Imishinga igezweho wakora ugatera imbere (igice cya mbere)

Abantu benshi baba bifuza gukora imishinga yabateza imbere ariko ugasanga nta bitekerezo by’imishinga (business ideas) bafite.   Nk’uko twabigarutseho mu nyandiko zacu zatambutse, mbere yo gutangira umushinga ugomba kubanza ugatekereza imishinga uzakora, warangiza ugahitamo cyangwa ugatoranya uwo ukora ugendeye ku bushobozi bwawe, ubumenyi ufite n’ibindi.

MENYA IBYO WAGENDERAHO UHITAMO UMUSHINGA

Nawe ushobora kuba ufite icyifuzo cyo gutangira umushinga waguteza imbere, ariko warabuze igitekerezo cyiza cy’umushinga wakora.  Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko, tugiye kubagezaho imwe mu mishinga (business ideas) igezweho muri iki gihe wakora ikaguteza imbere:

1) Imishinga ijyanye no kwambika abantu

Kuva ku bucuruzi bw’imyenda kugera ku bakora n’abadoda imyenda itandukanye cyangwa abahanga imideri, imishinga yo gukora imyambaro cyangwa kuyicuruza ni imishinga yizewe kandi itanga inyungu ka bayikora benshi. Kwambara nabyo biba mu bintu bya ngombwa abantu bose bakenera. Ibyo bituma imyenda iba mu bintu bigira abaguzi benshi cyane. Muri iki gihe, imishinga yose wakora ijyanye no gucuruza, guhanga cyangwa kudoda imyenda yaguha amafaranga kandi menshi. Birashoboka kandi ko watangira uyu mushinga ukazagera ku rwego rwo gukora uruganda rw’imyenda rwawe cyangwa ugashyiraho “brand” yawe y’imyambaro.

2) Kwandika no gucuruza ibitabo

Muri iki gihe tugezemo, birashoboka ko wakwandika igitabo kimwe kikakwinjiriza amafaranga azagutunga ubuzima bwawe bwose cyangwa akakugira umukire. Aha twatanga nk’ingero z’ibitabo nka The Lord of the Rings cyanditswe na John Tolkien mu mwaka wa 1954 na Harry Potter and the Philosopher’s Stone cyanditswe na JK Rowling mu mwaka wa 1997 n’ibindi byinshi. Ibi bitabo biri mu bitabo byagurishijwe kenshi kandi byinjije amafaranga menshi. Abakunda gusoma muzasome amateka ya JK Rowling mwumve neza ukuntu iki gitabo cyahinduye ubuzima bwe.

Niba nawe wiyumvamo impano yo kwandika ibitabo, ukwiye kumenya ko kwandika ibitabo cyangwa kubicuruza bishobora kuvamo umushinga ukomeye waguteza imbere.

3) Gukora imitako inyuranye

Abantu benshi bakenera imitako yaba ijyana n’imyenda bambara cyangwa imitako ikoreshwa aho abantu batuye. Gukora imitako nawo ni umushinga ushobora gukora utanagusabye igishoro kinini. Ni umushinga kandi wafatanya n’indi mishinga cyangwa n’akandi kazi usanzwe ukora.

4) Gushinga “blog” cyangwa “website”

Gushinga urubuga rwa interineti cyangwa “website” nawo ni umwe mu mishinga igezweho wakora muri iki gihe. Bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga no kuba abantu benshi ku isi bakoresha interineti cyane, urubuga rwa interineti rushobora kukwinjiriza amafaranga binyuze ku kurwamamazaho, kumenyekanisha ibikorwa byawe cyangwa kurucururizaho. Uyu nawo ni umushinga wakora mu buryo bworoshye kandi nta gishoro kinini bigusabye.

5) Gucuruza ibyuma (spare parts) by’ibinyabiziga

Gucuruza “spare parts’ z’ibinyabiziga byaba iby’imodoka, moto cyangwa amagare nabyo biri mu mishinga ishobora kukwinjiriza amafaranga menshi. Muri iki gihe, abantu batunze ibinyabiziga bariyongera kandi n’umubare w’ibinyabiziga bikoreshwa uriyongera cyane. Gucuruza ibyuma by’ibinyabiziga rero, ni umushinga ukomeye kandi ugira abaguzi benshi.

6) Ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga (online selling)

Muri iki gihe, ushobora gukora ubucuruzi mu buryo bw’ikoranabuhanga bitagusabye kujya gukodesha iduka ryo gucururizamo no kwishyura amafaranga y’ubukode. Muri iki gihe, igicuruzwa icyo ari cyo cyose cyangwa serivisi iyo ari yo yose, wabicuruza ukoresheje ikoranabuhanga. Ushobora kubikora ukoresheje imbuga zikora ubu bucuruzi zisanzweho, ushobora gukoresha imbuga nkoranyambaga abantu bahuriraho cyangwa se ukaba washinga urubuga rwawe rukora ubu bucuruzi.

Iyi mishinga twagaragaje ni imwe mu mishinga ushobora gukora muri iki gihe. Hari n’indi myinshi tutavuzeho. Mu gice cya kabiri cy’iyi nyandiko tuzagaragaza indi mishinga wakora ikaguteza imbere.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

KANDA HANO UMENYE UKO WATEGURA UMUSHINGA

Mugire amahoro

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!