Ingaruka zo gutangira umushinga utateguye neza

Gutangira umushinga uwo ari wo wose bisaba gutegurwa. Gutegura umushinga bigufasha kumenya neza ibikorwa uzakora mu mushinga wawe, uko uzabikora n’icyo bizagusaba kugira ngo ubikore. Bigufasha kandi kumenya amahirwe ahari azatuma umushinga wawe ukunda ndetse no kumenya imbogamizi uzahura nazo mu mushinga uteganya gutangira. Muri make, ntabwo ari byiza gutangira gukora umushinga utabanje kuwutegura.

Kuki ari ngombwa kubanza gutegura umushinga mbere yo kuwutangira?

Gutegura umushinga ni nko kubanza kumenya inzira uzanyuramo mbere yo gutangira urugendo. Mu gihe umaze  guhitamo igitekerezo cy’umushinga uzakora (MENYA UKO WAHITAMO IGITEKEREZO CY’UMUSHINGA), ni ngombwa ko uhita utekereza uko uzakora uwo mushinga. Mu gutekereza uko uwo mushinga uzawukora, hahita haza gutegura umushinga. Ubishoboye wategura inyandiko y’umushinga wawe cyangwa ukareba ababifitemo ubumenyi ukababwira igitekerezo cyawe bakagufasha gutegura umushinga.

Iby’ingenzi bitagomba kubura mu mushinga wawe ni ibi bikurikira:

1) Izina ry’umushinga.

2) Aho umushinga uzakorera n’impamvu ari ho wahisemo.

3) Nyirumushinga cyangwa uwateguye umushinga. Aha ugaragaza n’ubumenyi cyangwa ubushobozi ufite bwatumye utekereza gukora uwo mushinga.

4) Isobanurampamvu n’impamvu wahisemo gukora uwo mushinga.

5) Intego z’umushinga.

6) Ibikorwa by’umushinga. Aha ugaragaza ibikorwa uzakora, uko uzabikora n’igihe uzabikorera.

6) Ibibazo umushinga uzakemura.

7) Imbaraga n’intege nke za nyirumushinga cyangwa z’umushinga.

8) Imbogamizi umushinga ushobora guhura nazo

9) Ingengo y’imari y’umushinga (Ibyo umushinga uzasaba kugura ngo utangire gukora).

10) Aho ingengo y’imari izava. Kugaragaza niba ari inguzanyo, inkunga n’uruhare rwa nyirumushinga.

11) Uko umushinga uzunguka.

12) Uburyo bwo kwishyura inguzanyo mu gihe wasabye inguzanyo yo gukora umushinga.

13) Gahunda y’Umushinga mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

14) Uburyo bwo kwagura umushinga.

15) Uburyo bwo kumenyekanisha umushinga.

16) Uburyo bwo gukurikirana umushinga.

16) Kugaragaza niba umushinga nta ngaruka mbi uzagira ku bidukikije.

Ni byiza ku umuntu wese ugiye gutangira umushinga abaza agatekereza kuri ibi byose tugaragaje bigomba kujya mu mushinga. Bibaye byiza kandi, wategura inyandiko igaragaza ibi byose twavuze. Ibyo bizagufasha gukurikirana neza umushinga no kwirinda ibishobora kuba bitunguranye byakwangiza cyangwa bigateza igihombo mu mushinga wawe.

INYANDIKO WAGENDERAHO UTEGURA UMUSHINGA

Ni izihe ngaruka zo gutangira umushinga utawuteguye?

Gutangira umushinga utarabanje kuwutegura ni nko gutangira urugendo utazi aho ujya! Biragoye ko watangira umushinga utarawuteguye ngo wunguke. N’iyo wungutse bimara igihe gito? N’Iyo bimaze igihe kinini birakuvuna cyangwa bikagusaba imbaraga nyinshi cyangwa igishoro kinini ugereranyije n’icyo wari gutanga.

Ingaruka zo gutangira umushinga utateguye neza

Dore zimwe mu ngaruka mbi zituruka ku gutangira umushinga utarawuteguye:

1) Guhomba k’umushinga:

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko nibura imishinga igera kuri 70% by’imishinga yose ku isi ihomba kubera ko ba nyirayo bayitangira batayiteguye cyangwa se bayiteguye nabi. Mu gihe utangiye umushinga utarawuteguye, haba hari igipimo kinini cy’uko uwo mushinga uzahomba.

