Amabwiriza ya NESA agenga abakandida bigenga bazakora ibizamini bya Leta


NESA yatangaje amabwiriza agenga abakandida bigenga bazwi nka “Candidat Libre” bazakora ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2023/2024.

Ayo mabwiriza agaragaza mu buryo burambuye ibisabwa kugira ngo umuntu yiyandikishe mu bazakora ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga.

Agaragaza kandi igihe cyo kwiyandikisha, amashami abaziyandikisha bashobora kwiyandikishamo n’amafaranga azishyurwa n’abashaka kwiyandikisha.

Mu kwiyandikisha kandi, umukandida azahitamo Akarere azakoreramo. Ayo mabwiriza agaragaza Code za tumwe mu turere abantu bazakoreramo ibizamini. Buri mukandida azahitamo aho akorera bitewe n’aho atuye.

Ayo mabwiriza agaragaza kandi  ko amatariki yo kwiyandikisha ku bakandida bigenga ari guhera tariki ya 26 Gashyantare kugeza tariki ya 31 Werurwe 2024.

Ayo mabwiriza yerekana kandi neza inzira wanyuramo kugira ngo wiyandikishe.

KANDA HANO UBONE AYO MABWIRIZA

SOMA IZINDI NYANDIKO KU MBUGA ZACU

Amabwiriza ya NESA agenga abakandida bigenga bazakora ibizamini bya Leta
Amabwiriza ya NESA agenga abakandida bigenga bazakora ibizamini bya Leta
Amabwiriza ya NESA agenga abakandida bigenga bazakora ibizamini bya Leta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!