Ubworozi bw’inkoko:  imiti n’inkingo by’inkoko z’inyama

Ugereranyije n’inkoko zitera amagi, inkoko z’inyama zo zikenera inkingo nkeya. Gusa nazo zisabwa kwitabwaho no gukurikiranwa kugira ngo zitange umusaruro mwiza.

By’umwihariko, inkoko z’inyama zisabwa kugaburirwa ibiryo bihagije kugira ngo zikure vuba kandi zifite inyama nziza kuko ari cyo ziba zarororewe.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe gahunda y’inkingo zihabwa inkoko z’inyama nk’uko igaragara mu mbonerahamwe ikurikira:

UKO WATEGURA IBIRYO BY’INKOKO

Gahunda yo gukingira no guha imiti inkoko z’inyama

IGIHE INKOKO IMAZEURUKINGOIGIPIMO CY’UMUTI N’URUKINGO
Inkoko imaze umunsi 1New castleNew Castle HB1: agacupa k’inkingo 1000 bagashyira muri litiro 20 z’amazi meza
Kuva ku munsi 1 kugeza ku munsi wa 4Vitamine Anti-stressAMINOVIT: garama 1 bayivanga na litiro 1 y’amazi meza
Kuva ku minsi 5 kugeza ku minsi wa 7Contrôle CoccidioseVETACOX:  garama 1 bayivanga na litiro 1 y’amazi meza
Ku munsi wa 7GUMBOROCevac Gumbo L: agacupa k’inkingo 1000 bagashyira muri litiro 20 z’amazi meza
Ku munsi wa 14New CastleNew Castle Lasota: agacupa k’inkingo 1000 bagashyira muri litiro 20 z’amazi meza
Kuva ku munsi wa 17 kugeza ku wa 19Contrôle CoccidioseAmprolium: garama 1 bayivanga na litiro 1 y’amazi meza
Ku munsi wa 21GUMBOROCevac Gumbo L: agacupa k’inkingo 1000 bagashyira muri litiro 20 z’amazi meza

Ikindi gikomeye aborozi b’inkoko bakwiye kumenya ni uko kuri buri rukingo hagomba kujyaho itariki inkoko yaruherewe.  Bakwiye kandi kumenya ko buri muti cyangwa urukingo rukoresha amazi bagomba gukoresha amazi asukuye.

INKINGO Z’INKOKO Z’AMAGI

IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!