Inzego z’ubukungu zitabwaho mbere y’izindi mu korohereza abashora imari mu Rwanda

ITEGEKO N° 006/2021 RYO KU WA 05/02/2021 RYEREKEYE GUTEZA IMBERE NO KOROHEREZA ISHORAMARI rigaragaza inzego z’ububukungu zitabwaho cyane mu korohereza ishoramari mu Rwanda.

Ingingo ya 3 y’iryo tegeko ivuga ko: “Ishoramari rifunguye,  inzego zose z’ubucuruzi zirafunguye ku ishoramari ryigenga hatitawe ku nkomoko y’umushoramari. Icyakora, umushoramari ashishikarizwa gushora imari mu nzego z’ubukungu zitabwaho mbere y’izindi”.

Ingingo ya 4 y’iryo tegeko igaragaza inzego 12 z’ubukungu zitabwaho mbere y’izindi mu koroherezwa gukora imishinga no gushoramo imari mu Rwanda.

Izo nzego ni izi zikurikira:

1) Kohereza ibicuruzwa mu mahanga (export).

2) Gutunganya ibikorerwa mu nganda zikora imyenda n’imyambaro, iza elegitoroniki, iz’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho n’isakazabumenyi, iz’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byaguye hatarimo ikawa n’icyayi, iz’ibikoresho mu buvuzi, izo gutunganya imbaho, ibirahuri n’ibumba, izitunganya n’izongerera agaciro umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikoresho by’ubuhinzi n’izindi nganda zifitanye isano na byo zibarizwa muri ibi byiciro.

3) Ibikorwa bibyazwa ingufu z’amashanyarazi, kuzitwara no kuzikwirakwiza.

4) koranabuhanga n’itumanaho mu isakazabumenyi, ibikorwaby’isosiyete bikorwa n’indi sosiyete na serivisi z’imari.

5) Ibikorwa by’ubucukuzi bifitanye isano n’ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro.

6) Ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ibikoresho n’ibinyabiziga bikoresha ingufu z’amashanyarazi.

7) Ibikorwa by’ubwubatsi cyangwa indi mirimo y’ibyanya byihariye byo guhanga udushya cyangwa ibyanya byihariye mu by’inganda.

8) Amazu yo guturamo aciriritse.

9) Ubukerarugendo, burimo amahoteri, ubukerarugendo bwo kwihera ijisho ibidukikije n’ubukerarugendo bwibanda ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

10) Ubuhinzi bw’indabo, imboga, imbuto n’ibindi bihingwa bifite agaciro ku isoko mpuzamahanga biri ku rutonde rwemezwa n’urwego.

 11) Ibihangano by’ubugeni n’ubukorikori mu rwego rw’uruganda rwa filimi.

12) Kongera ubumenyi mu nzego bigaragara ko igihugu gifitemo ubumenyi n’ubushobozi bidahagije zigenwa n’urwego.

Iri tegeko riteganya kandi ko Iteka rya Minisitiri rishobora kugena izindi nzego z’ubukungu zitabwaho mbere y’izindi.

Nk’urubuga rushishikariza abantu kwiteza imbere no guhanga imirimo, turabakangurira guhanga imirimo ishamikiye cyangwa igendeye kuri iyi yitabwaho kurusha indi mu gushishikariza abashoramari mu Rwanda. Kumenya aya makuru na yo ni andi mahirwe yagufasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Ushaka kumenya ibikubiye muri iri tegeko wabisoma hano.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.

SERIVISE DUTANGA:

//// Financial Education //// Research and Consultancy ////  Advertisement  //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking  ////  Web design

Duhamagare cyangwa utwandikire

Telephone: +250785115126, Email: imbere2020@gmail.com

Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!