Amabanga yagufasha gutsinda ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga

Hello, uyu munsi tugiye kukugezaho amabanga y’ingenzi wakoresha kugira ngo witegure kandi utsinde ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga. Aya mabanga ajyanye cyane cyane n’ikizamini cyo gutwara imodoka n’ibindi binyabiziga dukunda kwita “definitif”:

1) Gera ahakorerwa ikizamini mbere

Kirazira gukererwa kugera ahakorerwa ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga. Iyo uhageze mbere ubona umwanya wo kwitoza no kwigira ku bandi bashoboye gukora mbere yawe. Iyo ukererewe ushobora gukora ufite igihunga ugatsindwa.

2) Kora umwitozo wa nyuma ku munsi w’ikizamini

N’ubwo uba umaze igihe kinini wiga, ni byiza ko ku munsi w’ikizamini ushaka umwanya wo kwitoza mbere yo gukora ikizamini. Ibyo bigufasha kwiyibutsa ibyo wize no kwikuramo ubwoba bw’ikizamini.

3) Koresha imodoka wigiyeho

Ni byiza gukoresha imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga wigiyeho kurusha gukoresha iyo utamenyereye. Gukoresha ikinyabiziga wamenyereye nabyo byaguha amahirwe yo gutsinda ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.

4) Itoreze mu mihanda uzakoreramo ikizamini

Mu gihe wamaze kumenyeshwa aho uzakorera ikizamini, ni byiza kwitoreza mu mihanda uzakoreramo ikizamini. Ibi nabyo bizagufasha kuhamenyera no kumenya ibyapa n’ibimenyetso biri muri uwo muhanda.

Amabanga yagufasha gutsinda ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga

5) Gutuza no kutagira ubwoba

Gukora ikizamini icyo ari cyo cyose bisaba gutuza no kutagira ubwoba. Irindi banga ryagufasha gutsinda ikizamini ni ugutuza, ugahumeka neza mu rwego rwo kwirinda gukora amakosa mu kizamini.

6) Kugenzura iby’ibanze byose bisabwa kugira ngo utangire gutwara imodoka

Hari abantu batsindwa ikizamini kubera ko bibagiwe kwambara umukandara, bibagiwe kwatsa amatara yo guhagarara n’utundi tuntu tworoshye. Mu gihe wicaye mu modoka ugiye gutangira ikizamini banza ugenzure neza ko ibyo by’ibanze byuzuye kandi wabikoze neza.

7) Itoreze gutwara ikinyabiziga ahantu hatandukanye

Ni byiza ko mbere yo gukora ikizamini cyo gutwara ikinyabiziga witoza gutwara ahantu hatandukanye. Ukwiye kwitoreza mu muhanda wa kaburimbo no mu muhanda w’igitaka, ahamanuka n’ahaterera, mu gihe cy’imvura no mu gihe cy’izuba,…. Ibi bizagufasha kurushaho kumenya uko uzitwara mu kizamini.

Isomo rya nyuma ni uko mu gihe watsinzwe ikizamini ugomba kumenya neza icyatumye utsindwa, ukazagikosora ubutaha. Ibanga ni uko mu gihe utsinzwe utagomba gucika intege, ahubwo ugomba kwigira ku ikosa wakoze, ubutaha ukazabikora neza.

Mugire amahoro.

KANDA HANO UBONE INYANDIKO ZAGUFASHA GUKORERA PROVISOIRE

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO KURI URU RUBUGA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!