Ubuhinzi: Ibintu 7 wahinga mu Rwanda bikaguha amafaranga menshi

Ubuhinzi ni umwe mu mishinga ikomeye kandi ishobora kukugira umukire. Muri iki gihe, ubuhinzi buri mu mishinga wakora ugatera imbere kandi bitagusabye igishoro kinini nk’icyo washora mu yindi mishinga. Ubuhinzi bukozwe neza kandi bya kinyamwuga bushobora kukugira umukire mu gihe gito. Nta mpamvu rero yo kubusuzugura cyangwa kubufata nk’umushinga uciriritse.

Uyu munsi tugiye kuvuga ku bintu 7 wahinga mu Rwanda bikaguha amafaranga, kandi menshi:

1) Imbuto

Abantu bose bakenera kurya imbuto buri gihe. Zimwe mu mbuto ziribwa mu Rwanda ziba zavuye mu bindi bihugu. Ibyo bisobanuye ko umuntu wese wahinga imbuto yaba yizeye ko azabona aho azigurisha kandi akabona amafaranga menshi. Zimwe mu mbuto wahinga mu Rwanda ni avoka, imyembe, indimu, amacunga, marakuja, inanasi, “watermelon”, ibinyomoro, imineke, n’izindi nyinshi.

2) Imboga

Imboga nazo ziri mu bigize amafunguro abantu bakenera buri munsi. Imboga wahinga izo ari zo zose wazibonera abaguzi kandi ukabona amafaranga menshi. Nko mu bice by’imijyi, usanga imboga zitanga amafaranga menshi ku bazihinga kuko abantu benshi bazihaha (bazigura). Zimwe mu mboga wahinga ni nk’inyanya, intoryi, “carrots”, amashu, imbwija (dodo) n’izindi nyinshi.

3) Urusenda

Muri iki gihe, urusenda narwo rukenerwa n’abantu benshi haba ku isoko ryo mu Rwanda cyangwa ku isoko mpuzamahanga. Nta kabuza ko mu gihe wahinga urusenda nawe wakirigita ifaranga mu gihe gito.

4) Ibihumyo

Guhinga ibihumyo na byo biri mu mishinga itanga amafaranga menshi ku bantu babikora. Ni umushinga woroshye gukora kandi utanga amafaranga vuba. Ibihumyo na byo biri mu mafunguro akenerwa n’abantu benshi. Mu gihe cyose wabihinga ntabwo wabura abaguzi babyo.

5) Indabo

Ubuhinzi bw’indabo na bwo buri mu mishinga itanga amafaranga ku babukora. Uretse no kuba mu Rwanda nta bantu benshi bazihinga, indabo nyinshi zicuruzwa mu Rwanda ziva hanze y’u Rwanda. Uramutse ukoze umushinga wo kuzihinga wabona abaguzi benshi kandi ukinjiza amafaranga menshi.

6) Gutera ishyamba

Uretse kuba ari n’uburyo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije, muri iki gihe ibiti biracyenerwa mu bikorwa by’abantu bitandukanye. Guhinga ibiti cyangwa gutera ishyamba na wo ni umushinga waguha amafaranga. Ibiti biracyenerwa cyane mu bwubatsi, mu kubikoramo ibikoresho binyuranye, kubicana n’ahandi.

7) Icyayi n’ikawa

Icyayi n’ikawa na byo biri mu bihingwa bitanga amafaranga meza ku babihinga. Dukunda no kubyita ibihingwa ngengabukungu (cash crops) kuko kuva cyera biri mu bihingwa biha amafaranga ababihinga. Ikindi cyiza cyo guhinga ikawa n’icyayi nuko ari ibihingwa ushobora gusarura buri mwaka kandi mu gihe cy’imyaka myinshi.

Uretse ibyo twagaragaje haruguru, hari n’ibindi byinshi wahinga bikagutunga kandi ugasagurira n’isoko nkuko dukunda kubivuga. Mu gihe tugezemo, ubuhinzi dusabwa kubukora tutagamije gusa kubona ibidutunga, ahubwo tugamije no kubukuramo amafaranga.

Icyo wahinga cyose, mu buryo bwa kinyamwuga cyagutunga kandi kikaguha n’amafaranga. Bitewe kandi n’ubwiyongere bw’abantu ku isi, buri gihe abantu bakenera ibibatunga. Ibyo bisobanuye ko ibiribwa bikomoka ku buhinzi bitapfa kubura isoko kandi ubihinga wese yabikuramo amafaranga.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.

SERIVISE DUTANGA:

//// Financial Education //// Research and Consultancy ////  Advertisement  //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking  ////  Web design

Duhamagare cyangwa utwandikire

Telephone: +250785115126, Email: imbere2020@gmail.com

Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

8 thoughts on “Ubuhinzi: Ibintu 7 wahinga mu Rwanda bikaguha amafaranga menshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!