UMUSHINGA WO GUTANGA SERIVISI ZO GUTWARA ABANTU (TAXI CAB SERVICES)
I. AMAKURU Y’IBANZE KU MUSHINGA
I.1. IZINA RY’UMUSHINGA: “GUTANGA SERIVISI ZO GUTWARA ABANTU (TAX CAB SERVICES)”
I.2. AHO UMUSHINGA UZAKORERA
- Igihugu: Rwanda
- Intara: AMAJYEPFO
- Akarere: Huye
I.3. IBIKORWA UMUSHINGA UZAKORA
Ibikorwa by’umushinga ni ugutanga serivisi zo gutwara abantu (transport services) mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo hakoreshejwe imodoka nto zitwara abantu zizwi za “Taxi Voitures”.
I.4. ABAZAGURA/ABAZAKORESHA SERIVISI UMUSHINGA UTANGA
Abazagura/abazishyura serivisi z’umushinga wacu ni abaturage bo mu Karere ka Huye, abakora ubukererugendo, abashyitsi basura u Rwanda n’abandi baturutse mu bice binyuranye by’u Rwanda no mu mahanga.
I.5. UKORA UMUSHINGA (NYIRUMUSHINGA)
AMAZINA: | AMAZINA YOMBI |
AHO ATUYE | |
Intara: | AMAJYEPFO |
Akarere: | Huye |
Umurenge: | Ngoma |
Akagari: | ………. |
Umudugudu: | ………. |
TELEFONE | +……………….. |
Email: | ……………………………… |
KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA
I.6. AMAFARANGA AZAKENERWA MU MUSHINGA
SN | AHO AMAFARANGA AZAVA | INGANO (Frw) |
1 | Amafaranga yose umushinga uzakenera | 13,500,000 |
2 | Uruhare rwa nyirumushinga | 2,500,000 |
3 | Inguzanyo ya banki (BPR) | 11,000,000 |
I.7. UKO INGUZANYO IZISHYURWA
Inguzanyo izakoreshwa mu mushinga izishyurwa ivuye ku mafaranga azava mu mushinga no mu nyungu zawo. Hazakorwa amasezerano agaragaza uburyo inguzanyo izishyurwa n’ingano y’azishyurwa buri kwezi mu gihe cy’imyaka itanu cyangwa ikindi gihe kizumvikanwaho n’impande zombi.
II. AMAKURU ARAMBUYE Y’UMUSHINGA
II.1. IIMPAMVU Z’UMUSHINGA (Kuki nahisemo gukora uyu mushinga?)
Serivisi zo gutwara abantu ziri muri serivisi zikenerwa n’abantu benshi. U Rwanda nk’igihugu kiri kwihuta mu iterambere, gikeneye ko serivisi zo gutwara abantu nazo zikomeza gushorwamo imari kugira ngo iterambere rikomeze. By’umwihariko, u Rwanda ruri mu bihugu bizwiho guteza imbere ubukerarugendo. U Rwanda kandi, ruri mu bihugu byakira inama nyinshi ku rwego rw’Akarere ruherereyemo no ku rwego mpuzamahanga.
Kuba u Rwanda rusurwa na ba mukerarugendo kandi rukagendwa n’abantu b’ingeri zose, bituma serivisi zo gutwara abantu ziba zimwe muri serivisi zikenerwe n’abantu benshi kandi zikaba zagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abazikora no mu iterambere ry’igihugu muri rusange. Uretse abanyamahanga basura u Rwanda, Abanyarwanda nabo bakenera serivisi zijyanye no gutwara abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ku ruhande rwanjye nk’uwateguye umushinga, mfite uburambe bwo gukora akazi ko gutwara aabantu. Nkaba nari nsanzwe nkorera abandi none nkaba nshaka kwikorera. Mfite ubumenyi n’ubunariribonye buhagije bwatuma nkora uyu mushinga kandi ukanteza imbere.
II.2. INTEGO Z’UMUSHINGA
a) Intego rusange
Uyu mushinga ugamije guteza imbere serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa “taxi voiture” kuko byagaragaye ko hari icyuho kinini. Abakenera serivisi zo gutwara abantu ni benshi ugererenyije n’imodoka zihari. Ibi bizagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, mu iterambere ry’abazakoresha serivisi nzatanga no mu iterambere ryanjye bwite.
b) Intego zihariye
By’umwihariko, uyu mushinga ugamije ibi bikurikira:
- Gukemura ikibazo cy’imidoka nke zitwara abagenzi mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Huye;
- Gufasha Abanyarwanda b’abasura u Rwanda gukora ibikorwa byabo mu buryo bwihuse kandi bwizewe;
- Gukemura ikibazo cy’ubushomeri kuko uyu mushinga uzatanga akazi;
- Guteza imbere ubukerarugendo;
- Iterambere rya nyirumushinga uzashobora kugira ikindi kintu kimwinjiriza amafaranga cyunganira umushahara.
