Uko wakorora inkoko

Ubworozi bw’inkoko buri mu mishinga igezweho ifasha abantu benshi kwiteza imbere mu gihe gito. Nkuko twabigarutseho mu nyandiko yacu yatambutse mbere (KANDA HANO UYISOME), ubworozi bw’inkoko ni umushinga wunguka vuba kandi woroshye kuwukora.

Uko wakorora inkoko

Mu nyandiko yacu y’uyu munsi tugiye kugaruka ku bworozi bw’inkoko n’uko wabukora. Turagaragaza uburyo wategura aho ziba cyangwa ikiraro cyazo, uburyo zororoka, ibiryo byazo n’uburyo zitanga umusaruro:

Uburyo bwo gutegura aho inkoko ziba:

1) Inkoko zaba izitera amagi cyangwa iz’inyama zigomba kuba ahantu zisanzuye kandi hari urumuri n’umwuka bihagije.

Ibipimo bigaragaza aho inkoko imwe igomba kuba yisanzuye ni ibi bikurikira:

 _Imishwi (Kuva ku munsi umwe kugeza ku minsi 30): Muri 1m² hagomba kuba imishwi iitarenze 20;

_Ibigwana (Kuva ku kwezi 1 kugeza ku mezi 5): Muri 1m²   hagomba kuba inkoko zitarenze 10;

_Inkoko zikuze zitera (Nyuma y’amezi 5):  Muri 1m² hagomba kuba inkoko zitarenze 5.

2) Inkoko zigomba kugira urugo rwo gutemberamo ku zuba. Urwo rugo rugomba kuba ruzitiye kugira ngo zitajya hanze yarwo. Mu bworozi bugezweho, si byiza kureka inkoko ngo zirirwe zizerera kuko zona imyaka. Inkoko zigomba kugira ikiraro cyazo ukajya uzisohora zigiye ku zuba cyangwa ugiye kuzikorera isuku.

Uko inkoko zororoka:

Inkokokazi itangira gutera imaze amezi 5,5 ivutse. Inkoko irarira iminsi 21, nyuma yayo igaturaga. Inkokokazi ishobora gutera idafite isake, ariko igatera amagi y’amahuri. Amahuri ni amagi atabanguriye. Iyo inkoko iyaraririye nta mushwi uvamo.

Mu rwego rwiza rwo kubangurira inkoko, isake imwe irahagije ku nkokokazi 10 kugira ngo zitere amagi atari amahuri. Iyo inkoko zirenze 10 zigomba kugira andi masake kugira ngo zibangurirwe neza.

Inkokokazi imaze umwaka itera igomba kuvanwa mu bworozi kuko iba itagitanga umusaruro.

Uko wagaburira inkoko:

Kugira ngo inkoko zikure neza kandi zitange umusaruro ushimishije, zigomba kugaburirwa neza. Inkoko zororerwa mu kiraro zigomba kurya ibiryo by’invange birimo intungamibiri zose inkoko ikenera ndetse zigahabwa n’amazi menshi.

Dore ingano y’ibiryo inkoko igomba kurya buri munsi:

-Icyumweru cya 1 ivutse: igomba kurya gr 15 ku munsi

-Kugeza ku cyumweru cya 8:  igomba kurya gr 50 ku munsi

-Kugeza ku cyumweru cya 20:  igomba kurya gr 100 ku munsi

-Kugeza ku cyumweru cya 22: igomba kurya gr 120 ku munsi

-Inkoko itera: igomba kurya gr 130 ku munsi

KANDA HANO UMENYE UKO WAGABURIRA INKOKO.

Muri iyi nyandiko twagaragaje uko wategura ikiraro cy’inkoko, uburyo zororoka n’uburyo bwo kuzigaburira. Icyo twakongeraho ni uko mu gihe watangiye ubworozi bw’inkoko ugomba gukorana n’abasanzwe bazorora cyangwa abaveterineri bazo kugira ngo bazagufashe gukemura ikibazo cyose wahura nacyo. Ni ngombwa kandi kwita ku nkingo zigenerwa inkoko n’imiti ivura zimwe mu ndwara zifata inkoko (ibi tuzabigarukaho mu gihe kiri imbere).

KANDA HANO UBONE IMFASHANYIGISHO WAKWIFASHISHA MU KORORA INKOKO

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!