Ni gute wagira ibintu byinshi bikwinjiriza amafaranga?

Mu nyandiko twabagejejeho mbere (WAYISOMA HANO) twagaragaje akamaro ko kugira ibintu byinshi bikwinjiriza amafaranga. Muri ibyo twavuzemo ko biguha umutekano n’icyizere cyo kutabura akazi, bigufasha kwishyura amadeni, bikanagufasha kongera ingano y’amafaranga uzigama n’ibindi.

Muri iki gihe biragoye kubeshwaho n’akazi kamwe cyangwa no gukora ikintu kimwe.

Uyu munsi tugiye kuvuga ku bintu bitanu byagufasha kubona cyangwa kugira ibintu byinshi bikwinjiriza amafaranga:

1) Kora imishinga myinshi

Niba usahaka kugira ibintu byinshi biguha amafaranga, mu gihe utekereza gutangira umushinga, tangira imishinga myinshi (irenze umwe).

Abahanga batugira inama ko buri gihe ugomba gushaka imishinga inyuranye cyangwa yuzuzanya. Urugero: ushobora kuba ukora ubuhinzi, ukabufatanya n’ubworozi cyangwa n’ubucuruzi. Icyo usabwa ni uko ugira imishinga irenze umwe ukora kandi yose ikaba ishobora kuguha amafaranga.

2) Shaka indi serivisi utanga

Niba ushaka kugira ibintu byinshi ukora, shaka serivisi utanga aho utuye cyangwa aho uba itandukanye n’akazi usanzwe ukora buri munsi. Urugero: Ushobora kuba mu buzima busanzwe uri umwarimu cyangwa ukora akazi ko mu biro, ariko ukagira nka butiki (boutique) icuruza ibintu binyuranye aho utuye.

Igitekerezo kiri hano ni uko nyuma y’akazi usanzwe ukora, ushobora no kugira indi serivisi utanga mu buzima bwa buri munsi kandi na yo yakwinjiriza amafaranga.

3) Hanga igicuruzwa cyawe

Birashoboka ko wahanga igicuruzwa cyawe ukagishyira ku isoko, kikakwinjiriza amafaranga. Nko muri iki gihe mubona abantu benshi bahanga ibinyobwa binyuranye, abahanga porogaramu za mudasobwa, abahanga imyenda n’imideri n’ibindi.

Guhanga cyangwa gushyiraho igicuruzwa cyawe na byo bizagufasha kwinjiza amafaranga. Ibi bishobora kukugira umukire binyuze mu gucuruza icyo gicuruzwa cyangwa mu gutanga uburenganzira ku bashaka gukora icyo gicuruzwa wahanze.

4) Koresha impano yawe  mu gushaka amafaranga

Uretse kuba ufite akazi cyangwa imishinga itandukanye, ubundi buryo bwagufasha kugira ibintu byinshi bikwinjiriza amafaranga ni ugukoresha impano yawe mu kwinjiza amafaranga. Mu nyandiko twakoze mbere (WAYISOMA HANO) twagaragaje impano zitandukanye zirimo ubugeni, ubuhanzi, gufotora, kwandika, gucuranga, kuboha, kuririmba n’izindi ushobora gukoresha winjiza amafaranga.

Icyo wamenya ni uko iyo mpano ufiye cyangwa ibyo bikorwa ukora wishimisha gusa na byo byavamo indi mishinga ufatanya n’akazi usanzwe ukora.

5) Gura imitungo itimukanwa

Ubundi buryo bwagufasha kugira imishinga myinshi ikwinjiriza amafaranga ni ukugura imwe mu mitungo itimukanwa nk’amazu cyangwa ubutaka.

Byagaragaye ko imitungo itimukanwa igenda yunguka uko igihe gishira. Iyo mitungo ushobora kuyikodesha ukinjiza amafaranga cyangwa ukayigurisha ku mafaranga menshi. Hari umuntu nzi waguze ikibanza cya miliyoni 5, nyuma y’amezi atandatu akigurisha miliyoni 12. Urumva ko yabonye inyungu nini kandi mu gihe gito.

Basomyi b’inyandiko zacu rero, turongera kubabwira ko muri iki gihe kubaho udafite ibintu birenze kimwe bikwinjiriza amafaranga bigoye. Birashoboka ko wakora imishinga myinshi, ugahanga ibicuruzwa byawe,  ukagura imitungo itimukanwa, ugakoresha n’impano yawe winjiza amafaranga.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

One thought on “Ni gute wagira ibintu byinshi bikwinjiriza amafaranga?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!