Abantu 10 bakize kurusha abandi ku isi

Buri kwezi cyangwa buri mwaka, ibinyamakuru binyuranye nka Forbes Magazine, Bloomberg Billionaires Index, Investopedia n’ibindi bikora urutonde rw’abantu bakize kurusha abandi ku isi.

Uyu munsi tugiye kubagezaho urutonde rw’abantu 10 bakize ku isi . Uru rotonde ni urwatangajwe n’urubuga rwa Investopedia ku itariki ya 19/01/2022. Turahera ku wa 10 tuze kugera ku wa mbere nyuma:

10) Larry Ellison

Photo: Larry Ellison //Source: Internet

  • Imyaka afite: 77
  • Aho aba: Hawaii
  • Ibyo akora: Ari mu bashinze Kompanyi ya Oracle (ORCL) ikora ibintu by’ikoranabuhanga. Ari no mu banyamigabane ba Tesla iyoborwa na Elon Musk.
  • Amafaranga afite: Miliyari 107 z’Amadorali ya Amerika ($107 billion).

9) Steve Ballmer

Photo: Steve Ballmer//Source: Internet

  • Imyaka afite: 65
  • Aho aba: Leta Zunze Ubumwe za Amerika
  • Ibyo akora: Ni nyiri Los Angeles Clippers, ikipe ikina umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwe mu banyamigabane ba Microsoft ya Bill Gates.
  • Amafaranga afite: Miliyari 111 z’Amadorali ya Amerika ($111 billion)

8) Warren Buffett

Photo: Warren Buffett // Source: Internet

  • Imyaka afite: 91
  • Aho aba: Leta zunze Ubumwe za Amerika
  • Ibyo akora: Ni umuyobozi wa Berkshire Hathaway ikora ibijyanye n’imyambaro n’ubwishingizi. Afite imigabane muri Kompanyi nyinshi zirimo IBM, Apple, Dairy Queen, Duracell, GEICO n’izindi.
  • Amafaranga atunze: Miliyari 117 z’Amadorali ya Amerika ($117 billion)

7) Sergey Brin

Photo: Sergey Brin // Source: Internet

  • Imyaka afite: 48
  • Aho aba: Leta zunze Ubumwe za Amerika
  • Ibyo akora: Ari mu bashinze Kompanyi ya Alphabet ikora ibijyanye na Softwares. Ari no mu bakoze Softwares nyinshi za Google akaba n’umunyamigabane wayo.
  • Amafaranga afite: Miliyari 119 z’Amadorali ya Amerika ($119 billion).

6) Mark Zuckerberg

Photo: Mark Zuckerberg // Source: Internet

  • Imyaka afite: 37
  • Aho aba: Leta zunze Ubumwe za Amerika
  • Ibyo akora: Ni Umuyobozi wa Kompanyi yitwa Meta ihuriwemo na Facebook, Instagram na WhatsApp.
  • Amafaranga afite: Miliyari 124 z’Amadorali ya Amerika ($124 billion)

5) Larry Page

Photo: Larry Page // Source: Internet

  • Imyaka afite: 48
  • Aho aba: California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika
  • Ibyo akora: Ari mu bashinze Google akaba ari nawe muyobozi wa Kompanyi ya Alphabet ibamo urubuga rwa Google na Youtube.
  • Amafaranga atunze: $124 billion

4) Bill Gates

Photo: Bill Gates // Source: Internet

  • Imyaka afite: 66
  • Aho aba: Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Merika
  • Ibyo akora: Ni umwe muri ba nyiri Kompanyi ya Microsoft Ink ikora progaramu za mudasobwa zitandukanye. Bill Gates afite kandi Kompanyi yitwa Cascade Investment LLC ikora ibikorwa binyuranye birimo ubwubatsi n’ubucuruzi.
  • Amafaranga atunze: Miliyari 133 z’Amadorali ya Amerika ($133 billion)

3) Bernard Arnault

Photo: Bernard Arnault // Source: Internet

  • Imyaka afite: 72
  • Aho aba: Paris mu Bufaransa
  • Ibyo akora: Ni umuyobozi wa Kompanyi yitwa LVMH icuruza ibintu binyuranye by’agaciro birimo n’inzoga izwi cyane yitwa Hennessy. Agira kandi imigabane muri Kompanyi zikomeye nka Dior SE ikora ibijyanye n’imyambaro n’imideri ihenze na Ferret-Savinel, Kompanyi ikora ubwubatsi n’izindi.
  •  Amafaranga afite: Miliyari 164 z’Amadorali ya Amerika ($164 billion)

2) Jeff Bezos

Photo: Jeff Bezos // Source: Internet

  • Imyaka afite: 58
  • Aho aba: Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
  • Ibyo akora: Niwe washinze akaba n’umuyobozi wa Amazon, Kompanyi ikora ubucuruzi mu buryo bw’ikoranabuhanga.  Agira kandi imigabane muri Kompanyi ikomeye ya Blue Origin no mu kinyamakuru gikomeye muri Amerika cyitwa Washington Post.
  • Amafaranga afite: Miliyari 187 z’Amadorali ya Amerika ($187 billion)

1) Elon Musk

Photo: Elon Musk // Source: Internet

  • Imyaka afite: 50
  • Aho aba: Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
  • Ibyo akora: Niwe muyobozi wa Kompanyi yaTesla  ikora imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibindi. Ni nawe kandi uyobora Kompanyi ya Space X ikora ibijyanye no kumenya no gukora ingendo mu isanzure (Space exploration)
  • Amafaranga atunze: Miliyari 269 z’amadorali ya Amerika ($269 billion)

Uretse kumenya abantu bakize ku isi kurusha abandi, ikintu twakwigira kuri iyi nyandiko ni uko twamenya ibyo aba bantu bakora. Nkuko bigaragara, abenshi muri aba bantu bakize ku isi bakora ibikorwa bishamikiye ku ikoranabuhanga no guhanga ibishya. Nta gushidikanya rero ko ikoranabuhanga nawe warishingiraho ugakora ibikorwa biguteza imbere. Biranashoboka ku nawe mu gihe kiri imbere wazaboneka kuri uru rutonde rw’abantu bakize ku isi.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

4 thoughts on “Abantu 10 bakize kurusha abandi ku isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Please contact us!