Uko wafungura You Tube Channel

Mu nyandiko zacu zatambutse, twanditse ko gukoresha urubuga rwa You Tube nabyo biri mu buryo wakoresha ikoranabuhanga ukinjiza amafaranga. Twagaragaje ko gukora urubuga rwa You Tube biri mu mishinga wakora ikakwinjiriza amafaranga mu buryo bworoshye kandi nta gishoro kinini bigusabye.

Urutonde rw’abantu binjiza amafaranga menshi kuri You Tube

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kugaragaza uko wakwifungurira urubuga rwawe rwa You Tube ari rwo dukunze kwita mu cyongereza “You Tube Channel”.

INZIRA WANYURAMO UFUNGURA URUBUGA RWA YOU TUBE:

1) Fungura Konti ya Gmail cyangwa Google Account. (Iyo usanzwe uyifite ubwo ukomeza ku ntambwe ikurikira ya kabiri).

2) Injira ku rubuga rwa You Tube: Ujya ahashyirwa imbuga kuri mudasobwa yawe cyangwa kuri telefone ukandika www.youtube.com. Ibi ushobora no kubigeraho ugiye ku rubuga rwa Google ugashakisha (Search) You Tube.

3) Kanda kuri “Profile Picture” yawe, urahita ubona handitse “Create a channel”, ubundi naho uhakande.

4) Kuzuza amakuru ajyanye n’urubuga rwawe: Niwamara gukanda kuri “Create a channel” urabona igice kikubaza kuzuzamo amakuru ajyanye n’izina rya “Channel”, icyo “Channel” izaba ikora n’ibindi. Niwamara kubyuzuza ubwo uzaba usigaje kujya muri “Settings” za “Channel” yawe.

5) Gukora Setting y’urubuga rwawe: Nyuma yo kuzuza amakuru ajyanye n’urubuga rwawe no kurushinga, kanda ahari “Settings” kugira ngo urubuga rwawe urukore uko ushaka. Ibi abantu benshi ntibabyibuka ariko nabyo ni ingenzi kugira ngo urubuga rwawe ruzagaragare neza kandi rusurwe cyane.

Nyuma y’izo ntambwe urubuga rwawe ruba rushinzwe. Icyo uba usigaje ni ugutangira gushyiraho “content” uko ubishaka kugeza igihe ruzagera ku rwego rwo kwinjiza amafaranga.

Indi nama twagira abasoma urubuga rwacu ni uko urubuga rwa You Tube rugira “Videos” nyinshi zigaragaza uko washinga “You Tube Channel”, kandi izo “videos” wazibona mu ndimi zose cyane cyane Icyongereza n’Igifaransa. Twabagira inama yo kuzireba kuko nazo zabafasha.

TWANDIKIRE TUGUFASHE GUFUNGURA YOU TUBE CHANNEL

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro

Ubwanditsi bwa imbere.rw

2 thoughts on “Uko wafungura You Tube Channel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!