Zimwe mu mpamvu zituma umushinga wawe utunguka

Hari imishinga myinshi itangira ariko ikazarinda ifunga idatanze inyungu ku bayikoze. Uko guhomba kw’imishinga guturuka ku mpamvu zinyuranye, zaba izituruka kuri nyiri umushinga cyangwa izitamuturutseho.

KANDA HANO UMENYE UKO WATEGURA UMUSHINGA

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kugaragaza zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umushinga wawe uhomba ntutange inyungu:

1) Gukora umushinga udakemura ibibazo biriho; umushinga udakemura ibibazo biri aho uri; umushinga utagamije gukemura ikibazo runaka.

2) Umushinga udafite umwihariko: Umushinga udafite agashya kawutandukanya n’iyindi mishinga.

3) Umushinga udafite icyerekezo n’intego z’igihe kirekire. Wawundi ukora kuko wabonye abandi bawukora, wahura n’ingorane cyangwa imbogamizi ugahita uwureka ugatangira undi

4) Umushinga udafite gahunda y’ibikorwa, iyi dukunda kwita “Business Plan”.

KANDA HANO UMENYE UKO WATEGURA BUSINESS PLAN

5) Umushinga wakozwe hatitawe ku bazagura cyangwa abazakoresha serivisi uwo mushinga utanga (targeted customers).

6) Umushinga wateguwe neza ariko ntushyirwe mu bikorwa neza kubera kubura ubumenyi n’ubushobozi bwo kuwukora.

7) Umushinga utaramenyekanishijwe neza cyangwa ngo wamamazwe neza. Umushinga udafite uburyo nyabwo bwo kuwamamaza.

Impamvu zishobora gutuma imishinga ihomba ni nyinshi. Izi twagaragaje ni zimwe z’ingenzi muri zo. Mu gihe uteganya gutangira umushinga uwo ari wo wose ugomba kuwutegura neza, ukamenya ikibazo uje gukemura, ukamenya abazakenera sirivisi ugiye gutanga, ukiyungura ubumenyi kandi ukagira icyerekezo n’intego bihamye.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.

SERIVISE DUTANGA:

//// Financial Education //// Research and Consultancy ////  Advertisement  //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking  ////  Web design

Duhamagare cyangwa utwandikire

Telephone: +250785115126, Email: imbere2020@gmail.com

Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!