Mu gihe tugezemo, ubworozi nabwo ni umushinga ukomeye umuntu adakwiye gusuzugura. Hari abantu benshi nzi babaye abakire biturutse ku gukora ubworozi. Uretse kuba ubworozi butanga ibiribwa abantu bakenera mu buzima bwabo, ubworozi buri mu mishinga ishobora kukwinjiriza amafaranga menshi yakugira umukire.
Uyu munsi tugiye kuvuga ku bintu wakorora mu Rwanda ukabona amafaranga menshi. Ni ibintu abantu musanzwe muzi ariko icyo dushaka gushimangira nuko muri iki gihe ubworozi bushobora nabwo kuguha amafaranga, kandi menshi:
1) Ubworozi bw’inka
Inka iri mu matungo yororwa n’abantu benshi mu Rwanda. Kuva na cyera, inka ni ikimenyetso cy’ubukire n’ubushobozi mu Rwanda no mu bindi buhugu byinshi. Ntawashidikanya ku ruhare rw’inka mu bukungu bw’abazorora. Inka zitanga amata ashobora nayo kugurishwa cyangwa agatunganywa mu nganda. Zitanga kandi inyama zikenerwa ku mafunguro y’abantu benshi. Inka zitanga kandi amafaranga menshi ku bazorora. Korora inka bitanga ifumbire nayo yaguha amafaranga cyangwa ikagufasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.
2) Korora ingurube
Ingurube ziri mu matungo agezweho muri iki gihe. Inyama z’ingurube ziri mu nyama zukundwa na benshi kandi zikenerwa cyane ku isoko haba mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Niba ushaka gutera imbere no gukirigita ifaranga rero, wakora ubworozi bw’ingurube kandi nabwo kubutangiza ntibusaba igishoro gihambaye.
3) Ubworozi bw’inkoko
Zaba izitanga amagi cyangwa izitanga inyama, inkoko nazo ziri mu matungo yororwa kandi agatanga amafaranga menshi ku bazorora. Mu Rwanda inkoko zihari kugeza ubu ntizishobora guhaza isoko ry’abakeneye amagi n’inyama z’inkoko. Ntakabuza rero ko ukoze umushinga wo korora inkoko wabona amafaranga kandi menshi.
4) Amafi
Amafi nayo ari mu bigize amafunguro abantu bakenera kenshi. Mu Rwanda amafi menshi akoreshwa ava mu bindi bihugu, ntakabuza rero ko mu gihe wakorora amafi byanze bikunze wabona abaguzi benshi bayo, ukinjiza amafaranga.
5) Inzuki
Inzuki nazo zitanga ubuki bukenerwa n’abantu benshi. Muri iki gihe ubuki buri mu bintu bigura amafaranga menshi kandi bigaragara ko abakenera ubuki ari benshi kurusha ingano y’ubuki bwera mu Rwanda. Mu gihe rero wakorora inzuki, wabona amafaranga menshi.
Ikindi cyiza cyo korora inzuki nuko ari amatungo atagusaba kuyagaburira, kuyavuza no kuyitaho bihambaye nk’uko bigenda ku yandi matungo.
Ibindi bintu wakorora mu Rwanda ukabona amafaranga birimo ihene, inkwavu n’ibindi byinshi. Ikintu gikomeye dushaka kubabwira nuko ubworozi nabwo muri iki gihe buri mu mishinga wakora kandi ukaba umukire. Ni umushinga ushoboa gukora utagusabye igishoro kinini kandi ukaguha inyungu mu gihe gito.
KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA
Mugire amahoro.
Ubwanditsi bwa imbere.rw.
Inyandiko nk’izi zikorwa mu rwego rwo gukangurira abantu kwiteza imbere. Muri iki gihe abantu bakeneye amakuru n’inyigisho zibafasha kwiteza imbere. Ni nayo mpamvu twifuza ko uyu mugambi washyigikirwa n’abasoma inyandiko dukora kugira ngo uzahoreho.
Niba ushaka kudushyigikira cyangwa gutera inkunga iki gitekerezo KANDA HANO utwandikire kuri WhatsApp.