Amanota y’ibizamini bya Leta

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (Rwanda Education Board: REB) cyatangaje amanota y’ibizamini bya leta ku barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange.

REB cyashyizeho kandi uburyo bwo kureba amanota y’ibizamini bya Leta.

Uburyo bwo kureba amanota y’ibizamini bya Leta:

Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se abarangije ubumenyi rusange ukoresheje Interineti ukurikiza ibi bikurikira:

1) Abashaka kureba amanota n’ikigo bazigaho kuri intermet banyura ku rubuga rwa NESA arirwo www.nesa.gov.rw

2) Harafunguka urubuga ubundi ukande ahanditse “EXAM RESULTS”.

3) Nyuma urahitamo icyiciro umunyeshuri yarangije cyangwa icyo yakoreyemo ikizamini.

4) Ubundi ushyiremo “code” cyangwa “Index Number” (Nomero iranga umunyeshuri wakoze ikizamini)

5) Emeza ukanda ahanditse “GET RESULTS”

Nyuma urahita ubona amanota y’umunyeshuri. Urahita ubona kandi ishuri yoherejweho. 

Uburyo bwa kabiri ni ukureba ayo manota ukoresheje telefone.

Kuri Telefone, ujya ahandikirwa ubutumwa, ukandika Index number y’umunyeshuri wakoze ikizamini, ukohereza kuri 8888.

 

KANDA HANO UREBE AMANOTA

KANDA HANO UMENYE UBURYO BWAKORESHEJWE MU KUBARA AMANOTA

SCHOOL CALENDAR 2022-2023

3 thoughts on “Amanota y’ibizamini bya Leta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!