Nk’uko twabigarutseho mu nyandiko zacu za mbere, urubuga rwa You Tube rutanga amafaranga ku bantu barukoresha bujuje ibisabwa. Abarukoresha tuvuga ni abashyira kuri uru rubuga amakuru, inyigisho, ibitekerezo binyuranye bizwi mu cyongereza nka “Content”.
Uru rubuga kandi nta mupaka rushyiraho, “content” washyiraho yose ishobora kugufasha kwinjiza amafaranga bitewe n’uko abantu bayikunze cyangwa bayirebye cyane.
MENYA UKO WAFUNGURA YOU TUBE CHANNEL
Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kureba ibyo umuntu ukoresha You Tube agomba kuba yujuje kugira ngo atangire guhembwa n’urubuga rwa You Tube:
1) Kuba ufite urubuga rwa You Tube cyangwa You Tube Channel
Kugira urubuga rwa You Tube nta kindi bisaba uretse kurufungura. Nta kiguzi bisaba kandi biroroshye ku buryo umuntu wese usanzwe ukoresha ikoranabuhanga yarwifungurira mu buryo bworoshye. (KANDA HANO UTWANDIKIRE TUGUFASHE GUFUNGUZA YOU TUBE CHANNEL)
2) Kuba urubuga rwawe rufite nibura abantu barwiyandikishijeho (Subscribers) 1,000
Abiyandikishije ku rubuga nibo twita mu Cyongereza “Subscribers”. Iyo urubuga rwawe rumaze kugira Subscribers 1,000 ruba rwujuje ikindi kintu gisabwa kugira ngo rutangire kwinjiza amafaranga.
3) Kuba urubuga rwawe rwararebwe nibura amasaha 4,000 mu mezi 12 ashize.
Kugira ngo urubuga rwawe rutangire kukwinjiriza amafaranga rugomba kuba rwararebwe nibura igihe kingana n’amasaha 4,000 mu gihe cy’umwaka cyangwa mu mezi 12 ashize.
4) Kwemera amabwiriza n’amategeko agenga You Tube.
Kugira ngo urubuga rwawe rutangire guhembwa ni uko ubanza kwemera amabwiriza n’amategeko agenga urubuga rwa You Tube. Ibi nabyo biroroshye nta kindi bisaba uretse kuba ufite You Tube Channel ubundi ukemeza amategeko n’amabwiriza yayo.
5) Kugira Konti muri Google AdSense
Ikindi gisabwa kugira ngo urubuga rwawe rwa Youtube rutangire kwinjiza amafaranga ni ukuba ufite “AdSense Account”. Gufungura iyi Konti nabyo biroroshye ni nko gufungura E-mail nk’uko abantu basanzwe babikora.
6) Gusaba ko urubuga rwawe rutangira kunyuzwaho amatangazo ya Google
Intambwe ya nyuma ni uko nyiri urubuga asaba ko urubuga rwe rutangira kunyuzwaho amatangazo ya Google. Iyo ubisabye, Google ifata umwanya igasuzuma ubasabe bwawe ubundi bakakwemerera cyangwa bakanguhakanira. Gusa iyo wujujie ibisabwa twagaragaje mbere, buri gihe barakwemerera. Iyo wemerewe ubwo uba wagiye muri gahunda y’abafatanyabikorwa ba You Tube. Kuva icyo gihe utangira guhembwa bitewe n’uko urubuga rwawe rukora. Iyo rukora cyane kandi rugasurwa cyane nawe winjiza amafaranga menshi.
Mu gusoza iyi nyandiko twakongera kubibutsa ko gukora urubuga rwa You Tube nabyo bishobora kuvamo umushinga wakwinjiriza amafaranga. Icyo usabwa ni ukwitinyuka no kumva ko wabishobora. Ikindi ni uko atari umushinga ukorwa n’abakiri bato gusa; n’abakuze bawukora kandi bigakunda.
Twababwira iki rero! Namwe nimugeregeze aya mahirwe.
MENYA ABANTU BINJIZA AMAFARANGA MENSHI KU RUBUGA RWA YOU TUBE
KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA
Mugire amahoro
Ubwanditsi bwa imbere.rw
Tel: +250785115126
Email: imbere2020@gmail.com
Ndabakunze cyane ni bonheur. phone: 0727921690