Amakosa ukwiye kwirinda mu gihe utegura umushinga


Gutegura umushinga ni intambwe ya ngombwa mu gihe ugiye gutangira umushinga uwo ari wo wose. Umushinga wanditse niwo ugaragaza igitekerezo nyacyo cy’umushinga ugiye gukora.

Umushinga ugira ibice byinshi ariko ibice bitagomba kubura mu mushinga ni icyo umushinga ugamije, ikibazo uje gukemera, ingengo y’imari umushinga uzakenera, ibikorwa by’ingenzi umushinga uzakora, uko umushinga uzunguka, uko umushinga uzamamazwa, uko umushinga uzaramba n’ibindi.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe amakosa akorwa n’abantu benshi bategura imishinga. Iyi nyandiko ikaba igamije kugukangurira kwirinda ayo makosa mu gihe utegura umushinga wawe:

1) Kwibwira ko gutegura umushinga wanditse ntacyo bimaze

Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi. Ugasanga umuntu aribwira ku kuba afite igishoro afite n’ibindi bya ngombwa bikenewe mu mushinga bihagije. Gusa ntibiba bihagije, kuko uba ugomba gutegura umushinga neza kugira ngo ugire amakuru arambuye ku mushinga ugiye gukora. Mu gihe uteganya gutegura gukora umushinga, ni byiza ko uwutegura cyangwa ukawandika kugira ngo ugire amakuru ahagije ku mushinga.

Iyo uri gutegura umushinga nibwo ubona akanya ko gukora ubushakashatsi buguha amakuru ahagije cyangwa y’inyongera ku mushinga ugiye gukora. Si byiza rwose gushora amafaranga yawe n’ubushobozi bwawe mu mushinga utabanje kuwutegura neza.

2) Kwibeshya ku ngengo y’imari y’umushinga

Abantu benshi bategura imishinga bakunda kwibeshya ku ngengo y’imari yayo. Hari abo usanga bagaragaje amafaranga macye cyane ugereranyije n’umushinga cyangwa abo usanga bagaragaje amafaranga menshi cyane ugereranyije n’ayo umushinga uzatwara.

Mu gutegura umushinga, uba ugomba kwitwararika ntugire amafaranga macye cyane kandi ntunagire menshi cyane. Ni nayo mpamvu ari ngombwa kubanza gukora ubushakashatsi ku bikenerwa mu mushinga wawe ukamenya n’uko bigura ku isoko. Ibi nibyo dukunda kwita mu cyongereza “market research”.

3) Kutamenya neza abazagura serivisi cyangwa ibicuzwa byawe

Irindi kosa rikomeye rikorwa n’abategura imishinga ni ukutamenya neza abazagura serivisi cyangwa ibicuruzwa by’umushinga. Utegura umushinga aba agomba kumenya niba abaguzi bahari akanamenya neza nimba ibyo agiye gukora ari byo abantu bakeneye. Ibyo nabyo bisaba ko umuntu akora ubushakashatsi bwimbitse byaba ngombwa mbere yo gutangira umushinga mu buryo burambye akabanza agakora igerageza ryawo.

4) Gushaka gukora ibintu byinshi icyarimwe

Irindi kosa rikomeye rikorwa n’abategura imishinga ni ugushaka gukora ibintu byinshi icyarimwe cyangwa gushaka gutanga serivisi nyinshi icyarimwe. Ni byiza ku mu gihe utegura umushinga uteganya ibikorwa bishoboka kandi byumvikana bijyanye n’ubushobozi bwawe haba mu buryo bw’igishoro no mu buryo bw’ubumenyi. Mu gihe ufite ibitekerezo cyangwa ibikorwa byinshi ushaka gushyira mu mushinga, ushobora kubishyira mu myaka itandukanye cyangwa ugakora imishinga myinshi  yuzuzanya n’uwo wateguye mbere.

5) Kutagisha inama abandi

Igihe ufite igitekerezo cy’umushinga ushaka gutegura, ni byiza ko ugisha inama abandi bantu cyangwa inshuti zawe. Uko ugisha inama abantu benshi ni nako urushaho kunoza igitekerezo cyawe cy’umushinga. Uretse kuganira n’inshuti zawe ku mushinga wawe, ushobora kandi no kuganira n’abasanzwe bakora umushinga umeze nk’uwo ugiye gukora cyangwa ukagisha inama inzobere cyangwa abahanga mu kugira inama abategura imishinga inyuranye.

Kugisha inama bijyana kandi no kwiyungura ubumenyi no gukora ingendo shuri ahantu bakora imishinga imeze kimwe n’uwo uteganya gukora.

Mu ncamake, uko uteguye umushinga wawe nabyo biri mu bituma umushinga wawe utanga inyungu cyangwa uhomba. Iyo umushinga wawuteguye neza, uba afite amahirwe menshi yo kubona inyungu ziturutse mu mushinga wawe. Iyo wawuteguye nabi, nabwo uba ufite ibyago byinshi byo guhomba. Gutegura umushinga ni ngombwa ku mushinga uwo ari wo wose ugiye gukora. Si byiza gutangira umushinga utabanje kuwutegura.

KANDA HANO UMENYE UKO WATEGURA UMUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO ZIRI KU RUBUGA RWACU

TWANDIKIRE CYANGWA UDUHAMAGERA TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA:

Telefone: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!