Gahunda ya Nkunganire mu buhinzi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGIRI) yashyizeho Gahunda ya Nkunganire mu rwego rwo korohereza no gufasha abahinzi kuzamura no kongera umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda.

Iyi gahunda ya Nkunganire ifasha abahinzi kubona inyongeramusaruro, imbuto za kijyambere n’ibikoresho bikoreshwa mu buhinzi bishyuye igiciro gito.

Binyuze muri Gahunda ya Nkunganire, Leta yishyurira abahinzi igice cy’amafaranga bakagombye kwishyura bagura inyongeramusaruro, imbuto za kijyambere n’ibindi bikoresho byo mu buhinzi cyane cyane ibyifashishwa mu kuhira imyaka.

Nkunganire ya Leta ishobora kugera hagati ya 25% na 50%  ku nyongeramusaruro. Ishobora kugera hagati ya 50% na 85% ku mbuto z’ibihingwa binyuranye nk’ibigori, soya, imbuto (fruits) n’ibindi,  ikanagera kuri 50% kuri bimwe mu bikoresho byifashishwa mu buhinzi.

Gahunda ya Nkunganire mu buhinzi

Uko gahunda ya Nkunganire ikora

Kugira ngo iyi gahunda ikorwe, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishyiraho ibigo bya ba rwiyemezamirimo byemerewe gucuruza inyongeramusaruro, imbuto n’ibindi birebwa na gahunda ya nkunganire. Ibyo bigo bigirana amasezerano n’inzego z’Uturere mu rwego rwo kunoza imikorere.

Abacuruzi b’inyongeramusaruro n’imbuto bazwi nka Agrodealers bahabwa inyandiko zabugenewe bandikamo amazina y’umuhinzi uguze inyongeramusaruro cyangwa imbuto, nomero ye y’irangamuntu, ingano y’ubuso ahingaho, ubwoko n’ingano y’ifumbire cyangwa imbuto aguze n’amafaranga umuhinzi yishyuye. Umucuruzi asabwa kandi kwandika Nomero ya UPI y’ubutaka bw’uguze inyongeramusaruro cyangwa uguze imbuto z’indobanure.

Umuhinzi yishyura gusa amafaranga asigaye kuri Nkunganire agenerwa na Leta. Ni ukuvaga ko niba aguze imbuto zifite Nkunganire ya Leta ingana na 75%, ubwo umuturage azishyura gusa 25% y’igiciro cy’izo mbuto andi 75% Leta izayishyure uwo mucuruzi. Ni nayo mpamvu umuhinzi agomba gusinya kuri rwa rwandiko ruriho amakuru y’ibyo aguze n’ingano yabyo.

Umucuruzi asabwa kandi gutandukanya Lisiti y’abaguze ifumbire na Lisiti y’abaguze imbuto kugira ngo bizorohe kumwishyura.

Inzego z’ibanze (Akarere, Umurenge, Akagari) zigira inshingano yo gukurikirana imikorere y’iyi gahunda, zigakangurira kandi zigafasha abaturage kwitabira gahunda ya Nkunganire.

Kanda hano umenye ibyo wahinga ukabona amafaranga menshi

 

Smart Nkunganire

Mu rwego rwo kwegereza abaturage gahunda ya Nkunganire no kunoza imikorere yayo, hashyizweho System ya Smart Nkunganire.

Gahunda ya Nkunganire mu buhinzi

Iyi system ya Smart Nkunganire ni urubuga ruhuza abahinzi n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu mirimo y’ubuhinzi barimo inzego za Leta, abacuruza inyongeramusaruro, abacuruza imbuto, n’abandi.

Iyi Sytem ifasha kandi abaturage kubona amakuru y’ibanze n’amabwiriza ajyanye n’ubuhinzi yaba avuye mu nzego za Leta n’izindi nzego z’abafatanyabikorwa.

Abahinzi bashobora kwiyandikisha muri iyi System bakoresheje telefone zabo. Kwiyandikisha muri iyi gahunda ya SMART NKUNGANIRE ukanda *774# ugakurikiza amabwiriza. Abakoresha murandasi cyangwa internet nabo bashobora kwiyandikisha banyuze ku rubuga www.smartnkunganire.rw.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Please contact us!