Mark Zuckerberg: Amasomo ba rwiyemezamirimo bakwigira kuri Mark Zuckerberg (Igice cya mbere)

Mark Zuckerberg ni umuyobozi mukuru wa Facebook akaba n’umwe mu bayishinze. Niwe nyiri Whatsap na Instagram, akaba yarabihurije hamwe na Facebook bigakora Kompanyi yise Meta.

Zuckerberg azwi nka rwiyemezamirimo wahanze ibishya mu ikoranabuhanga akabasha kuba umwe mu bakire ba mbere ku isi kandi akiri muto (KANDA HANO UMENYE ABANTU BAKIZE KURUSHA ABANDI KU ISI). Ni umuntu ba rwiyemezamirimo, cyane cyane abakiri bato bakwigiraho byinshi.

Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko, tugiye kuvuga ku masomo ane (4) ba rwiyemezamirimo cyangwa n’abandi bantu bashaka gutera imbere bakwigira kuri uyu mugabo w’umuherwe, Mark Zuckerberg:

Img: Mark Zuckerberg (Source: Internet)

1) Gukunda ibyo ukora

Abenshi mu bantu b’abakire ku isi bahuriza ku kuba bakunda ibyo bakora. Mark Zuckerberg yashinze Facebook kubera gukunda ikoranabuhanga. Ibyo ni na byo byamufashije kubaka Facebook ikaba urubuga rukomeye ku isi. Facebook yayishinze mu mwaka wa 2004 afite imyaka 19, ariko kugeza ubu ni rumwe mu mbuga  zikomeye ku isi. Kubera gukunda ibyo akora yashoboye kubaka Facebook no kugura izindi mbuga nka Whatsap na Instagram nazo zagize uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’abantu cyane cyane mu bijyanye n’itumanaho no kohererezanya ubutumwa.

Isomo rero rikomeye twamwigiraho ni ukugunda ibyo dukora kandi tukabiha umwanya wacu hafi ya wose.

2) Kugira intego nini kandi z’igihe kirekire

Nk’uko akunda kubitangaza mu biganiro atanga, Mark Zuckerberg avuga ko mu guhanga no gukora imishinga ye yakurikije ihame ryo “Gutekereza ibintu binini, ariko ugatangirira ku bito” (Thing big, start small).

Ibi nibyo byatumye Facebook itangira ari ntoya, ariko ikagenda yaguka uko iminsi ishira. Mark Zuckerberg arangwa no kwiha intego nini kandi y’igihe kirekire. Hari abantu benshi bashatse kugura Facebook ndetse bakamuha n’amafaranga menshi ngo bayitware, ariko yarangaga akabasubiza ko “afite gahunda yo kubaka ikintu kizaramba kandi kizamara igihe kinini”.

Irindi somo rikomeye twamwigiraho ni ukudashaka inyungu z’ako kanya ahubwo tukihatira gutekereza ibintu binini no kwiha intego ihamye  kandi izaramba.

3) Kwihuta mu iterambere no guhindura ibintu

Irindi banga ryafashije Mark Zuckerberg kubaka urubuga rukomeye ku isi nka Facebook ni uko ari umuntu ukunda kwihuta mu iterambere kandi udatinya guhindura ibintu bisanzweho.

Ibi bisobanura ko akunda guhanga ibishya, rimwe na rimwe binyuranye n’ibyo abantu bari basanzwe bamenyereye. Ibi binajyana n’intero abakozi ba Facebook bagira ivuga ngo: “Move Fast and Break Things” bisobanuye mu Kinyarwanda ngo “Ihute kandi uhindure ibintu”.

Isomo ba rwiyemezamirimo twese dukwiye kwigira kuri uyu mugabo ni ugukora ibintu mu buryo bwihuse kandi ntidutinye kugira ibyo duhindura, kuko niko guhanga ibishya. Iyo uhanga ibishya ugomba kugendera ku bihari ariko hari igihe biba ngombwa ko wirengagiza uko ibintu bisanzwe bikorwa; ukabikora mu bundi buryo bushya, rimwe na rimwe butari buzwi cyangwa butari bumenyerewe.

4) Gushishoza no kugenzura neza umushinga ugiye gutangira

Ikosa rikomeye ba rwiyemezamirimo benshi bakunda gukora ni ugutangira imishinga batabanje kumenya imikorere yayo (KANDA HANO UMENYE AMAKOSA WAKWIRINDA MU GUTANGIRA UMUSHINGA). Abenshi usanga bakora imishinga kuko babona igezweho cyangwa kuko babona abandi bayikora, bakayitangira batabanje gushishoza ngo bamenye neza ibyo bagiye gukora.

Zuckerberg agira inama ba rwiyemezamirimo yo kubanza gukora ubushakashatsi n’igenzura ryimbitse ku mishinga bagiye gutangira, ntibabikore ari ukwigana abandi.

Mu gusoza iyi nyandiko turababwira ko mu nzira yo kwiteza imbere no guharanira kuba umukire, ni ngombwa kugira abandi bantu wigiraho. Mark Zuckerberg ni urugero rwiza kuri ba rwiyemezamirimo. Amasomo akomeye twamwigiraho ni ugukunda ibyo dukora, kugira intego, guhanga ibishya no gushishoza. Mu gice cya kabiri cy’iyi nyandiko tuzagaragaza andi masomo twamwigiraho.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

One thought on “Mark Zuckerberg: Amasomo ba rwiyemezamirimo bakwigira kuri Mark Zuckerberg (Igice cya mbere)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!