Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022

IBARURA 2022

Kuva tariki ya 16 kugera 30 Kanama 2022, mu gihugu hose hazakorwa ibarura rusange ry’abaturage n’Imiturire rya 2022.

Buri myaka icumi, mu Rwanda hakorwa iri barura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire. Hakusanywa amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi nko kumenya ngo igihugu gituwe n’abaturage bangahe, abagabo ni bangahe, abagore ni bangahe n’ibindi.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire rireba kandi urwego rw’imibereho y’abaturage n’imirimo n’imyuga bakora.  Ritanga ibipimo bitandukanye birimo umubare w’abaturage kuva kurwego rw’Igihugu kugera ku rwego rw’Umudugudu, ibyiciro by’imyaka yabo, imiterere y’aho batuye, n’imibereho y’ingo.

IBARURA 2022
Img: Ibarura 2022 (Source: Internet)

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ku nshuro ya 5, rigizwe n’ibikorwa biri mu byiciro 3. Icyiciro cya mbere kizaba ari ugushyira nimero ku nzu no ku ngo. Ibi bizakorwa guhera tariki ya 10-14 Kanama 2022. Icyiciro cya kabiri kizaba ari Ijoro ry’Ibarura rizaba ku wa 15-16 Kanama 2022. Icyiciro cya gatatu kizaba gukusanya amakuru kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 30 Kanama 2022.

KANDA HANO USOME INYANDIKO ZIKUBIYEMO INYIGISHO ZAGUFASHA KWITEZA IMBERE

IBARURA 2022
Img: Ibarura 2022 (source: Internet)

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!