuri interineti (Igice cya kabiri)

Mu nyandiko yacu yatambutse (KANDA HANO UYISOME) twavuze uburyo bunyuranye wakoresha interineti ugakorera amafaranga. Muri iyi nyandiko tugiye kuvuga ku buryo bwo kwamamaza ibicuruzwa by’abandi ukinjiza amafaranga. Ubu ni uburyo bw’ubucuruzi bugezweho buzwi mu cyongereza nka “Affiliate marketing”.

Muri iyi nyandiko turasobanura icyo “affiliate marketing” ari cyo, uko ikorwa, uko abayikora binjiza amafaranga n’ibyo umuntu asabwa kugira ngo ayikore:

“Affiliate marketing” ni iki?

“Affiliate marketing” ni uburyo umuntu yamamaza ibikorwa cyangwa ibicuruzwa by’izindi kompanyi agahabwa  amafaranga ya komisiyo  nyuma y’uko ibyo bicuruzwa biguzwe. Si ngombwa ko uba ari wowe wakoze cyangwa uri nyiri icyo gicuruzwa. Icyo ukora ni ukucyamamaza ku mbuga nkoranyambaga zawe nka facebook, instgram cyangwa ku rubuga rwa interineti (website) rwawe, ubundi cyagurwa ugahabwa komisiyo kuri icyo gicuruzwa wamamaje.

“Affiliate marketing” ni uburyo bugezweho bwagufasha gukorera amafaranga bitagusabye gufungura iduka, bitagusabye kugira aho ukodesha cyangwa kuba ufite ibicuruzwa. Icyo ukora ni ukwamamaza ibicuruzwa cyangwa serivisi z’abandi. Wabikorera aho uri hose kandi igihe icyo ari cyo cyose. Ntibyakubuza kandi no gukomeza akazi usanzwe ukora. Icyo bigusaba gusa ni ugukoresha interineti.

“Affiliate marketing” ikorwa ite?

“Affiliate marketing” ikorwa hagati y’abantu cyangwa inzego eshatu mu buryo bukurikira:

1) Uwa mbere ni nyiri ibicuruzwa (Seller and product creators)

Uyu niwe ucuruza ibicuruzwa cyangwa uwabikoze. Uyu ashobora kuba ari uruganda, umuntu ku giti cye cyangwa iduka risanzwe ricuruza ibintu mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibicuruzwa bishobora kuba ari ibintu bigaragara (physical products), serivise cyangwa umutungo mu by’ubwenge (intellectual property). Uyu rero icyo akora ni ugushyira bya bicuruzwa cyangwa serivisi ze ku mbuga zicuruza mu buryo bw’ikoranabuhanga.

2) Uwa kabiri ni uwamamaza ibicuruzwa cyangwa ubimenyekanisha

Uyu ashobora na we kuba ari umuntu ku giti cye cyangwa ari kompanyi. Icyo akora ni ukwamamaza bya bicuruzwa cyangwa za serivisi agakangurira abantu kubigura. Iyo hari uguze bya bucuruzwa, ahabwa komisiyo ku mafaranga uwo muguzi yishyuye. Ku mbuga nyinshyi iyo komisiyo ishobora kubarirwa hagati ya 1 na 10% by’ikiguzi cy’icyo gicuruzwa.

3) Uwa gatatu ni umuguzi (the buyer or the consumer)

Uyu ni wa wundi ugura cya gicuruzwa cyangwa ya serivisi yamamajwe. Iyo amaze kugura cya gicuruzwa rero, uwacyamamaje n’ugicuruza bagabana inyungu. Uwamamaje igicuruzwa nta kindi abazwa cyangwa asabwa, akazi ke ni ukucyamamaza gusa. Ibijyanye no kucyoherereza uwakiguze bikorwa n’umucuruzi.

Ese ukora “affiliate marketing” yinjiza amafaranga ate?

Si ngombwa ko buri gihe igicuruzwa kiba cyaguzwe kugira ngo ukora “affiliate marketing” yinjize amafaranga. Bitewe n’urubuga akoresha cyangwa n’uko igicuruzwa cyamamajwe, ukora ubu bucuruzi ashobora kwinjiza amafaranga mu buryo butatu bukurikira:

  • Iyo igicuruzwa kiguzwe: Iyo igicuruzwa yamamaje kuguzwe, yinjiza amafaranga ya komisiyo ku nyungu nyiracyo yabonye. Ku mbuga nyinshi ayo mafaranga ya komisiyo abarirwa hagati ya 1 na 10%. Ibi nibyo bita “Pay per Sale” mu cyongereza.
  • Iyo urubuga icyo gicuruzwa kiriho rwasuwe cyane abantu bakagaragaza ko bashaka kugura icyo gicuruzwa.  Nubwo byarangira batakiguze, ariko uwacyamamaje abona amafanga macye. Ibi nibyo bita “Pay per Lead” mu cyongereza.
  • Iyo hari ukanze kuri icyo gicuruwa kuri interineti na byo bishobora kwinjiriza amafaranga uwacyamamaje. Ibyo nibyo bita “Pay per Click”.

Gusa ku mbuga nyinshi umuntu yinjiza amfaranga menshi mu buryo bwa mbere bwo kuba igicuruzwa cyagurishijwe cyangwa cyaguzwe.

Ni izihe mbuga wakoreraho “affiliate marketing”?

Zimwe mu mbuga wakoreraho “affiliate marketing” ni izi zikurikira: ShareASale, Amazon, eBay, Shopify, Clickbank, Rakuten n’izindi nyinshi.

Icyo usabwa gusa ni ukuba ukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram cyangwa ufite “website”. Icyo ukora ni ugufunguza konti muri izo mbuga zicuruza mu buryo bw’ikoranabuhanga, ugashyiraho na konti ya banki bazajya bagushyiriraho amafaranga winjije, ubundi ugatangira gukorera amafaranga.

Ukeneye ko tugufasha gufunguza konti muri zimwe muri izo mbuga, cyangwa ukeneye ko tukwigisha byimbitse ku buryo wakorera amafaranga ukoresheje izi mbuga TWANDIKIRE HANO tugufashe.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

3 thoughts on “Affiliate marketing:  Uko wakorera amafaranga kuri interineti (Igice cya kabiri)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!