Urugero rw’umushinga wanditse

Waba ukeneye gutegura umushinga uwo ari wo wose? Waba ufite ugitekerezo cy’umushinga ariko ukaba wifuza kucyandika? Uyu munsi twaguteguriye inyandiko y’umushinga wanditse wagenderaho utegura umushinga wawe.

KANDA HANO UBONE INYANDIKO YOSE

(Niwagira ikibazo mu gufungura iyi nyandiko utwandikire kuri (Email: imbere2020@gmail.com cyangwa kuri WhatsApp: +250785115126)

Urugero rw’umushinga wanditse

Akamaro ko kwandika umushinga

Mu gihe ufite igitekerezo cy’umushinga ni ngombwa ko ucyandika. Kwandika no gutegura umushinga ni intambwe y’ingenzi kuri buri mushinga. Si byiza gutangira umushinga utarafashe akanya ngo uwandike cyangwa uwutegure. Ushobora kubyikorera cyangwa ugasaba ababizobereyemo bakabigukorera.

Gutegura no kwandika umushinga rero bigira akamaro mu buryo bukurikira:

1) Bikurinda kwibagirwa igitekerezo cy’umushinga cyawe.

2) Bugufasha kumenya no gusobanukirwa neza umushinga ugiye gukora.

3) Bigufasha kumenya ingengo y’imari cyangwa igishoro uzakoresha mu mushinga wawe.

4) Bigufasha kumenya ibikoresho uzakenera mu mushinga wawe.

5) Bigufasha kumenya aho uzakura ibyo ukoresha mu mushinga wawe byaba ibikoresho cyangwa ibindi umushinga uzakenera.

6) Bigufasha kumenya abantu muzakorana mu mushinga baba abakozi bawe, abaterankunga cyangwa abo muzafatanya mu gukora umushinga.

7) Bizagufasha kwandikisha umushinga wawe mu nzego zibishinzwe nko muri RDB n’izindi.

8) Umushinga wanditse niwo ukoresha ugiye gusaba inguzanyo.

9) Gutegura no kwandika umushinga bigufasha kugena uburyo umushinga wawe uzunguka n’uburyo uzawagura.

10) Bigufasha kandi kumenya uko uzakurikirana umushinga wawe n’uburyo uzirinda guhomba mu gihe bibayeho.

11) Umushinga wanditse kandi na nawo ukoresha ugiye gusaba inkunga mu gihe hari aho wabonye ko batanga inkunga zo gukora imishinga.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

TWANDIKIRE CYANGWA UDUHAMAGARE:

Telefone: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

SOMA IZINDI NYANDIKO ZIRI KU MBUGA ZACU


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!