Ubworozi bw’inkoko: ibiryo by’inkoko zitera amagi

Nk’urubuga rugamije gukangurira abantu kwiteza imbere, uyu munsi tugiye kuvuga ku bworozi bw’inkoko nk’umwe mu mishinga twavuze ko ishobora guha inyungu abawukora kandi mu gihe gito.

KANDA HANO UMENYE INDI MISHINGA Y’UBWOROZI WAKORA

Ubworozi bw’inkoko zaba iz’amagi cyangwa iz’inyama buri mu mishinga igezweho kandi itanga umusaruro mu gihe gito. Ubworozi bw’inkoko ntibusaba ahantu hanini ho kororera, kandi buroroshye kubukora. Ni umushinga wakorwa n’umuntu wese yaba ufite igishoro kinini cyangwa gito

Ubworozi bw’inkoko bujyanye n’igihe tugezemo  aho umuntu asabwa cyo kubyaza umusaruro mwinshi ubutaka buto dufite n’ubushobozi dufite.

By’umwihariko, ubworozi bw’inkoko z’amagi burashimishije cyane kandi butanga umusaruro ushimishije. Iyo utangiye Korora inkoko zitanga amagi, nyuma y’amezi ane gusa, inkoko ziba zatangiye gutanga amagi. Inkoko imwe yatangiye gutera ishobora kugeza ku magi 320 ku mwaka, kandi ishobora kurenza umwaka itera. Amagi rero nta kibazo cyayo kuko igihe utabonye isoko ry’ako kanya ushobora kuyabika icyumweru kirenga atarangirika.

Mu Rwanda, amagi ari mu biribwa bikoreshwa n’abantu benshi kandi ntabwo ushobora kugira amagi ngo ubure isoko ryayo haba mu Rwanda cyangwa hanze y’u Rwanda.

Uyu munsi rero, tugiye kwibanda ku buryo wagaburira inkoko zawe zitera amagi kuva zikiri imishwi, ibigwana kugeza zigeze igihe zitera amagi.

Uko wagaburira inkoko zitera amagi

Imishwi:

Inkoko yitwa umushwi mu gihe ifite kuva ku munsi umwe kugeza ku kwezi kumwe. Mbere na mbere imishwi y’inkoko z’amagi igomba gushyirwa ahantu hashyushye. Kimwe no ku nkoko z’inyama, hakoreshwa imbabura cyangwa amashanyarazi mu gushyushya imishwi. Ubushyuhe bukenewe ku nkoko z’inyama ni na bwo bukenewe ku nkoko z’amagi. Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku cyumweru cya gatanu, inkoko zirya ibiryo byagenewe imishwi  bizwi  nka “Aliment starter ponte”.

Ingano y’ibyo inkoko zo muri iki cyiciro zirya turayigaragaza mu mbonerahamwe iri hasi.

Ibigwana

Ibigwana ni inkoko zifite kuva ku kwezi kumwe kugeza ku mezi atanu. Inkoko zigeze mu cyiciro cy’ibigwana zirya ibiryo byagenewe ibigwana  byitwa “Aliment croissance ponte”. Muri icyo gihe kandi inkoko zigomba gukurikiranwa, zigahabwa inkingo zose zabugenewe, isuku ikitabwaho, ibiryo n’amazi nabyo bihagije bikaboneka.

Ingano y’ibyo inkoko zo muri iki cyiciro zirya turayigaragaza mu mbonerahamwe iri hasi.

Inkoko zitangiye gutera amagi

Inkoko zitangira gutera amagi kuva ku cyumweru cya 20 kugeza inkoko zishaje. Inkoko zo muri icyo cyiciro zirya ibiryo byagenewe inkoko zitera  byitwa “Aliment super ponte”. Mbere y’ibyumweru 2 ngo inkoko zitangire gutera, umworozi agomba gushyira mu nzu y’inkoko udusanduku zizateramo kugira ngo zizatangire gutera zaratumenyereye. Iyo inkoko zatangiye gutera, umworozi agomba kunyura mu nzu yazo nibura inshuro eshatu ku munsi kugira ngo akuremo amagi zateye

Buri cyiciro cy’inkoko kigira ubwoko n’ingano y’ibyo kurya ikenera kugira ngo ikure neza. Imbonerahamwe ikurikira igaragaza uko wagaburira inkoko.

Imbonerahamwe: Ibiryo by’inkoko zitera amagi:

Ibiryo by’inkoko zitera amagi

Ubworozi bw’inkoko ni umushinga abantu badakwiye gusuzugura. Ni umushinga ukomeye ushobora kugira abawukora abakire kandi mu gihe gito. Mu nyandiko yacu y’ubutaha tuzavuga kuko wagaburira inkoko z’inyama.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

12 thoughts on “Ubworozi bw’inkoko: ibiryo by’inkoko zitera amagi

  1. Iriya mbonerahamwe y’uko wagaburira inkoko ni nziza cyane rwose kuko usanga abantu bapfusha ubusa ibiryo ndetse bakanibagirwa ko amazi nayo akenewe kubeinshi

  2. Murakoze cyane rwose 🙏 Mudusibanurire uburyo wakubaka ikizu cy’inkoko,nuburyo wabukora gushyushya ubushwi.Murakoze

  3. inkoko zange zirengeje ibyumwer 20 ni ukuvuga ibyumweru 22 ariko ntizitera;Mwadufasha kumenya impamvu yabyo?

  4. Murakoze cyane nibwo ngitangira ubworozi bwi nkoko batangiriye kuri saso 26.ibama mwatugiriye ni nziza cyane

      1. Mwaramutse neza Sylvain,
        Zishobora kuba hari intungamubiri cyangwa inyongeramirire zidafite cyane cyane Calcium.
        Uburyo bwiza bwo kumenya ikibazo zifite no kugikemura ni ukwegera abavuzi b’amatungo ukabagisha inama.
        Mugire umunsi mwiza.

  5. Muraho neza mutugejejeho inama nziza ese inkoko woroye nkinkoko 5 zarya ibyokurya bingana gute kugeza zitangiye gutanga umusaruro munatubwire ubwoko bwinkoko zitanga umusaruro mugihe gito ko harigihe umuntu yorora inkoko ugasanga imaze nkumwaka itaratangira gutera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Please contact us!