Amakosa 7 ugomba kwirinda mu gihe ugiye gutangira umushinga

Nkuko twagiye tubigaragaza mu nyandiko zacu zabanje, gukora umushinga birategurwa. Ni ngombwa ko mu gihe ushaka gukora umushinga uwutekerezaho kandi ukawiga neza kugira ngo uzaguteze imbere.

Uyu munsi turavuga ku makosa 7 ugomba kwirinda mu gihe ugiye gutangira umushinga.

1. Gutangira umushinga utarakora “business plan”

Gutangira umushinga utarakora “business plan” ni nko gutangira kubaka inzu utazi uko ingana utazi n’ibyumba uzayiha. Ni ngombwa ko mbere yo gutangira umushinga wawe ubanza gukora “business plan”. Mu nyandiko tuzabagezaho mu minsi iri mbere tuzabigisha uko “business plan” ikorwa.

2. Gukora umushinga mu bintu udakunda

Niba ushaka gukora umushinga, ni byiza ko ushaka umushinga ujyanye n’ibintu ukunda. Abantu benshi bakora amakosa yo gukora umushinga kuko babonye abandi bawukora ntibabanze ngo barebe niba basanzwe bakunda ibyo bintu bagiye gukoramo umushinga. Ni ngombwa ko mu gihe utekereza gukora umushinga wibanda ku bintu usanzwe ukunda gukora cyangwa ufitemo impano.

3. Gutangira umushinga utabanje kwiga uko isoko riteye (Market research)

Si byiza gutangira umushinga utabanje gusuzuma uko abaguzi bawe bangana, uko abandi basanzwe bakora ibyo ugiye gukora bakora, uko ibyo ukora bikenewe ku isoko n’ingano y’ibikenewe. Ibyo ni byo bita mu cyongereza “market research”. Ni ngombwa kandi ko ukora igerageza ry’ibyo ugiye gukora cyangwa serivisi ugiye gutanga ukareba koko niba bizakundwa n’abaguzi.

4. Kutamenya abo mukora bimwe muzahanganira isoko

Si byiza gutangira umushinga utabanje kumenya niba hari abandi bawukora. Mu gihe usanze bahari, barakwiye ko umenya uko bakora ukanategura uburyo uzabasha guhanganira isoko na bo. Ni byiza ko utekereza agashya uzashyira mu bicuruzwa byawe kugira ngo na byo bigurwe cyangwa birushe n’iby’abandi mukora bimwe.

5. Kutamenya no kutumva neza ibyo ukora

Mbere yo gutangira umushinga banza uwumenye neza, ubashe no kuwusobanurira abandi. Si byiza gutangira umushinga ugishidikanya ku byo uzakora n’ibyo uteganya gukora. Ibi bigaragarira cyane cyane muri ya “business plan” twavuze haruguru.

6. Kudakoresha ikoranabuhanga

Muri iki gihe, ntiwapfa gukora umushinga wirengagije ikoranabunga. Ni byiza ko niba uteganya gutangira umushinga uteganya n’uburyo uzakoresha ikoranabuhanga haba mu kwamamaza no gucuruza ibyo ukora. Ikoranabuhanga kandi rishobra kugufasha mu kongera umusaruro n’ubwiza bw’ibyo ukora.

7. Kudakorana n’abandi

Hari abantu bumva ko bakwikorera ibintu byose, bonyine. Muri iki gihe ntacyo byakumarira. Niba ushaka gukora umushinga, ni ngombwa ko uteganya uburyo azakorana n’abandi baba ari abo uhaye akazi cyangwa abo muzafatanya. Ni na yo mpamvu usanga abantu bakangurirwa gukorera hamwe no guhuza ingufu igihe bakora imishinga. Niba ari n’umushinga wawe ku giti cyawe, ntabwo ibintu byose wabyikorera. Ni ngombwa gutekereza uburyo uzakorana n’abandi kugira ngo umushinga wawe utere imbere kandi nawo uguteze imbere.

Niba nawe wifuza gutangira umushinga, twegere tugufashe. Twagukorera “business plan”, “market research” kandi tukakugira n’inama. TWANDIKIRE HANO TUGUFASHE

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

__________________________________

Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’itembere.

SERIVISE DUTANGA:

//// Financial Education //// Research and Consultancy ////  Advertisement  //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking  ////  Web design

Duhamagare cyangwa utwandikire

Telephone: +250785115126, Emailimbere2020@gmail.com

Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

One thought on “Amakosa 7 ugomba kwirinda mu gihe ugiye gutangira umushinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!