Akamaro ko kugira ibikorwa byinshi bikwinjiriza amafaranga

Mu gihe tugezemo, biragoye ko umuntu yatungwa no gukora akazi kamwe. Birashoboka ko akazi ukora kakwishyurira ibyo ukenera byose, ariko uko byagenda kose ukeneye kugira ikindi kintu kikwinjiriza amafaranga yunganira cyangwa yiyongera kuyo usanzwe ukorera.

Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga no kuba abantu bashobora gukorera mu rugo, birashoboka ko nawe wagira indi mishinga ukora yunganira akazi wari usanzwe ukora.

Uyu munsi tugiye kuvuga ibyiza byo kugira ibintu birenze kimwe bikwinjiriza amafarana:

1. Biguha icyizere cy’uko utazabura akazi

Iyo ufite ibintu byinshi bikwinjiriza amafaranga uhora ufite icyizere cy’uko utazabura icyo ukora. Iyo bimwe byanze cyangwa umukoresha akakwirukana mu kazi, ukomeza gukora ibindi ku buryo utabura icyo ukora. Nko ku bantu bakorera umushara, kuba ufite ibintu byinshi bikwinjiriza amafaranga bizagufasha kwigirira icyizere no kuba wasezera ku kazi igihe cyose ubonye ari ngombwa.

2. Bigufasha kongera ingano y’amafaranga uzigama

Umwanditsi Robert Kiyosaki wanditse igitabo Rich Dad Poor Dad (soma inyandiko twamwanditseho HANO) yavuze ko amafaranga agira akamaro atari ayo winjiza cyangwa ayo ukorera; agira akamaro ni ayo uzigama.

Iyo ufite ibintu byinshi bikwinjiriza amafaranga, ubasha kuzigama amafaranga menshi azagufasha mu bihe biri imbere cyangwa uzashora mu yindi mishinga.  

3. Bituma ukora ibyo ukunda cyangwa ibyo ushaka

Abantu benshi usanga bakora akazi badakunda cyangwa batishimiye, ariko bakakagumaho kuko nta yandi mahitamo baba bafite. Hari abantu tujya tuganira bakambwira bati: “Akazi nabona ako ari ko kose nagakora”. Abantu benshi muri iki gihe niko tubayeho. Twihambira ku kazi tudakunda kubera ko nta kindi cyo gukora tuba dufite. Burya iyo ukora ibintu udakunda, biragoye ko watanga umusaruro. Wowe n’umukoresha wawe, mwese muba muri mu gihombo.

Niba rero ushaka gutera imbere, shaka ibindi bintu birenze kimwe ukora, bizatuma ubasha kureka akazi udakunda, ujye gukora ako ukunda kandi wishimiye.

4. Bizagufasha kwishyura amadeni

Abantu benshi bakorera umushahara cyangwa abafite imishinga bakora, usanga bafite inguzanyo za banki. Hari abashobora kuzishyura ariko hari n’abo binanira bitewe n’impamvu zinyuranye.

Bumwe mu buryo bushobora kugufasha kwishyura ayo madeni ni ukuba ufite imishinga cyangwa imirimo myinshi ikwinjiriza amafaranga.

Akazi waba ukora ako ari ko kose, birashoboka ko wagashakiraho indi mirimo (yaba iyo wikorera cyangwa akandi kazi) ikwinjiriza amafaranga.

Nawe rero, guhera uyu munsi shaka indi mirimo yunganira ibyo usanzwe ukora. Niba ushaka ko tukugira inama z’uko watangira indi mishinga yunganira akazi kawe, KANDA HANO UTWANDIKIRE cyangwa uduhamagare tugufashe.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

3 thoughts on “Akamaro ko kugira ibikorwa byinshi bikwinjiriza amafaranga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!