Uko wakorera amafaranga ku rubuga rwa You Tube

Mu nyandiko yacu yatambutse mbere (KANDA HANO UYISOME) twagaragaje uburyo bunyuranye bwo gukorera amafaranga kuri interineti. Bumwe mu buryo bugezweho bwo gukorera amafaranga twagaragaje ni ugukoresha urubuga rwa You Tube.

Urubuga rwa You Tube, rwinjiriza amafaranga abantu barukoresha cyane cyane abashinze imbuga za You Tube zizwi ku izina rya You Tube Channels.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibyo umuntu yakora kugira ngo abashe kwinjiza amafaranga ku rubuga rwa You Tube.

1) You Tube ni iki?

You Tube ni urubugwa rwashinzwe na Google. Ni urubuga rushyirwaho amakuru anyuranye akorwa cyane cyane mu buryo bwa “Video” cyangwa mu buryo bw’amajwi (Audio). Amakuru (content) ashyirwa kuri uru rubuga ntagira umupaka. Rujyaho amakuru y’ingeri zose arimo: umuziki, amakuru ya politiki, inkuru zisetsa, films, amasomo anyuranye kandi ku ngingo zinyuranye, inkuru z’iyobokamana, inkuru zamamaza n’ibindi byinshi.

Icyo twamenya ni uko uru rubuga rujyaho amakuru y’ingeri zose. Amakuru tuvuga si inkuru z’itangazamakuru gusa, ahubwo ni ibintu byose abantu bashyira kuri uru rubuga mu rwego rwo kwigisha, kwamamaza, kumenyakanisha no gukangurira abantu kumenya ibintu runaka. Amakuru yose abantu bashyira kuri uru rubuga niyo twita mu Cyongereza “Content”.

2) Bisaba iki kugira ngo umuntu agire urubuga rwa You Tube?

Nta kiguzi icyo ari cyo cyose bisaba kugira ngo umuntu agire cyangwa afunguze urubuga rwa You Tube. Gufungura urubuga rwa You Tube ni ubuntu kandi biroroshye ku buryo umuntu wese yabyikorera. Ni nko gufungura “e-mail” mu buryo busanzwe.

KANDA HANO UMENYE UKO WAFUNGURA YOU TUBE CHANNEL

 3) Wakora iki kugira ngo ubashe gukore amafaranga kuri You Tube?

Mu gihe wiyemeje gukora urubuga rwa You Tube nk’umushinga uzakwinjiriza amafaranga, mbere yo gufungura urubuga rwa You Tube cyangwa You Tube Channel, usabwa kubanza kwita kuri ibi bikurikira:

-Kumenya umurongo w’amakuru (content) uzajya ushyira ku rubuga rwawe.

-Kugura ibikoresho by’ibanze bizagufasha gukora “Videos” cyangwa “Audios” uzashyira ku rubuga rwawe. Si ngombwa ibikoresho bihambaye.  Iby’ibanze ni ibi bikirikira:  Icyuma gifata amashusho (camera), ushobora no gukoresha telephone yawe mu gihe nta camera urabona na Mudasobwa (Computer).

-Kwihugura cyangwa gushaka ubumenyi bw’ibanze ku buryo bwo gukora “video”, gukora “editing” yayo, kuyishyira kuri You Tube n’ibindi. Ibi nabyo wabyigira kuri uru rubuga rwa You Tube kandi ni ibintu abantu benshi bashobora kwiga bakabishobora.

Nyuma yo kemenya no kugena ibyo by’ibanze, noneho wafungura urubuga rwa You Tube rwawe. Nyuma yo kurufungura usabwa gukora ibi bikurikira kugira ngo urubuga rwawe rugire amahirwe yo kuba rwajya rwinjiza amafaranga:

-Gushyiraho “content” mu buryo buhoraho.

-Gushaka content ikoze neza kandi ikurura abantu ku buryo bayireba ari benshi.

– Kwamamaza urubuga rwawe ku zindi mbuga nkoranyambaga.

– Mu gihe wamaze kuzuza ibisabwa, usaba ko urubuga rwawe rwajya runyuraho amatangazo ya You Tube hanyuma wakwemererwa ugatangira guhembwa bitewe n’uko abantu basura urubuga rwawe.

KANDA HANO UMENYE IBISABWA KUGIRA NGO URUBUGA RWA YOU TUBE RUTANGIRE KWINJIZA AMAFARANGA

Mu gusoza iyi nyandiko twababwira ko gukoresha You Tube nabyo biri mu mishinga ishobora kukwinjiriza amafaranga mu buryo bworoshye. Ni umushinga ugezweho wakorwa n’abantu bose, aho baherereye hose.

KANDA HANO UMENYE ABANTU BINJIZA AMAFARANGA MENSHI KURI YOU TUBE

SOMA IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Uko wakorera amafaranga ku rubuga rwa You Tube

Mugire amahoro

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!