Inkingo n’imiti bihabwa inkoko z’amagi

Ubworozi bw’inkoko ni umwe mu mishinga igezweho kandi yinjiriza  abayikora amafaranga menshi. Nk’uko twabigarutseho, ubworozi bw’inkoko ni umushinga utagoye gukora kandi udasaba igishoro kini cyane ugereranyije n’indi mishinga.

Kimwe n’andi matungo, kugira ngo zikure neza kandi zitange umusaruro, inkoko zikenera gukingirwa no guhabwa imiti izirinda indwara zinyuranye. Inkingo z’inkoko nyinshi ziboneka ku isoko ryo mu Rwanda kandi ni ngombwa gukingira inkoko no kuziha imiti izirinda indwara mu rwego rwo kwirinda ibihombo byaturuka ku kutazitaho neza.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe inkingo za ngombwa zihabwa inkoko z’amagi.

Imbonerahamwe ikurikira igaragaza gahunda y’inkingo zose zihabwa inkoko zitera amagi.

MENYA UKO WAGABURIRA INKOKO

Gahunda yo gukingira no guha imiti inkoko z’amagi

IGIHE INKOKO IMAZEURUKINGOIGIPIMO CY’UMUTI N’URUKINGO
Inkoko imaze umunsi 1New castleNew Castle HB1: agacupa k’inkingo 1000 bagashyira muri litiro 20 z’amazi meza
Kuva ku munsi 1 kugeza ku munsi wa 3Vitamine Anti-stressAMINOVIT: garama 1 bayivanga na litiro 1 y’amazi meza
Kuva ku minsi 4 kugeza ku minsi wa 6Contrôle CoccidioseVETACOX:  garama 1 bayivanga na litiro 1 y’amazi meza
Ku munsi wa 7GumboroCevac Gumbo L: agacupa k’inkingo 1000 bagashyira muri litiro 20 z’amazi meza
Ku munsi wa 21GumboroCevac Gumbo L: agacupa k’inkingo 1000 bagashyira muri litiro 20 z’amazi meza
Kuva ku munsi wa 22 kugeza ku wa 23Contrôle CoccidioseAmprolium: garama 1 bayivanga na litiro 1 y’amazi meza
Ku munsi wa 24Bronchite infectueuseBI H52: agacupa k’inkingo 1000 bagashyira muri litiro 20 z’amazi meza
Ku munsi wa 28New castleNew Castle Lasota: agacupa k’inkingo 1000 bagashyira muri litiro 20 z’amazi meza
Kuva ku munsi wa 42 kugeza ku munsi wa 45Contrôle CoccidioseAmprolium: garama 1 bayivanga na litiro 1 y’amazi meza
Ku munsi wa 56Bronchite infectueuseBI H52: agacupa k’inkingo 1000 bagashyira muri litiro 20 z’amazi meza
Ku munsi wa 70Variole aviaireCevac FPL: batera mu ibaba n’agashinge kabugenewe
Ku munsi wa 85Contrôle CoccidioseAmprolium: garama 1 bayivanga na litiro 1 y’amazi meza
Ku munsi wa 126New castleNew Castle Lasota: agacupa k’inkingo 1000 bagashyira muri litiro 20 z’amazi meza
Inkoko zigeze igihe cyo guteraAnti-stress VermifugationAminovit Levalap

Ikindi gikomeye aborozi b’inkoko bakwiye kumenya ni uko kuri buri rukingo hagomba kujyaho itariki inkoko yaruherewe.  Bakwiye kandi kumenya ko buri muti cyangwa urukingo rukoresha amazi bagomba gukoresha amazi meza.

INDI MISHINGA Y’UBWOROZI WAKORERA MU RWANDA

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

2 thoughts on “Inkingo n’imiti bihabwa inkoko z’amagi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!