Menya impamvu zikubuza kwihangira umurimo

Nta kintu kibaho cyiza nko kwikorera cyangwa gukora umurimo wawe aho gukorera abandi. Abantu benshi twifuza kwikoresha no kwihangira imirimo ariko siko twese tubigeraho. Waba nawe waragerageje kwihangira umurimo? Waba ufite icyifuzo cyo kwikorera ariko bikaba byarakunaniye?

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zituma abantu benshi badashobora kwihangira imirimo nk’uko babyifuza. Nawe wasanga zimwe muri izi mpamvu zituma utabasha kwihangira umurimo ngo utere imbere:

1) Kwibwira ko gushaka akazi ari bwo buryo bwonyine bwo gukorera amafaranga

Biturutse ku buryo abantu benshi bizemo mu gihe cyashize, abantu benshi bazi ko kwiga, warangiza kwiga ugashaka akazi kaguhemba umushahara ari yo nzira yonyine yo gukorera amafaranga. Ubu nibwo buryo abantu benshi bigishijwe bwo gukorera amafaranga. Mu gitabo twavuzeho cyane ku rubuga rwacu cyitwa RICH DAD POOR DAD cyanditswe na Robert Kiyosaki avuga ko impamvu abantu benshi bataba abakire ari uko bigishijwe gukorera amafaranga no gushaka akazi kabahemba umushahara aho kwiga gushinga no guhanga imishinga izatuma babona amafaranga menshi. Ibi ni nabyo bituma abantu benshi cyane cyane abize bahora bibwira ko nta bundi buryo babonamo ubukire uretse kujya gushaka akazi kabahemba umushara ku kwezi.

2) Kwitinya no kutigirira icyizere

Kwitinya no kutigirira icyizere biri mu mpamvu zituma abantu benshi batihangira imirimo. Ibi bijyana no kwisuzugura no gutinya guhomba mu gihe waba watangiye umushinga. Imwe mu myitwarire iranga abantu benshi bateye imbere bazwi ku isi ni uko bigirira icyizere kandi badatinya gufata imyanzuro ibaganisha ku iterambere.

Kutigirira icyizere bituma udashyira mu bikorwa byinshi mu bitekerezo by’imishinga uba ufite. Ibyo bikwima amahirwe yo kwihangira imirimo no gutera imbere.

3) Akazi ukora ubu kagufata umwanya wose

Hari abantu benshi badashobora kwihangira imirimo kubera ko bafite akazi katabaha umwanya na muto wo gukora indi mishinga. Iyo nayo ni impamvu ituma abantu benshi batihangira imirimo bigatuma bahora mu kazi ko gukorera abandi. Mu gihe bidashoboka ko umuntu atangira umushinga akorana n’akazi kandi atanashoboye gufata umwanzuro wo kugasezera, usanga umuntu agumye muri ako kazi kandi wenda atanakishimiye. Niyo mpamvu dukunda kujya inama yo gushaka akazi kaguha umwanya wo gukora ibindi cyangwa se ukareka gushaka akazi, ahubwo ukihangira imishinga yawe ukora.

4) Ubumenyi buke

Abantu benshi baba bifuza kwihangira imirimo ariko ugasanga nta bumenyi bafite bubafasha kwihangira iyo mirimo. Hari n’ababa batazi ko hari imishinga wakora uyifatanyije n’akazi ka buri munsi usanzwe ukora. Ikibazo cy’ubumenyi buke ku bantu bashaka kwihangira imirimo ni ikibazo rusange kandi ni ikibazo gikomeye.

Bumwe mu bumenyi bw’ibanze umuntu ushaka kwihangira umurimo agomba kugira ni nko kumenya guhitamo umushinga azakora, kumenya gutegura umushinga, kumenya kwamamaza, kugira ubumenyi bw’ibanze bwo kubara amafaranga, kumenya kubara inyungu, kumenya gushora imari, kumenya kuzigama n’ibindi byinshi. Hari n’ababa batazi imishinga igezweho yabafasha kwihangira imirimo.

5) Kwibwira ko uzategura umushinga ari uko wabonye igishoro

Ikibazo cy’igishoro gikunda kubuza abantu benshi kwihangira imirimo. Hari abantu benshi batekereza ko kugira ngo utangire gutegura umushinga ugomba kuba wabonye igishoro. Ibi sibyo, kuko kugira igitekerezo cy’umushinga ntibyishyurwa. No gutegura umushinga ntibigora; ushobora no kubyikorera. Nyuma yo kugira igitekerezo cy’umushinga no kuwutegura, nibwo unamenya ngo uyu mushinga uzakenera igishoro cyangwa ingengo y’imari ingana ite? Hari abantu benshi bananirwa gutekereza no gutangira imishinga kuko buri gihe baba bavuga ngo nta gishoro bafite; nta gishoro barabona! Ibi nabyo biri mu bintu bituma abantu batihangira imirimo.

6) Kutagira ibitekerezo by’imishinga

Ushobora kuba ufite amafaranga yo gutangira imishinga no kwihangira imirimo ariko ukabura ibyo uyashoramo; ukabura igitekerezo cy’umushinga wakora. Kugira igishoro byonyine ntibihagije kugira ngo wihangire imirimo. Bisaba no kuba ufite igitekerezo cyiza cy’umushinga uzashoramo amafaranga yawe. Kugira igitekerezo cy’umushinga no kumenya guhitamo igitekerezo cyiza nabyo bisaba ubumenyi bw’ibanze kuko hari igihe umushinga uhomba kubera ko abawukora bahisemo nabi igitekerezo cyawo.

Mu gusoza iyi nyandiko twabibutsa ko urubuga rwacu www.imbere.rw dufasha abantu gutegura imishinga, gutegura business plan no kwandika inyandiko zinyuranye. Tugira inama abafite imishinga cyangwa abateganya kuyitangira.

Twandikire cyangwa uduhamagare kuri:

Telefone: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

UZUZA IYI FORM NIBA USHAKA KO TUGUTEGURIRA UMUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO ZIRI KU MBUGA ZACU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!