Menya uko wategura ikizamini cy’akazi

Ikizamini cy’akazi nacyo kirategurwa. Nk’uko dutegura ibizamini byo mu mashuri cyangwa n’ibindi bizamini nk’ibyo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, ibizamini by’akazi nabyo birategurwa.

Ahantu henshi bashaka abakozi bakunze gutanga ibizamini biri mu byiciro bibiri ari byo: ikizamini cyanditse ari cyo dukunda kwita “written exam” mu cyongereza n’ikizamini ukora imbonankubone ari cyo dukunda kwita “interview” mu cyongereza.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kureba ibintu bya ngombwa ukwiye gukora mu rwego rwo kwitegura ikizamini cy’akazi cyaba icyanditse cyangwa icya interview:

1) Kumenya imiterere n’imikorere y’ikigo ugiye gukoramo ikizamini

Mbere yo kujya gukora ikizamini cy’akazi, ugomba gushaka amakuru yimbitse ku kigo cyangwa urwego ugiye gukoramo ikizamini. Usabwa kumenya imiterere y’icyo kigo, uko ubuyobozi bwacyo buteye, inshingano zacyo n’ibikorwa bya buri munsi byacyo.

Amakuru nk’aya wayakura muri raporo z’ibikorwa z’icyo kigo, mu mategeko ashyiraho icyo kigo no mu zindi nyandiko zikorwa n’icyo kigo ushaka gukoramo ikizamini cy’akazi.

2) Gusoma no kumva neza inshingano z’umukozi uzakora kuri uwo mwanya

Akenshi mu matangazo y’akazi bashyiraho n’inshingano zizakorwa n’umukozi uzatsindira uwo mwanya. Mu gutegura neza ikizamini, ugomba gusoma neza izo nshingano ukazumva ukanazihuza n’ubumenyi bukenewe kugira ngo izo nshingano zikorwe.

3) Guhuza inshingano ziri ku mwanya w’akazi n’ubumenyi bukenewe

Inshingano ziri ku mwanya w’akazi nizo ziguha icyerekezo cy’ibyo wibandaho utegura ikizamini. Buri nshingano iba ifite ubumenyi cyangwa amasomo wahita uheraho wiga. Mu gutegura ikizamini rero, ugomba kumenya ngo iyi nshingano bavuze, umuntu yayikora ate? Mu gushaka uburyo bwo kuyikora, niko uhita ubona ibyo wakwiga bijyanye n’iyo nshingano.

4) Kwigira ikizamini

Nyuma yo kubona inshingano zijyanye n’umwanya uzakoreraho ikizamini cy’akazi no kumenya ubumenyi bw’ibanze bukenewe kuri uwo mwanya, hakurikiraho kwiga no gusoma inyandiko zinyuranye ziguha ubumenyi n’amakuru yimbutse ku bumenyi bukenewe ku mwanya w’akazi uzakoraho ikizamini. Inama ikomeye twatanga aha ni ugushaka amakuru ahantu henshi haba mu bitabo, kuri interineti n’ahandi hose haguha ubumenyi bwagufasha gutsinda ikizamini.

5) Gushaka ibindi bizamini byakozwe mbere ku mwanya ugiye gukoraho ikizamini

Irindi banga ryagufasha gutegura ikizamini ni ugushaka ibizamini byakozwe mbere ku myanya ihuye n’uwo ugiye gukoraho ikizamini. Ushobora gushaka ibyakozwe muri icyo kigo cyangwa ibyakozwe mu bindi bigo ariko ku myanya imeze kimwe cyangwa ijya gusa n’uwo ugiye gukoraho ikizamini. Ibi bizamini uzabyitorezaho mu rwego rwo gutegura ikizamini cyawe.

6) Gushaka amakuru n’ubumenyi bw’ibanze kuri gahunda za Leta

Mu Rwanda, ahantu hose wakora ikizamini haba mu nzego za Leta cyangwa izigenga uzahura n’ibibazo bibaza gahunda za Leta zinyuranye. Ikizamini uzaba utegura cyose, usabwa kumenya nibura zimwe muri gahunda za Leta. Aha twatanga nk’ingero za zimwe muri gahunda umuntu wese ukora ibizamini agomba kumenya:

-Icyerekezo 2050 (Vision 2050),

-National Strategy for Transformation (NST1),

-Gahunda za Home Grown Solutions (Ubudehe, Girinka, VUP, ….)

7) Kumenya amakuru y’ibanze ku bintu bibera mu gihugu utuyemo no ku isi muri rusange

Indi nama tugira umuntu utegura ibizamini by’akazi ni uguhora afite amakuru y’ibanze ku bintu bibera ku isi. Ugomba kuba uri umuntu usoma amakuru, wumva radiyo zinyuranye ku buryo uza uzi inkuru zigezweho kuva kuri politiki, ubukungu, umuco, imikino, imyidagaduro n’ibindi. Ibi nabyo bizagufasha mu gusubiza ibibazo uzabazwa cyane cyane mu gice cya interview.

AMABANGA YAGUFAHA GUKORA IKIZAMINI CYA INTERVIEW

MENYA UKO WATEGURA UMUSHINGA

IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

Menya uko wategura ikizamini cy’akazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!