Ubworozi bw’ingurube: akamaro ko korora ingurube

Ingurube ni rimwe mu matungo yo mu rugo agezweho muri iki gihe kandi atanga umusaruro munini ku bayorora. Twagiye twumva inkuru zinyuranye z’abantu bateye imbere, bikaba abakire kubera gukora ubworozi bw’ingurube. Nibyo; korora ingurube ni umwe mu mishinga ikomeye wakora ikaguteza imbere; ukaba umukire kandi mu gihe gito cyane.

korora ingurube

Uyu munsi tugiye kuvuga ku byiza cyangwa akamaro ko korora ingurube n’impamvu iri mu matungo nawe ukwiye korora niba ufite gahunda yo gukora umushinga w’ubworozi:

1) Ingurube itanga inyungu mu gihe gito

Ingurube ni rimwe mu matungo yunguka vuba kandi yororoka vuba. Kuzorora bisaba kuzitaho no kuzigaburira zigahaga. Mu matungo yose yororerwa mu rugo, ingurube ni ryo tungo ribyaza umusaruro utubutse ibyo iba yariye kurusha ayandi matungo, kubera ko uko irya ari na ko yiyongera ibiro byinshi kandi vuba. Ibiryo byose ingurube iriye biyigirira akamaro kandi bigatuma ikura.

Ingurube imwe n’ibibwana byayo bishobora kugera ku musaruro munini ku mwaka iyo ari ubwoko bwiza kandi zigaburirwa neza. Ingurube itanga ifumbire ikoreshwa mu mirima kugira ngo umusaruro wiyongere. Ni itungo ryiza ryakororwa n’abahinzi rikabafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi kubera ifumbire itanga.

2) Korora ingurube ni umushinga udasaba igishoro kinini

Ubworozi bw’ingurube ni umushinga udasabe igishoro kinini kandi wakorera ahantu hose. Ubworozi bw’ingurube bushobokera uwo ari we wese kuko ari amatungo arya byose, ibi bikaba byorohera cyane abasanzwe ari abahinzi.

Ubworozi bw’ingurube ni umushinga watangiza igishoro gito ukagenda waguka ukaba umushinga munini cyane ko ingurube ari amatungo yororoka cyane. Kuva ku kiraro kugeza ku biyitunga, ingurube ni itungo ridasaba ibintu byinshi. Bisobanuye ko ari umushinga watangiza igishoro gito gishoboka.

3) Ingurube zirororoka cyane

Ingurube iri mu matungo yororoka vuba. Ingurube imwe ishobora kubwagura ibibwana bibarirwa hagati ya 6 na 12 mu gihe cy’amezi atatu hari n’ubwo ibyara ibirenze 12. Mi gihe cy’umwaka ingurube ishobora kubyara nibura inshuro ebyiri.

Urugero: Ushobora gutangirira ku ngurube 2, mu gihe wazitayeho neza nyuma y’amezi atandatu ushobora kuba ufite ingurube zirenze 20, nyuma y’umwaka ushobora kuba ufite 40. Icyo tugomba kumenya nuko mu gihe ingurube yitaweho neza, irororoka kandi mu gihe gito.

4) Inyama z’ingurube zirakenerwa cyane ku isoko

Ikindi kintu cyatuma uhitamo korora ingurube nuko inyama zazo zizwi nk’akabenzi zikenerwa cyane ku isoko. Abantu bazirya ni benshi kandi n’ibiciro byozo bigenda byiyongera uko iminsi ishira. Inyama z’ingurube zikunzwe n’abantu benshi, binatuma buri gihe ingano y’izikenerwa ku isoko yiyongera uko iminsi inshira.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda haboneka umusaruro w’inyama z’ingurube ungana na toni ibihumbi 20 ku mwaka. Uyu musaruro ukaba uri hasi cyane ugereranyije n’izikenewe ku isoko kuko hakenerwa toni zirenze ibihumbi 60 ku mwaka.

5) Kugaburira ingurube ntibigora

Ingurube irya ibiryo byose uyihaye: ibisigazwa byo mu gikoni, ibinyampeke binyuranye nk’ibigori, ibisigazwa by’umuceri n’ibindi byinshi. Ibyo bishobora kuzuzwa n’inyama, ibyatsi, n’imbuto. Ingurube kandi zizwiho kunywa amazi menshi.

Uretse ibisigazwa by’ibiryo, mu bworozi bw’ingurube bwa kijyambere hari ibiryo byabugenewe bikorwa mu mvange y’ibinyampeke n’ibinyamisogwe binyuranye. Ibyo nabyo biraboneka ku isoko kandi n’umworozi ashobora kibyikorera akabigaburira amatungo ye.

Ubworozi bw'ingurube
Img: Ingurube (Source: Internet)

Mu gusoza iyi nyandiko, twakongera kubabwira ko muri iki gihe ubworozi ari umushinga mwiza abantu badakwiye gusuzugura. By’umwihariko ubworozi bw’ingurube ni umushinga udasaba igishoro kinini kandi utanga inyungu mu gihe gito.

KANDA HANO ubone imfashanyigisho ya MINAGRI wakwifashisha mu bworozi bw’ingurube.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

One thought on “Ubworozi bw’ingurube: akamaro ko korora ingurube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!