2) Kudakura cyangwa kutaguka k’umushinga:

Hari igihe umuntu atangira umushinga ukamara imyaka icumi ukimeze nk’uko watangiye. Uretse ko abantu benshi batabibona, iyo umushinga utaguka, burya uba umeze nk’uwahombye kuko uba uri kugutesha igihe. Mu gihe utangiye umushinga ukabona utaguka mu buryo bw’imikorere, mu buryo bw’igishoro no mu buryo bw’abakozi, uwo mushinga ntabwo uba warawuteguye neza.

3) Nta bintu bishya umushinga wunguka

Ibi bijyana no kudakura cyangwa kutaguka k’umushinga. Mu gihe watangiye umushinga utarabanje ngo uwutegure ntabwo uzamenya guhanga ibishya, byaba ari ugushyiramo ibitekerezo bishya cyangwa ibicuruzwa bishya mu rwego rwo kwagura umushinga wawe. Ibi nabyo bikunda kugaragara ku bantu batangiye umushinga batawuteguye cyangwa se abawuteguye nabi.

4) Kutamenya igishoro uzakoresha mu mushinga

Iki ni ikintu cy’ingenzi cyane. Hari abantu benshi batekereza umushinga ariko ntibagire igitekerezo cy’igishoro bazakoresha muri uwo mushinga. Ibi akenshi biteza amakosa abiri: irya mbere ni ugutekereza cyangwa guteganya ko umushinga uzatwara amafaranga menshi cyane kandi ahubwo umushinga uzakenera amafaranga make. Irya kabiri ni ugutekereza ko umushinga uzatwara igishoro gito kandi wenda uzasaba igishoro kinini kurushaho. Ibi byombi ni ingaruka zo kudategura umushinga. Iyo ushoye amafaranga menshi bitari ngombwa nabyo ubwabyo ni igihombo; iyo ushoye amafaranga make aho wakagombye kuba ushora menshi nabyo bituma udakora umushinga wawe neza.

5) Ntabwo abantu bawumenya

Iyo utegura umushinga uteganya n’uburyo uzakoresha kugira ngo abazagura serivisi zawe bazazimenye cyangwa bazamenye umushinga wawe. Niwatangira umushinga utawuteguye, bizakugora kuwamamaza no kuwumenyekanisha kuko utigeze ubiteganya. Ibyo nabyo biri mu bishobora gutuma umushinga wawe uhomba.

5) Uhagaraga utaragera ku ntego zawo

Umushinga udateguye neza ntabwo uramba. Hari igihe uwo mushinga ushobora kuba utanga inyungu ariko nturambe cyangwa ugahagarara utaragera ku ntego zawo kubera ko abawuteguye batigeze bategura gahunda yawo.

6) Ntabwo ukemura ikibazo wagombaga gukemura

Dukunda kuvuga ko umushinga wose ugomba kuza ukemura ikibazo runaka. Umushinga udateguye neza, ntabwo uba ufite ikibazo waje gukemura. Mu gihe rero nta kibazo abategura umushinga bagaragaje ko bagomba gukemura, na wa mushinga bakoze batateguye ntabwo uzagira ikibazo ukemura. Niwaba udakemura ikibazo kiri mu gace ukoreramo, ubwo uwo mushinga ntacyo uzaba umaze, byanze bikunze uzahomba.

7) Ntabwo uteza imbere abawukora:

Umushinga udateguye ntabwo ushobora guhindura imibereho y’abawukora. Ni wa mushinga abantu bakora ariko ntugire icyo uhindura ku iterambere ryabo cyangwa iterambere ry’aho uwo mushinga ukorera.

Ni iki wakora mu gihe wifuza gutangira umushinga?

Inama tugira abasoma inyandiko zacu ni uko buri gihe cyose bateganya gutangira umushinga bajya babanza bakabitegura.

Umushinga ushobora kuwitegurira mu gihe ubifitiye ubushobozi n’ubumenyi bw’ibanze cyangwa se ugaha akazi abantu babifitemo ubuhanga bakawugutegurira.

Ibi bizakurinda gutangira umushinga utabanje kuwutekerezaho. Bizakurinda kandi ibihombo n’izindi ngaruka mbi twagaragaje zishobora guterwa no gutangira umushinga utabanje kuwutegura.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO ZIRI KU MBUGA ZACU

Mugire amahoro

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!