Andi mabanga yagufasha kuba umukire ukwiye kumenya uyu munsi

Nk’uko twabigaragaje mu nyandiko zacu zinyuranye, kuba umukire cyangwa gutera imbere ni ibintu bishoboka. Gusa bisaba kubikorera no kugira ubumenyi, imyumvire n’imyitwariye nyayo iganisha ku bukire.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kubagezaho andi mabanga 6 yagufasha kuba umukire ukwiye kumenya uyu munsi:

1) Kuzigama wibigira intego yawe ya mbere, intego yigire kubyaza amafaranga yawe andi mafaranga

Iki twakigarutseho mu nyandiko zacu. Kuzigama byonyine ntibishobora kukugira umukire. Kuzigama ni byiza kuko biguha umutekano ariko niba ushaka gutera imbere, ukwiye gutangira kwiga gukoresha amafaranga yawe uyabayaza andi.

Mu mwanya wo kuzigama amafaranga yawe kuri konti, abahanga mu by’ubukungu batanga inama yo gushora amafaranga yawe mu bindi bikorwa n’imishinga yunguka.

2) Amafaranga agira akamaro si ayo winjiza, agira akamaro ni ayo usigarana

Iyi nama igamije kutwigisha kumenya gukoresha neza amafanga yacu. Ibi bijyana no gukora gahunda ihamye y’uko dukoresha amafaranga yacu no kumenya uburyo tugira ayo dusigarana. Amafaranga yose winjiza birashoboka ko wayakoresha agashira. Igikomeye ni ugushobora kugira amafaranga usigarana wazigama cyangwa ukayashora mu yindi mishinga ibyara inyungu.

3) Gura imitungo itimukanwa (assets)

Kugura imitungo itimukanwa dukunda kwita “assets” ni rimwe mu mabanga akomeye yagufasha kuba umukire. Abantu benshi babaye abakire bahuriza ku kuba bagura “assets” aho kugura ibintu bita agaciro, bitunguka cyangwa bitaramba ari byo dukunda kwita “liabilities”.

Zimwe mu ngero z’imitungo itimukanwa ushobora kugura ni isambu, amazu n’indi mitungo. Niba rero ushaka kuba umukire, ugomba kwihatira kugura iyo mitungo (assets).

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

4) Hanga umurimo wawe, aho gukorera abandi

Niba ushaka gutera imbere no kuba umukire, usabwa kwihangira umurimo aho gukorera abandi. Biragoye ko umushahara uhembwa wakugira umukire kuko akenshi umushahara uhembwa ni ugufasha kubaho gusa.

Ku bantu bafite akazi, inama twabagira ni ugutangira ibindi bikorwa n’indi mishinga yababyarira inyungu n’amafaranga ku buryo mu gihe gito bazareka gukorera abandi ahubwo bakikorera.

5) Iyungure ubumenyi mu bukungu n’imikoreshereze y’amafaranga

Umuntu ushaka gutera imbere agomba guhora yiga kandi yiyungura ubumenyi mu by’ubukungu n’imikoreshereze y’amafaranga. Niba wafashe akanya ukaba uri gusoma iyi nyandiko, ubwo nawe watangiye inzira yo kuba umukire.

Ubumenyi nk’ubu nibwo bufasha abantu benshi kuba abakire no kumenya uko bakoresha amafaranga yabo kugira ngo batere imbere, babe abakire.

6) Tinyuka, witinya guhomba

Umuntu ushaka gutera imbere agomba kuba ari umuntu utinyuka kandi udatinya guhomba. Gutinya bituma hari abantu benshi batagera ku nzozi zabo zo kuba abakire kuko bituma umuntu atagerageza amahirwe abonye.

Ibanga rikomeye ryagufasha gutera imbere ni ugutinyuka, ukagerageza ibintu bishya, ugahanga imishinga mishya. Nta kabuza niwatinyuka uzagera ku ntego yawe yo kuba umukire.

Muri iyi nyandiko twagaragaje amabanga atandatu yagufasha kuba umukire ariyo: kubyaza amafanga yawe andi mafaranga, gukoresha neza amafaranga yawe, kugura imitungo itimukanwa, kwihangira umurimo wawe, kwiyungura ubumenyi no gutinyuka. Aya mabanga niwayakurikiza uzagera ku bukire n’iterambere wifuza.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel:+250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

One thought on “Andi mabanga yagufasha kuba umukire ukwiye kumenya uyu munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!