II.3. ABO UMUSHINGA UZAGIRIRA AKAMARO
Uyu mushinga uzagira akamaro nyirwawo, umuryango n’igihugu muri rusange.
Ku ruhande rwanjye nka nyiri umushinga, uyu mushinga uzambyarira inyungu numara gukomera. Umuryango wanjye nawo uzazamura imibereho biturutse mu nyungu zizava mu mushinga. Inyungu zizava mu mushinga kandi zizamfasha gukomeza kuwagura no kwishyura neza inguzanyo ya banki.
Uyu mushinga uzatanga akazi kandi ku bakozi bahoraho cyane cyane abashoferi bazatwara imodoka nzagura. Aba bashoferi bazahabwa umushahara uzabafsha gutunga imiryango yabo. Abandi uyu mushinga uzagirira akamaro ni abakiliya (customers) bazakoresha serivisi zo gutwara abantu zizatangwa n’umushinga wanjye. Bizabafasha kugera aho bajya no gukora imirimo yabo biboroheye.
Ku rwego rw’Igihugu, kimwe n’indi mushinga, uyu mushinga uzinjiza amafaranga mu isanduku ya Leta binyuze mu misoro n’imisanzu nzatanga. Uyu mushinga kandi uzagira uruhare mu gukemura ikibazo cya “transport” gikunze kugaragara mu Rwanda, cyane cyane mu Mijyi yunganira Kigali.
II.4. NYIRUMUSHINGA N’IMPAMVU YO GUKORA UMUSHINGA
Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bushishikariza Abanyarwanda gukora cyane no kwihangira Umurimo. Guhanga umurimo ni bumwe mu buryo bwafasha mu iterambere ry’Igihugu no mu iterambere ry’abaturage.
Ku ruhande rwanjye nka nyirumushinga, nsanzwe ntwara imodoka zitwara abagenzi ariko nkorera abanda. Nahisemo gukora umushinga wo gutwara abantu mu buryo bwa “taxi voiture” kubera ko ni umushinga nsanzwe nkora kandi nkaba mfite uburambe mu gukora uyu mushinga.
II.5. ABAKOZI B’UMUSHINGA
Umushinga uzaha akazi ku bakozi 4 bahoraho.
Imbonerahamwe ikurikira igaragaza abakozi n’inshingano bazaba bafite.
SN | UMUKOZI | INSHINGANO |
1 | Ukurikirana umushinga (1) | -Gukurikirana umushinga -Gushaka ibyangombwa by’umushinga -Gushaka ibyangombwa by’imodoka -Kubika ibitabo by’amafaranga y’umushinga -Kubara ibyinjiye n’ibyasohotse -Gukora raporo y’ibyinjiye n’ibyasohotse -Guhemba abakozi b’umushinga -Kwishyura imisoro |
2 | Abashoferi (2) | -Gutwara imodoka -Kumenya ibyangombwa byayo no kubikurikirina -Gutanga raporo ya buri munsi y’uko akazi kagenze -Kwakira abagana abakenera serivisi za “transport” no kubageza aho bagomba kujya |
3 | Umukozi wo mu igaraje ukurikirana imodoka Mechanic Technician) | -Gukora imodoka zagize ikibazo -Kumenya ibibazo by’imodoka |
II.6. IBIKORWA BITEGURA GUTANGIRA UMUSHINGA NA GAHUNDA YABYO
SN | Igikorwa | Igihe kizamara (iminsi) | Feb 2022 | Mar 2022 | Apr 2022 | May 2022 |
1 | Kwiga no gutegura umushinga | 30 | ||||
2 | Gutegura ibikenewe no gushaka amafaranga | 15 | ||||
3 | Gushaka abakozi | 15 | ||||
4 | Kugura imodoka no kuzishakira ibyangombwa | 15 | ||||
5 | Gutangira umushinga |
III. INGENGO Y’IMARI Y’UMUSHINGA
III.1. AMAFARANGA UMUSHINGA UZAKENERA
Muri rusange uyu mushinga uzakenera amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’eshatu n’ibihumbi Magana atanu (13,500,000Frw). Ayo mafaranga azava cyane cyane ku nguzanyo ya banki (BPR) ingana na miliyoni icumi n’imwe (11,000,000Frw) n’uruhare rwa nyirumushinga rungana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu (2,500,000Frw).
