Imishinga igezweho

Tugira ibitekerezo byinshi by’imishinga twakora, ariko hari igihe tunanirwa guhitamo umushinga twakora bitewe n’impamvu zinyuranye harimo nko kutagira ubumenyi buhagije no kutamenya imishinga igezweho. Guhitamo umushinga ukora bigomba gushingira no ku makuru ufite. Umuntu ushaka gukora “business” agomba kugira amakuru agezweho ajyanye n’imishinga yakora.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kubagezaho imishinga igezweho muri iki gihe, yoroshye gukora kandi itanga inyungu ku bayikora:

1) Ubuhinzi n’ubworozi

Ubuhinzi n’ubworozi ni imishinga ihora ku myaya ya mbere mu mishinga igezweho. Ni imishinga yoroshye gukora, idasaba igishoro kinini kandi itanga inyungu ku bayikora.

Bitewe n’ubwiyongere bw’abantu ku isi, abantu bakenera ibyo kurya byaba ibikomoka ku bihingwa cyangwa ibikomoka ku matungo ni benshi kandi nabo biyongera buri munsi.

KANDA HANO USOME INYANDIKO BIJYANYE

2) Gucuruza imitungo itimukanwa

Iyo tuvuze imitungo itimukanwa tuba tuvuga ibintu by’agaciro nk’ubutaka cyangwa amazu. Kugura no gucuruza ubutaka n’amazu biri mu mishinga igezweho kandi nayo itanga inyungu ku bayikora. Ikindi cyiza cyo kugura no kugurisha imitungo itimukanwa ni uko bidasaba akandi kazi n’umwanya munini nk’uwo usabwa mu gihe ukora indi mishinga.

3) Serivisi zo kugemurira abantu ibicuruzwa binyuranye

Muri iki gihe, hari abantu badakunda kubona umwanya wo kujya kwihahira no kwigurira ibyo bashaka kubera akazi bakora cyangwa no kuba nta mwanya babona. Abantu nk’aba bakenera umuntu batuma kubahahira cyangwa kubazanira ibindi byose bakeneye.

Umwe mu mishinga igezweho wakora muri iki gihe ni ugutanga serivisi zo kugemurira abantu ibicuruzwa bitandukanye bakeneye, ukaba wabibagemurira mu ngo zabo cyangwa aho bakorera.

4) Kwigisha amasomo atandukanye (coaching )

Undi mushinga ugezweho muri iki gihe ni ukwigisha amasomo cyangwa ubumenyi butandukanye. Aha twatanga nk’ingero z’abantu bafite ubumenyi mu by’ubuzima, ubumenyi mu by’imirire, ubumenyi muri siporo zitandukanye, ubumenyi mu gutegura imishinga cyangwa gucunga amafaranga n’ibindi.

Muri iki gihe uyu mushinga uri mu mishinga ikomeye kuko abantu bakenera ubumenyi cyane cyane ubujyanye n’ubuzima bwabo. Ushobora gushyiraho uburyo bwo gutanga ayo masomo binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa ukayatanga mu buryo busanzwe,  ugakorera amafaranga menshi.

5) Serivisi z’ikoranabuhaga

Muri iki gihe, hagezweho kandi imishinga ijyanye na serivisi z’ikoranabunga. Ibyo biterwa no kuba ikoranabuhanga ritera imbere umunsi ku munsi kandi rigatanga amahirwe menshi ku bantu bashaka gukora imishinga inyuranye.

Zimwe mu ngero z’imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga wakora ni izi zikurikira:

i) Ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga (e-commerce);

ii) Gukora “programs” za mudasobwa na telefone;

iii) Gukoresha imbuga nkoranyambaga (youtube,…);

iv) Kwamamaza ibicuruzwa binyuranye (affiliate marketing);

v) Gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga (mudasobwa, telephone, …);

vi) Gucuruza interineti;

vii) Kwigisha mu buryo bw’ikoranabuhanga n’iyindi myinshi.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

One thought on “Imishinga igezweho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!