Amakosa akorwa n’abantu benshi bagitangira imishinga

Gutangira umushinga birategurwa kandi bikigwa neza. Abantu benshi bagira ibitekerezo by’imishinga bashobora gukora, ariko abatangira iyo mishinga ni bake cyane. N’abagerageje gutangira, bose siko imishinga yabo itanga inyungu; hari abahomba hari n’abunguka imishinga yabo ikabateza imbere.

Mu nyandiko y’uyu munsi rero, tugiye kugaruka kuri amwe mu makosa akorwa n’abantu benshi bagitangira imishinga cyangwa abagiye gutangira imishinga bwa mbere:

1) Kutagira gahunda y’umushinga

“Gutangira umushinga utarakoze gahunda yawo, ni nko gutangira urugendo utazi iyo werekeje”. Abantu benshi bakunda gutangira imishinga batarakoze gahunda y’umushinga ari yo dukunda kwita “business plan”. N’iyo waba udafite ubuhanga mu gutegura imishinga cyangwa gahunda y’imishinga, ni byiza ko mbere yo gutangira umushinga wawe ugira aho wandika icyo umushinga wawe uzakora, abazagura serivisi zawe, aho umushinga uzakorera, gahunda ufite mu myaka itanu iri imbere, aho uzakura igishoro n’ibindi. Ibi bigira akamaro kuko no mu gihe uhuye n’imbogamizi, uba warabitekerejeho mbere cyangwa warateganyije uko uzakemura ibibazo uzahura nabyo.

 KANDA HANO UMENYE UKO WATEGURA BUSINESS PLAN

2) Gutangiza amafaranga menshi kurusha akenewe

Umuntu wese utangira umushinga aba ashaka gutangiza igishoro kizatuma yunguka vuba. Aba ashaka ko atangirana amafaranga menshi kuko abenshi bibwira ko ari bwo buryo bwiza bwo guhita babona inyungu mu buryo bwihuse. Gutangiza umushinga wawe amafaranga menshi cyane naryo ni ikosa rishobora gutuma umushinga wawe uhomba cyangwa utunguka.

Niba ugitangira umushinga, tangiza amafaranga aciriritse ku buryo uzagenda wongeramo andi uko ugenda wagura umushinga wawe uniyungura ubumenyi. Ubu nibwo buryo bwiza bwo kwagura umushinga wawe kurusha gufata amafaranga menshi ugahita uyashora mu mushinga utaranagerageza ngo umenye amabanga yawo.

3) Kwibwira ko umushinga uzahita utanga inyungu ako kanya

Abantu benshi batangira imishinga bibwira ko bahita babona inyungu ako kanya. Akenshi n’iyo umuntu ategura umushinga we, biragoye ko wabona uteganya ko azahomba cyangwa ko azatangira kunguka umushinga we umaze igihe kinini. Abantu dushaka imishinga yunguka vuba; imishinga ihita itanga inyungu mu buryo bwihuse. Akenshi iyo umuntu yateguye ko azahita abona inyungu ntazibone, hari abahita bacika intege na wa mushinga bakawureka cyangwa bakawuhagarika.

Inama dutanga ni uko umuntu watangiye gukora umushinga uwo ari wo wose aba asabwa kugira kwihangana no gutegereza. Bishobora kwanga mu mwaka umwe cyangwa mu myaka ibiri, ariko mu mwaka wa gatatu bigatangira gukunda,  umushinga wawe ugakomera kandi ukaguha inyungu.

MENYA AMASOMO WAKWIGIRA MU GITABO “RICH DAD POOR DAD”

4) Kwigana abandi

Iri ni ikosa rikomeye abantu benshi bagiye gutangira imishinga cyangwa abayitangiye bakora. Iyo utangiye gukora umushinga kubera ko ubona abandi bawukoze, byanze bikunze birakugora kugira ngo uwo mushinga uguhe inyungu. Mu gihe ugiye gutangira umushinga, irinde kwigana abandi. Ibi ntibikubuza kwigira ku bandi, ariko ugomba gutekereza ikintu gishya kandi cy’umwihariko ku buryo niwatangira kugikora uzabona inyungu kandi ukabona n’abagura serivisi utanga.

5) Gutinda gutangira

Hari umugani uvuga ngo “Igihe cyiza cyo gutera igiti cyari mu myaka 20 ishize, ikindi gihe cyizi cyo gutera igiti ni ubu”. Uyu mugani uvuga muri make ko wakagombye kuba waratangiye umushinga mu gihe gishize. Ariko mu gihe utarabikora, uyu munsi niwo wo gutangira umushinga.

Muri make, irindi kosa abantu benshi dukora ni ugutekereza umushinga ariko ntituwutangire, tukirindiriza kugeza igihe tutagishoboye no kuwutangira. Inama tugira abasoma inyandiko zacu ni uko mu gihe ugize igitekerezo cy’umushinga kandi ukabona ibisabwa byose ubifite, tangira uwukore, nta kwirindiriza.

Inyandiko y’uyu munsi yagarutse ku makosa akunda gukorwa n’abantu bagitangira imishinga. Ayo makosa arimo: gutangira umushinga nta gahunda yawo, gutangiza amafaranga y’umurengera, kunanirwa kwihangana, kwigana abandi no gutinda gutangira. Icyo dusabwa ni ukwirinda ayo makosa maze natwe tukiteza imbere.

KANDA HANO UMENYE UKO WATEGURA UMUSHINGA

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!