Abantu binjiza amafaranga menshi kuri You Tube ku isi

Urubuga rwa You Tube ruhemba abarukoresha (abazwi nka You Tubers) mu buryo bunyuranye. Abakoresha You Tube bashobora guhembwa bitewe n’uko “videos” zabo zarebwe cyane cyangwa bagahembwa bitewe n’uko abantu bakanda cyangwa bereba amatangazo yamamaza urubuga rwa Google runyuza ku mbuga cyangwa “You Tube Channels” zabo.

Ushobora kuba wibaza amafaranga abantu bakoresha uru rubuga rwa You Tube (bazwi nka You Tubers) binjiza ku kwezi cyangwa ku mwaka. Uyu munsi twagukoreye urutonde rw’abantu binjije amafaranga menshi ku isi mu mwaka wa 2021 binyuze ku rubuga rwa You Tube.

Abantu binjiza amafaranga menshi kuri You Tube
Abantu binjiza amafaranga menshi kuri You Tube (designed by imbere.rw)

Imbonerahamwe ikurikira igaragaza abantu 10 binjije amafaranga menshi kuri You Tube mu mwaka wa 2021.

SNURUBUGA RWA YOU TUBEAMAFARANGA RWINJIJE ($)
1MrBeast$54 Million angana na Miliyari 54 z’amafaranga y’u Rwanda
2Jake Paul$45 Million angana na Miliyari 45 Frw
3Markiplier$38 Million ahwanye na Miliyari 38 Frw
4Rhett and Link$30 Million angana na Miliyari 30 Frw
5Unspeakable$28.5 Million ahwanye na Miliyari hafi 29 Frw
6Nastya$28 Million, ahwanye na Miliyari 28 Frw
7Ryan Kaji$27 Million angana na Miliyari 27 Frw
8Dude Perfect$20 Million angana na Miliyari 20 Frw
9Logan Paul$18 Million angana na Miliyari 18 Frw
10Preston Arsement$16 Million angana na Miliyari 16 Frw

Nk’uko bigaragara muri iyi mbonerahamwe, urubuga rwa You Tube ruhemba amafaranga menshi cyane abantu barukoresha. Muri iki gihe, gukoresha urubuga rwa You Tube ni imwe mu mishinga ifasha abantu benshi gutera imbere no gukorera amafaranga menshi kandi mu buryo bworoshye.

Icyo usabwa gusa ni ukuba ufite ibintu cyangwa amakuru (content) bikundwa n’abantu benshi kandi ukabikora ugamije kwinjiza amafaranga.

Nk’urubuga rugamije kwigisha abantu kwiteza imbere, twakangurira abasoma inyandiko zacu kwitinyuka bagashinga imbuga za You Tube. Biroroshye kubikora kandi nta gishoro kinini bisaba. Upfa kuba ubikunze ukagenda wiyungura ubumenyi by’uko wabikora n’uburyo byakwinjiriza amafaranga.

MENYA UBUNDI BURYO WAKORERA AMAFARANGA KURI INTERINETI

TWANDIKIRE TUGUFASHE GUSHINGA URUBUGA RWA YOU TUBE

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

3 thoughts on “Abantu binjiza amafaranga menshi kuri You Tube ku isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!