III.2. IBIKORWA BY’INGENZI BIZAKORESHA INGENGO Y’IMARI
SN | IGIKORWA (ITEM) | INGANO (Quantity) | IGICIRO CYA 1 (Frw) | IGITERANYO (Frw) |
1 | Kwiga no gutegura umushinga | 1 | 100,000 | 100,000 |
2 | Kugura imodoka | 2 | 6,000,000 | 12,000,000 |
3 | Ibyangombwa by’imodoka (assurance, controle technique, Autorization, imisoro….) | (estimate) | 5,00,000 | 1,000,000 |
6 | Gukurikirana umushinga no guteganyiriza impanuka | (estimate) | 400,000 | |
IGITERANYO | 13,500,000 Frw |
III.3. IKIGERERANYO CY’IBYO IMODOKA 2 ZIZAKORESHA BURI MWAKA
SN | IBIKENEWE | INGANO | IGICIRO CYA KIMWE | IGITERANYO (Frw |
1 | Assurance | 2 | 220,000 | 440,000 |
2 | Controle technique | 2 | 200,000 | 400,000 |
3 | Uruhushya rwo gukora taxi voiture (Authorization) | 2 | 150,000 | 300,000 |
4 | Gutera irangi rya tazi | 2 | 120,000 | 240,000 |
5 | Imisoro + Imisanzu | (estimate) | 130,000 | 260,000 |
6 | Ibindi bikenerwa n’imodoka (maintanace….) | (estimate) | 40,000 | 80,000 |
IGITERANYO | 1,720,000 Frw |
III.4. IKIGERARANYO CY’IBYO IMODOKA 2 ZIKORESHA BURI KWEZI
SN | IKIKENEWE (ITEM) | INGANO (Quantity) | IGICIRO CYA 1 (Frw) | IGITERANYO (Frw) |
1 | Lisansi (Fuel ) | 800L ku modoka 2 | 1600 | 1,280,000 |
2 | Kwita ku modoka (amasuku, gukoresha ibyangiritse….) | estimate | 60,000 | 120,000 |
3 | Guhemba abakozi | |||
3.1. | -Abashoferi | 2 | 150,000 | 300,000 |
3.2. | -Ukurikirana umushinga | 1 | 120,000 | 120,000 |
4 | Kwishyura parking | (estimate) | 20,000 | 20,000 |
5 | Ibindi byakenerwa bitateganyijwe | Estimate | 30,000 | 60,000 |
IGITERANYO (mu kwezi 1) | 1,900,000 Frw | |||
MU MWAKA (amezi 12) | 22,800,000 Frw |
III.5. IKIGERERANYO CY’AMAFARANGA AZINJIZWA N’UMUSHINGA MU KWEZI NO MU MWAKA (Hatavuyemo ibyakoreshejwe)
SN | IMODOKA | Amafaranga izinjiza ku munsi | Amafaranga izinjiza mu kwezi | Mu mwaka (amezi 12) |
1 | Imodoka 1 | 39,000 | 1,170,000 | 14,040,000 |
2 | Imodoka 2 | 39,000 | 1,170,000 | 14,040,000 |
IGITERANYO (imodoka 2) | 2,340,000 | 28,080,000 |
IV. UKO UMUSHINGA UZUNGUKA BURI MWAKA NA BURI KWEZI
Imbonerahamwe ziri harugura zagaragaje ko umushinga uzajywa winjiza amafaranga 28,080,000 Frw ku mwaka hadakuwemo ibindi umushinga izajya ukenera buri kwezi na buri mwaka. Byagaragaye kandi ko buri mwaka imodoka 2 zizajya zikoresha amafaranga agera kuri 1,720,000 Frw. Nyuma yo kubara ibizakenerwa n’imodoka buri kwezi, twasanze mu mwaka umwe (amezi 12) imodoka zizajya zikoresha amafaranga 22,800,000 frw.
Mu kubara inyungu y’umushinga turakoresha “Formule” ukurikira:
N=A-(B+C)
N=Inyungu y’umushinga mu mwaka
A= Amafaranga umushinga winijiza mu mwaka (hatavuyemo ibyakoreshejwe)
B=Ibikoreshwa n’imodoka 2 buri mwaka
C= Ibikoreshwa n’imodoka buri kwezi (byabazwe mu mezi 12)
N=28,080,000-(1,720,000+22,800,000)
N=3,560,000
Inyungu y’umushinga mu mwaka ingana na= 3,560,000Frw
Inyungu mu kwezi ingana na: 3,560,000/12= 296,665 Frw