Impamvu zituma utaba umukire (Igice cya mbere)

Mu nyandiko zacu zatambutse mbere twagiye tugaragaza ko kuba umukire biharanirwa. Ushobora kuba waragerageje ibintu byose bishoboka, ugashaka akazi, ukihangira imirimo, ugacuruza, ugakora n’indi mishinga myinshi, ariko ntutere imbere. Akenshi bituruka ku myitwarire, imyumvire, imitekerereze n’imikorere yawe.

Umuntu wese ashobora kuba umukire, ariko na none abantu bose ntibabasha kuba abakire. Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko, tugiye kugaruka ku mpamvu 6 zishobora kuba zikubuza kuba umukire cyangwa zikubuza gutera imbere:

 

Img: Impamvu zituma utaba umukire (Designed by imbere.rw)

1) Kwibwira ko akazi ari ko katuma uba umukire

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko “akazi ukorera abandi kagufasha kubaho, ariko ntabwo kakugira umukire”. Imwe mu mpamvu ituma abantu benshi bataba abakire nuko bibwira ko akazi kabahemba umushahara ari yo nzira yonyine yabafasha kuba abakire. Abenshi mu bafite iyi myumvire usanga buri gihe batekereza kujya gusaba akazi aho gutekereza ku buryo bakwihangira umurimo cyangwa bagashinga “business” bakora.

Ikindi twakwibutsa ni uko abakozi bakorera ba bantu bashinze imishinga yabo. Aho guhora utekereza ko gusaba akazi ari yo nzira yonyine yakugira umukire, tekereza uburyo washinga “business” yawe, ahubwo nawe ukoreshe abandi. Ibyo nibyo bizagufasha kuba umukire.

(KANDA HANO USOME INYANDIKO BIJYANYE)

2) Guhitamo ibyo uzakora ushingiye ku mabwire y’ababyeyi cyangwa umuryango

Akenshi umuntu ahitamo ibyo akora ashingiye ku bumenyi, ubushobozi cyangwa impano afite. Nta muntu ukwiriye guhitiramo undi icyo azakora. Burya n’abana bato bakwiye kwihitiramo ibyo biga n’ibyo bazakora. Icyo ababyeyi babafasha ni ukubayobora no kubafasha kumenya ibyo bafitemo ubushobozi kurusha ibindi cyangwa impano zabo.

Ntabwo ushobora guhitamo kuba umucuruzi ngo kuko n’ababyeyi bawe ari abacuruzi; ntabwo ababyeyi bawe ari bo bagomba kuguhitiramo icyo ukora. Iyo bigenze gutyo, ni ha handi umuntu akora ibyo adakunda cyangwa adafitemo impano.

Indi mpamvu rero ishobora kuba ibuza abantu benshi gutera imbere no kuba abakire ni ukutamenya kwihitiramo ibyo bazakora; bakagendera kubyo ababyeyi babo cyangwa umuryango wabo ushaka.

3) Gutinya gutsindwa cyangwa guhomba

Iki twakigarutseho mu nyandiko zacu nyinshi. Gutinya guhomba cyangwa gutinya gutsidwa biri mu mpamvu zituma abantu benshi badatera imbere. Gutinya gutsindwa bituma nta kintu na kimwe ukora. Bituma nta kintu gishya ugerageza. Iyo utinya guhomba ntushobora no kwihangira umurimo cyangwa gukora undi mushinga uwo ari wo wose.

Abanyarwanda nibo bavuga ngo “nta yitinya itarungurutse”, nawe rero niba ushaka gutera imbere, tinyuka ugerageze ibintu bishya. Niwahomba cyangwa ugatsindwa uzakuramo amasomo azagufasha gutsinda mu gihe kiri imbere. “Gutsindwa nabyo biri mu bigize intsinzi”.

4) Kugisha inama abantu b’abakene

Indi mpamvu ishobora kuba ikubuza gutera imbere ni ukuba mu nshuti zawe nta bantu bateye imbere barimo bakugira inama. Ntawe utanga icyo adafite!  Umuntu utashoboye kwiteza imbere ntabwo yakugira inama zigufasha kwiteza imbere.

Niba rero nawe ushaka kuba umukire, tangira ugishe inama abantu uzi ko bateye imbere, aho kugisha inama abakene. Niyo baba barize bafite ubuhanga n’ubumenyi mu by’iterambere, burya ntabwo inama bakugira zagufasha kuba umukire kurusha izo wagirwa n’umuntu wabashije kwiteza imbere.

5) Kwibwira ko kuba umukire ari amahirwe

Indi mpamvu ishobora gutuma utabasha kuba umukire ni ukwibwira ko kuba umukire ari amahirwe. Gukira si amahirwe; gukira ni ibintu umuntu akorera kandi akabigeraho. Gukira ntabwo ari ibintu byizana cyangwa ngo bize umuntu atabikoreye. Bisaba gukora cyane no kugira imyumvire n’imitekerereze iganisha ku kuba umukire.

Umuntu wibwira ko gukira ari amahirwe, ntashobora gutekereza uburyo nawe yakira. Ahora ategereje igihe amahirwe azazira, aho gukora ibikorwa byamufasha kwiteza imbere.

Niba rero nawe wibwiraga ko gukira ari amahirwe, iyo myumvire yireke. Tangira ukore kandi ushake icyaguteza imbere kuko kuba umukire ntabwo byizana, umuntu arabikorera.

6) Kutagira umushinga ukora ukwinjiriza amafaranga

Abantu benshi babaye abakire bahuriza ku kuba bagira imishinga cyangwa “businesses” zabo zibinjiriza amafaranga. Impamvu ituma abantu benshi bataba abakire ni ukuba batagira ikintu na kimwe cyangwa umushinga n’umwe bashoyemo amafaranga yabo.

Nko ku bantu bakora akazi kabahemba umushahara, abagerageje kwiteza imbere icyo bakora ni ukuzigama, bakibagirwa ko kuzigama byonyine bidahagije. Umuntu agomba kugira n’indi mishinga ashoramo ya mafaranga azigama kuko kuzigama byonyine ntabwo byagira umuntu umukire.

Niba rero nawe ushaka gutera imbere, ni ngombwa gutangira gushora amafaranga yawe mu yindi mishinga yunguka aho kuyazigama gusa. Icyo twongeraho nuko amafaranga ayo ari yo yose, yaba macye cyangwa menshi, ashobora gukorwamo imishinga kandi igatanga inyungu. Si ngombwa ko ugira amafaranga menshi ngo ubone kuyashora mu mishinga ibyara inyungu.

Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko twagaragaje impamvu 6 zituma abantu benshi bataba abakire. Muri izo twavuze: Kwibeshya ko akazi ariko kakugira umukire, gutinya guhomba, kutamenya guhitamo ubyo uzakora, kugisha inama abantu b’abakene, kwibwira ko gukira ari amahirwe no kutagira umushinga ukwinjiriza amafaranga.

Mu gice cya kabiri cy’iyi nyandiko tuzagaragaza izindi mpamvu 6 zituma abantu benshi bataba abakire.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Inyandiko nk’izi zikorwa mu rwego rwo gukangurira abantu kwiteza imbere. Muri iki gihe abantu bakeneye amakuru n’inyigisho zibafasha kwiteza imbere. Ni nayo mpamvu twifuza ko uyu mugambi washyigikirwa n’abasoma inyandiko dukora kugira ngo uzahoreho.

Niba ushaka kudushyigikira cyangwa gutera inkunga iki gitekerezo KANDA HANO utwandikire kuri WhatsApp.

One thought on “Impamvu zituma utaba umukire (Igice cya mbere)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!