Uko wakora ibiryo by’inkoko zitera amagi n’izitanga inyama

Bumwe mu buryo bwagufasha gukora ubworozi bw’inkoko neza ni ukwikorera ibiryo byazo. Benshi mu bantu burora inkoko bakunda kuzigurira ibiryo bizitunga. Ariko birashoboka ko rwose wakwikorera ibiryo ugaburira inkoko zawe.

Uko wakora ibiryo by’inkoko zitera amagi n’izitanga inyama

Icyiza cya mbere cyo kwikorera ibiryo by’inkoko ni uko bihenduka ugereranyije n’ibyo waguze. Ikindi ni uko ibyo wikoreye uba uzi neza ko birimo intungamubiri inkoko zawe zikeneye.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe uko wakwikorera ibiryo by’inkoko zinyuranye. Turarebera hamwe ibigize ibiryo by’inkoko zitera amagi kuva ku rwego rw’imishwi, ibigwana n’inkoko zigeze igihe cyo gutera. Turarebera hamwe kandi ibyo washyira mu biryo by’inkoko zitanga inyama.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

1) IBIRYO BY’INKOKO ZITERA AMAGI

Turafata urugero rw’ibigize ibiro 1000 Kg by’ibiryo by’inkoko kuri buri cyiciro.

A) IMISHWI Y’INKOKO ZITERA AMAGI

IBIGIZE IBIRYOINNGANO YABYO (Kg)IJANISHA (%)
Ibigori29029
Ibisigazwa by’ibigori (son de mais)40040
Indagara606
Ibikonoshwa (Kokiye)404
Ibisigazwa bya soya808
Ibihwagari808
Concentrate/Premix505
IGITERANYO1000100

B) IBIGWANO BY’INKOKO ZITERA AMAGI

IBIGIZE IBIRYOINNGANO YABYO (Kg)IJANISHA (%)
Ibigori30030
son de mais (Buranda)35035
Indagara707
Ibikonoshwa (Kokiye)505
Soya10010
Ibihwagari808
Concentrate/Premix505
IGITERANYO1000100

C) INKOKO ZITERA AMAGI

IBIGIZE IBIRYOINNGANO YABYO (Kg)IJANISHA (%)
Ibigori60060
Ibisigazwa by’ibinyamavuta (Soya, ubunyobwa, ibihwagari..)757,5
Indagara707
Rice bran101
Mellasse303
Amagufa aseye656,5
Ibikonoshwa (Kokiye)404
Ishwagara202
Premix30,3
Lysine50 g (Akayiko gato) 
Uko wakora ibiryo by’inkoko zitera amagi n’izitanga inyama

2) INKOKO ZITANGA INYAMA

IBIGIZE IBIRYOINNGANO YABYO (Kg)IJANISHA (%)
Ibigori64064
Son de mais (Buranda)909
Indagara252,5
Soya16016
Moringa202
Ishwagara101
Amavuta ya soya101
Concentrate/Premix50,5
IGITERANYO1000100

Si ngombwa ko buri gihe ushyiramo ibyo twagaragaje kuri buri cyiciro. Icyo umworozi agomba kuzirikana ni uko inkoko ikenera ibiyitunga byuzuye kandi bifite intungamubiri za ngombwa. Ibiryo inkoko zagaburiwe biri mu mpamvu nyamukuru zishobora gutuma inkoko zikura neza zigatanga umusaruro mwiza waba uw’amagi cgangwa uw’inyama.

Uko wakora ibiryo by’inkoko zitera amagi n’izitanga inyama

Ni ngombwa rero ko umworozi wese amenya neza uko yagaburiye inkoko ze. Ibyo kugirira inkoko isuku, gutunganya neza ibiraro no kuzikingira indwara zinyuranye biza byunganira uburyo bwo kuzigaburira.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Website: www.imbere.rw

One thought on “Uko wakora ibiryo by’inkoko zitera amagi n’izitanga inyama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!