Uko wakorora ingurube

Nkuko twabigarutseho mu yandiko yatambutse mbere (KANDA HANO UYISOME),  ubworozi bw’ingurube ni umushinga mwiza wakora ukaguteza imbere cyangwa ukaguha amafaranga menshi. Ni ubworozi bworoshye gukora kandi budasaba igishoro kinini. Ingurube nayo ni itungo ryororoka vuba kandi rigatanga uumusaruro mu gihe cya vuba.

Uko wakorora ingurube
Pig leaning over the railing of his cot

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kugaruka ku bwoko bw’ingurube wakororera mu Rwanda. Ibikubiye muri iyi nyandiko twabikuye mu gitabo cyitwa: UBWOROZI BW’INGURUBE cyanditswe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (KANDA HANO UGISOME):

1) Ingurube z’inyarwanda

Ingurube z’inyarwanda zigira uruhu rw’umukara, rimwe na rimwe uvanze n’amabara y’umweru. Zigira agahanga kagufi, ikinwa kirekire, amatwi matoya akaba yemye cyangwa aryamye ariko ntatendera. Uruti rwayo ni ruto, amaguru ni maremare kandi afite umubyimba muto. Ubu bwoko bw’ingurube burwanya indwara, bwihanganira ubushyuhe, bwemera indyo iyo ari yo yose.

Ubu bwoko bw’ingurube bubwagura hagati y’ibibwana 8-10, bubwagura kabiri mu mwaka. Ingurube y’inyarwanda ibwagura bwa mbere ifite hagati y’umwaka n’igice (amezi 18) n’imyaka ibiri (amezi 24). Izi ngurube zikura buhoro, ikagira ibiro 120 yujuje umwaka n’igice. Inenge yayo yindi nuko iyo ikuze igira ibinure byinshi, bigatuma umusaruro wayo w’inyama ugabanuka.

2) Ingurube zifite ibara ryera zitwa “Large White”

 Ubu bwoko bw’ingurube  bufite uruhu rwera, agahanga kanini gacuritse, ikinwa kinini, amatwi manini kandi ahagaze. Ingurube z’ubu bwoko zigira umubiri munini ugizwe n’inyama nyinshi, amaguru yazo ni manini kandi nayo afite inyama nyinshi.

Ingurube za “Large White” zigerageza kurwanya indwara, ariko zisaba kugaburirwa neza cyane. Ingurube z’ubu  bwoko zibwagura hagati y’ibibwana 10-12, kabiri mu mwaka. Ingurube yo mu bwoko bwa “Large White” ibwagura ubwa mbere ifite amezi 12. Izi ngurube kandi zikura vuba, zigira ibiro 70 ku mezi 5, zitanga umusaruro w’inyama mwiza cyane, ariko zikenera isuku no kugaburirwa neza cyane.

Uko wakorora ingurube

 3) Ingurube za “Landrace”

 Ubu bwoko bw’ingurube na bwo bufite uruhu rwera, agahanga karekare kandi kabyimbye, amatwi manini atendera. Umubiri wayo ni muremure ugereranyije n’ingurube y’ibara ryera (Large White). Ubwo bwoko ntibufite ubushobozi buhagije bwo kurwanya indwara ariko bugira umusaruro mwiza cyane kurusha n’uw’ingurube y’ibara ryera (Large White).

4) Ibyimanyi

Hariho kandi andi moko y’inguribe aturuka ku kubangiriranya ubwoko bunyuranye bw’ingurube bigatanga ibyimanyi bitandukanye. Mu Rwanda hakunze kugaragara ibyimanyi bikurikira:

Ibyimanyi bya Large White n’inyarwanda:  Iyi irwanya indwara kandi itanga umusaruro ushimishije iyo igaburiwe neza.

-Ibyimanyi bya Large White, Landrace na Duroc: Ubu bwoko bw’ingurube bwageze mu Rwanda buturutse muri Irlande. Nabwo burwanya indwara kandi butanga umusaruro mwiza.

KANDA HANO UBONE UKO WATEGURA UMUSHINGA WO KORORA INGURUBE

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!