Elon Musk: Amabanga 7 y’ubukire wakwigira ku muherwe Elon Musk

Img: Elon Musk (Source: Internet)

Elon Musk ni umwe mu bagabo b’abaherwe ku isi. Muri Mutarama 2022, Ikinyamakuru Investopedia cyamushyize ku mwanya wa mbere mu bantu bakize ku isi,  akaba afite miliyari 269 z’amadorali y’Amerika. (KANDA HANO umenye abandi bantu bakize kurusha abandi ku isi).

Elon Musk ni Umunyamerika wavukiye muri Afurika y’Epfo nyuma akaza kwimukira muri Amerika. Azwi nk’umuntu wabaye umukire kubera gushora imari mu bikorwa by’ikoranabuhanga. Ari mu bashinze Kompanyi ya PayPal ikora ibyo kohererezanya amafaranga mu mwaka wa 1999.  Afite Kompanyi ikora iby’ubumenyi bw’isanzure no gukora ingendo mu kirere yitwa SpaceX yashinze mu mwaka wa 2002. Mu mwaka wa 2003 yashinze Kompanyi ya Tesla Motors yamamaye mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi. Muri uyu mwaka wa 2022 yaguze urubuga rwa Twitter.  Elon Musk afatwa nk’umwe mu bantu bakomeye ku isi kandi bageze ku bintu bikomeye byinshi.

Uyu munsi tugiye kugaragaza amabanga 7 y’ubukire wakwigira kuri uyu muherwe Elon Musk:

Img: Amabanga y’ubukire wakwigira kuri Elon Musk (designed by imbere.rw)

1) Kugira icyekezo no kureba kure

Elon Musk ni umwe mu bantu bazanye impinduka ikomeye mu bijyanye no gukoresha ikonabuhanga mu kohererezanya amafaranga. Ibitekerezo bye  byazanye impinduka ikomeye mu bijyanye no gukoresha ikorabanuhanga. Nkuko twabivuze haruguru, ari mu bashinze Pay Pal yahinduye uburyo bwo kohererezanya amafarana ku isi yose.

Nk’abantu duteganya kwihangira umurimo no kwiteza imbere, Elon Musk twamwigiraho ibanga ryo kugira icyerekezo gihamye no kureba kure; gutekereza gukora umushinga uzaramba kandi uzahindura imibereho y’abantu mu buryo bugaragara.

2) Gushyira mu bikorwa igitekerezo cy’umushinga

Kugira igitekerezo cy’umushinga ni intambwe ya mbere mu kwihangira umurimo, ariko igikomeye ni uburyo ushyize cya gitekerezo mu bikorwa. Iyo igitekerezo kidashyizwe mu bikorwa kiguma ari igitekerezo gusa.

Elon Mask avuga ko niba ushaka gutera imbere ugomba gushyira mu bikorwa igitekerezo cyawe kandi ugashaka n’abantu bashoboye bagufasha gushyira mu bikorwa icyo gitekerezo. “Kugira igitekerezo cy’umushinga ni byiza, kugishyira mu bikorwa ni byiza cyane!”

3) Gutekereza ibintu binini (Thinking big)

Iyo urebye amateka ya Elon Musk, usanga ari umuntu washinze Kompanyi zigamije guhindura imibereho y’abantu. Pay Pal yashinze yahinduye cyane ibijyanye no kohererezanya amafaranga. SpaceX nayo yagize uruhare runini mu bijyanye n’ubumenyi no gukora ingendo mu kirere. Kompanyi ye ya Tesla nayo iri mu za mbere zikora ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Niba ushaka gutera imbere, tangira witoze gutekereza ibintu binini kandi bizahindura uburyo abantu bari basanzwe babaho. Ibi ni nabyo bivamo imishinga yakugira umukire mu buryo bufatika. Umushinga uteza imbere uwukora ni wa wundi uzana impinduka ifatika kandi ugakemura ibibazo byari bisanzwe bihari.

