Imishinga isaba igishoro gito

Hari abantu benshi bakunda kugaragaza ko impamvu ituma badahanga umurimo ngo biteza imbere ari ukubura igishoro. Nibyo koko, kubura igishoro cyane cyane amafaranga biri mu mpamvu zituma abantu benshi badatangira imishinga yabateza imbere.

Gusa nk’uko dukunda kubigarukaho mu nyandiko zacu, hari n’imishinga ushobora gukora bitagusabye igishoro kinini. Hari n’iyo ushobora gukora nta n’igishoro igusabye.

Igikomeye ni ukumenya guhitamo neza umushinga, ukamenya kuvumbura ikibazo ugiye gukemura ubundi ukakibyazamo umushinga.

Imishinga isaba igishoro gito

Imishinga umuntu yakora itamusabye igishoro kinini ni myinshi cyane. Uyu munsi tugiye kuvuga imwe muri iyo mishinga wakora muri iki gihe:

1) Ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga:

Muri iki gihe hagezweho ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga. Muri iki gihe si ngombwa ko ufata amafaranga yawe ukajya gukodesha iduka cyangwa ibiro uzakoreramo umushinga wawe. Hariho uburyo bwinshi ushobora gukora ubucuruzi ku ikoranabuhanga. Ushobora gukora ubucuruzi wamamaza cyangwa ucuruza ibicuruzwa na serivisi by’abandi cyangwa ugacuruza ibyawe.

Ubu ushobora gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, Twitter n’izindi ukamamaza ibicuruzwa na serivisi zawe. Ushobora kandi gukora ubucuruzi buzwi nka “Affiliate marketing” aho wamamaza ibicuruzwa biri ku mbuga nka EBAY, AMAZON, ALIBABA n’izindi nabwo ukaba wakwinjiza amafaranga mu buryo bworoshye.

Twibutse ko uyu ari umushinga wakora utagusabye igishoro kinini. Icyo bigusaba ni Telephone cyangwa mudasobwa gusa.

KANDA HANO UMENYE AMAKURU BIJYANYE

2) Ubuhinzi

Bitewe nuko buri gihe abantu bakenera ibibatunga, ubuhinzi buzahora ari umushinga ugezweho kandi utanga inyungu  ku bantu bawukora. Muri iki gihe, ubuhinzi ni umushinga abantu badakwiye gusuzugura cyangwa ngo bumve ko nta gaciro ufite.

Ubuhinzi buri mu mishinga yoroshye gukora kandi nayo idasaba igishoro kinini. Icya ngombwa ni ukumenya ibyo uhinga bikenewe ku isoko, ukagira n’ubumenyi bw’ibanze bugufasha guhinga neza bya kinyamwuga. Si ngombwa ko uba waraminuje mu buhinzi, ariko guhinga bisaba ko uba ufite amakuru y’ibanze yagufasha guhinga neza bya kijyambere.

KANDA HANO UMENYE UBURYO WAHINGA UKABONA AMAFARANGA MENSHI

3) Ubworozi

Kimwe n’ubuhinzi, ubworozi nabwo ni umushinga utazigera uta agaciro kubera ko buri gihe abantu bakenera ibiribwa n’ibindi bikomoka ku bworozi.

Ubworozi nabwo buri mu mishinga yoroshye gukora kandi wakora itagusabye igishoro kinini. Mu Rwanda amafaranga ufite ayo ari yo yose yagufasha gutangira umushinga w’ubworozi bw’amatungo anyuranye nk’inkoko, ingurube, inkwavu, inka n’ayandi menshi.

Ubworozi kandi buri mu mishinga itanga inyungu mu gihe gito.

KANDA HANO UMENYE UBURYO WAKORORA UKABONA AMAFARANGA MU GIHE GITO

4) Gukoresha imbuga nkoranyambaga

Uretse kuba wazikoresha wamamaza cyangwa umenyekanisha imishinga  n’ibicuruzwa byawe, imbuga nkoranyambaga nazo ubwazo zivamo imishinga ikomeye. Muzi abantu benshi babaye abakire kubera gusa gukoresha imbuga nka Youtube, Tiktok, Instagram n’izindi. Izi mbuga ziha amafaranga menshi abantu bazikoresha cyane cyangwa bafite abantu benshi babakurikirana.

Niba nawe ufite ibyo wakwigisha abandi, ufite ibihangano binyuranye, impano iyo ari yo yose wagaragaza kuri izo mbuga, ufite impano yo gukina film, kuririmba, kwigisha n’izindi nyinshi, tangira aka kanya ukoreshe izo mbuga byanze bikunze zizakubera umushinga wagufasha kubona amafaranga.

Gukoresha izo mbuga nabyo nta kindi kintu kinini bisaba. Usabwa kuba ufite ibyo ushyiraho (content) ubundi uko abantu babikunda nawe ukinjiza amafaranga.

5) Serivisi zo gukora amasuku

Serivisi zijyanye n’amasuku nko gukora ubusitani, gukata ibyatsi, imirimo yo gukora isuku mu nzu no koza ibikoresho byo mu ngo no mu nganda, imirimo y’isuku ahakorera abantu, mu mashuri, mu bitaro n’ahandi nabyo biri muri serivise zikenerwa n’abantu benshi.

Ibi nabyo biri mu mishinga watangiza igishoro gito.

6) Kuranga ibintu bicuruzwa binyuranye (ubukomisiyoneri)

Ibi abantu bakunda kubyita “ubucomissionaire”. Aka ni akazi ko kuranga ibicuruzwa by’abandi nawe ukaba wakwinjiza amafaranga. Muri iki gihe hagezweho abaranga inzu zigurishwa, inzu zikodeshwa, ibibanza n’amasambu bigurishwa, imodoka n’indi mitungo igurishwa cyangwa ikodeshwa.

Mu gihe bukozwe neza, ubukomisiyoneri nabwo ni umushinga wakora nta gishoro ugusabye. Usabwa gusa kumenya amakuru y’ibyo uranga. Muri iki gihe nabyo wabikorera ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri “websites” zinyuranye.

Imishinga isaba igishoro gito

Iyi twavuze siyo mishinga yonyine wakora nta gishoro kinini ufite. Hari n’indi myinshi cyane. Icya ngombwa ni ukumenya ko gukora umushinga waguteza imbere bidasaba buri gihe igishoro kinini cyangwa amafaranga menshi cyane.

Birashoboka rwose ko watangira umushinga ukoresheje igishoro gito cyangwa se nta n’icyo ukoresheje bitewe n’umushinga wahisemo.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

One thought on “Imishinga isaba igishoro gito

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!