Ibitabo  byahinduye ubuzima bw’umuherwe Mark Zuckerberg washinze Facebook

Hari abantu bateye imbere bagashyiraho imishinga yahinduye imibereho n’imico bya benshi ku isi. Mark Zuckerberg ni umwe muri abo bantu.

Mark Zuckerberg azwi nk’umuntu washinze akaba n’umuyobozi w’urubuga rukomeye ku isi rwa Facebook rwazanye impinduka mu buryo bw’itumanaho no kuhererezanya ubutumwa. Ari kandi no bantu bakize ku isi kurusha abanda.

KANDA HANO USOME URUTONDE RW’ABANTU BAKIZE KURUSHA ABANDI.

Ikindi azwiho ni uko ari umuntu ukunda gusoma cyane. Akaba yemeza ko hari ibitabo yasomye byamuhinduriye ubuzima bikanamufasha kuba rwiyemezamirimo ukomeye kuri iyi si.

Uyu munsi tugiye kugaragaza ibyo bitabo 5 Mark Zuckerberg avuga ko byamuhinduriye ubuzima kandi bikagira uruhare mu iterambere rye. Niba nawe uri umuntu ushaka gutera imbere, urakangurirwa gusoma ibyo bitabo.

1) The Structure of Scientific Revolutions

Iki gitabo cyanditswe na Thomas S. Kuhn mu mwaka wa 1962. Kivuga ku mateka  n’iterambere y’ubumenyi (Science) ku isi.

2) World Order

Iki gitabo cyanditswe na Henry Kissinger mu mwaka wa 2014. Kissinger yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gitabo kivuga kuri politiki mpuzamahanga n’ububanyi bw’amahanga tandukanye (Internationl relations).

3) Creativity Inc

Iki gitabo cyanditswe na Amy Wallace, umwanditsi w’ibitabo w’Umunyamerika  na  Edwin Catmull, umuhanga mu by’ikoranabuhanga. Cyasohotse mu mwaka wa 2014 kikaba kivuga ku buryo bwo kuyobora umushinga cyangwa kompanyi n’uburyo abayobozi bagomba kuyobora abakozi babo.

 4) The Better Angels of Our Nature

Iki gitabo cyanditswe na Steven Pinker mu mwaka wa 2011 kikaba kivuga ku bibazo by’ihohoterwa n’umutekano muke ku isi.

5) The Idea Factory

Iki gitabo cyanditswe na Jon Gertner mu mwaka wa 2012. Kivuga ku mateka y’uruganda rwa Bell Labs rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’uburyo rwagutse.

Andi mabanga y’ubukire wakwigira kuri Mark Zuckerberg

Impamvu tuba tubabwira ibi bitabo ni ukugira ngo namwe mugire umuco wo gusoma no kwiyungura ubumenyi. Nk’uko twagiye tubigarukaho mu nyandiko twabagejejeho mbere, umuntu ushaka kuba rwiyemezamirimo mwiza kandi ushaka gutera imbere agomba kuba ari umuntu wiyungura ubumenyi.

Si itegeko ko wasoma ibi bitabo byasomwe na Mark Zuckeberg ariko nibura ugahora wiyungura ubumenyi ukoresheje uburyo butandukanye. Bigukundiye kandi n’ibi bitabo wabisoma kuko bitanga inama ku kwihangira umurimo, ku guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga.

IBINDI BITABO WASOMA BIGAHINDURA UBUZIMA BWAWE

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!