4) Ubunyangamugayo

Elon Musk avuga ko ibanga rikomeye ryatumye aba umukire ari ukurangwa n’ubunyangamugayo muri “Business”. Ibyo byibanda cyane ku kwishyura amadeni wafashe, gukora ibicuruzwa byiza kandi byujuje ubuziranenge kandi ugakomeza kubikora utyo, waba wunguka cyane cyangwa utunguka cyane.

Niba ushaka gutera imbere, ugomba kurangwa n’ubunyangamugayo kuko ni rimwe mu mabanga akomeye yafashije Elon Musk kuba umuherwe wa mbere ku isi.

5) Kwemera ibitekerezo n’inama z’abakunenga

Abantu benshi bakora “business” bishimira kumva ibitekerezo bibashimagiza gusa. Ntabwo bakunda umuntu ubabwira ibitagenda cyangwa ibyo bakwiye gukosora.  Elon Musk avuga ko niba ushaka gutera imbere ugomba no kumva kandi ugaha agaciro ibitekerezo by’abantu bakunenga kuko hari igihe nabyo byagufasha. 

Avuga ko mu gihe ugisha abantu inama, ugomba kubemerera kukubwira ibyo bashima ku mushinga wawe ariko ntunibagirwe kubaza abantu ibyo banenega cyangwa babona bitanoze ku mushinga wawe. Ibyo nabyo biri mu byamufashije kugera ku bukire.

6) Guhanga ibishya ugendeye ku bisanzwe bihari

Irindi somo twakwigira kuri uyu muherwe ni ukugira ubumenyi bw’ibanze ku bintu bisanzwe biriho ariko tugashaka uburyo bwo gukora ibishya cyangwa kwagura bya bintu bisanzwe bihari.

Mu gihe yari agiye gukora imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi, yabwiye abakozi be gukora “battery” ifite imbaraga zikubye inshuro icumi izari zisanzwe ziriho, abakozi be bamubwira ko bidashoboka. Ariko we ntiyabyemeye ahubwo afatanya nabo, nyuma y’igihe gito, bashobora gukora “battery” irusha ubushobozi iyo yari yabasabye gukora.

Isomo riri muri iyi nkuru ni uko ibintu biba ku isi bisanzwe bifite uko bikorwa, umuntu ushaka gutera imbere agomba guhanga udushya twamufasha kubikora mu bundi buryo cyangwa kubyagura no kubiteza imbere.

7) Kudatinya guhomba

Irindi somo twakwigira kuri Elon Musk ni ukudatinya guhomba. Avuga ko mu gihe utegura umushinga ugomba no gutenya ko ushobora guhomba kandi ukaba warateganyije mbere icyo uzakora mu gihe umushinga wawe wahomba. Guhomba burya nabyo bishobora kuvamo amasomo yatuma unoza ibyo wakoraga.

Mu gusoza iyi nyandiko, twababwira ko umuntu wese ushaka gutera imbere agomba kugira abandi bantu yigiraho kandi afataho urugero rwiza. Uyu mugabo w’umuherwe Elon Musk nawe ari mu bantu twakwigiraho byinshi birimo kureba kure, kugira icyerekezo, guhanga ibishya, gushyira mu bikorwa ibitekerezo dufite no kudatinya guhomba.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw.

Tel: +250785115126

Inyandiko nk’izi zikorwa mu rwego rwo gukangurira abantu kwiteza imbere. Muri iki gihe abantu bakeneye amakuru n’inyigisho zibafasha kwiteza imbere. Ni nayo mpamvu twifuza ko uyu mugambi washyigikirwa n’abasoma inyandiko dukora kugira ngo uzahoreho.

Niba ushaka kudushyigikira cyangwa gutera inkunga iki gitekerezo KANDA HANO utwandikire kuri WhatsApp.

3 thoughts on “Elon Musk: Amabanga 7 y’ubukire wakwigira ku muherwe Elon Musk

  1. website yawe nayisuye igeze ahantu heza. gusa uzakosore ririya ambo ideni mu cyongereza. wanditse “depts” kandi byagombaga kuba debts”. courage. nanjye mbirimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Please contact us!