Muri iki gihe tugezemo, abantu bakeneye cyane ubumenyi bubafasha kwiteza imbere no gutegura imishinga. Kugira ngo ukore umushinga, ni byiza ko ubanza ukawutegura neza ukamenya uko uzawukora, aho uzawukorera, ibyo uzakenera kugira ngo uwukore n’ikibazo uwo mushinga wawe uzaza gukemura.
Urubuga IMBERE BUSINESS FORUM twabateguriye amahugurwa ajyanye no gutegura imishinga.
Dokorana n’abantu ku giti cyabo, amakoperative, abikorera muri serivise zinyuranye, imiryango itari iya Leta n’inzego za Leta.
Ushobora kuba ukeneye guhugura abakozi bawe cyangwa abagenerwabikorwa bawe. Abo bose tubategurira amahugurwa yo gutegura imishinga ajyanye n’Urwego rwabo n’ibyo bakora.
Amwe mu masomo agize amahugurwa yacu ni aya akaurikira:
1) Uburyo bwo guhitamo umushinga uzakora (Ni gute wahitamo umushinga uzakora?)
2) Kubyaza impano yawe umushinga waguteza imbere (Ni gute wakoresha impano yawe ukihangira umushinga?)
3) Gutegura no kwandika umushinga: Twigisha gutegura no kwandika imishinga y’ubwoko bwose. Imwe mu mishinga twigisha gutegura no kwandika ni imishinga ikurikira:
a) Imishinga yo gusaba inguzanyo (Loan request projects)
b) Imishinga yo gusaba inkunga (Grant request projects)
c) Gahunda z’imishinga (business plan)
d) Imishinga y’ubushakashatsi (Research Project Proposals)
e) Imishinga yo gupiganira amasoko cyangwa yo kujyana mu marushanwa n’iyindi myinshi.
Twigisha kandi gutegura imishinga yo gukora ibintu byinshi nk’imishinga y’ubuhinzi, imishinga y’ubworozi, imishinga yo gutwara abantu, imishinga y’ikoranabuhanga, imishinga yo gukora inganda nini n’iziciritse, imishinga yo gushinga amashuri, imishinga yo gushinga imiryango itari iya Leta (NGO) n’indi myinshi.
Waba wifuza ko tuguhugura? Ufite abantu ushaka ko tuguhugurira?
TWANDIKIRE CYANGWA UDUHAMAGARE:
Telefone: +250785115126
Email: imbere2020@gmail.com